Yezu yaje guca imanza ?

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya IV cya Pasika/C, ku ya 15 Gicurasi 2019

“Sinazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi”

Amasomo: Ibyakozwe n’Intumwa 12,24-13, 5ª;   Yohani 12,44-50

Yezu Kirisitu naganze iteka.

Bavandimwe, Yezu Kirisitu umucunguzi wacu, mu Nkuru Nziza tumaze kumva, yongeye kutwibutsa icyamuzanye kuri iyi si yacu: “Nihagira uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, si jye umucira urubanza, kuko ntazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi”. Yezu ubwo butumwa bwo gukiza isi, abukora atwibutsa ko ari we rumuri rumurikira intambwe zacu kugira ngo tutagenda mu mwijima tukayoba. Iyo dukurikiye urumuri rwe, rutugeza ku gucungurwa, ari byo kugira umugabane ku bugingo bw’iteka. Ni ngombwa guhora twibuka rwa rumuri twahawe igihe tubatijwe. Dusabwe kwirinda kuruzimya ahubwo tukihatira kugenda ducanira abo rwazimanye, ndetse tukanamurikira abatararwigeze cyangwa abarutaye, kuko iyo babonye uko tubayeho n’ibyo dukora byiza bahera aho bakagarukira Imana, yo soko ya byose. komeza… “Yezu yaje guca imanza ?”

“Mukirisitu, ibuka amasezerano yawe ya Batisimu”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya II cya Pasika/C, 30/04/2019

Amasomo: Intu 4,32-37;  Yh 3,7-15.

Bavandimwe, Yezu Kristu ni muzima, Alleluya, Alleluya.

Mu gitaramo cya Pasika, ubwo twahimbazaga rya joro rihire, rimwe ryamenye by’ukuri isaha n’igihe Kristu yazukiyeho, mu maparuwasi anyuranye aho bishoboka, hari ababatijwe baba impinja cyangwa abakuru, bahisemo gukurikira Uwaducunguye Kristu Yezu. Aho iryo sakaramentu rya Batisimu ritashoboye gutangwa, abasanzwe tubatije, twagize umwanya wo gusubira mu masezerano ya Batisimu, ari yo kwanga ikibi n’icyaha, tukiyemeza gukurikira Yezu no kumwamwamaza aho turi hose. Ayo maserano twavuguruye dusabwa kuyakomeraho, kugira ngo tubashe gukomeza umurimo wo gucungura inyoko muntu Yezu Kristu yatangiye akawuraga intumwa ze muri aya magambo: “Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Mt 28,19-20a). komeza… ““Mukirisitu, ibuka amasezerano yawe ya Batisimu””

Umuntu utari ukwiye kuba yaravutse

Inyigisho yo ku wa Gatatu Mutagatifu, Umwaka C, 17 Mata 2019

“Umugambanyi: icyari kuba cyiza, ni uko uwo muntu aba ataravutse”

Amasomo: Izayi 50,4-9ª; Matayo 26,14-25

Yezu Kristu naganze iteka,

Bavandimwe, harabura iminsi itatu gusa tugahimbaza ipfundo ry’ukwemera kwacu: ari ryo urupfu n’izuka rya Yezu Kristu, Umucunguzi w’inyoko-muntu. Mbifuruje kurushaho kuzirikana, urukundo Imana Data yakunze isi, kugeza ubwo itanze umwana wayo Yezu Kristu kugira ngo akure abantu mu mwijima w’icyaha n’urupfu, abashyire mu rumuri nyarwo rw’ubuzima butazima.

Ubwo bugingo dukesha urupfu n’izuka bya Yezu Kristu, kugira ngo tubugereho bidusaba guhora turwana ishyaka, tugaca ukubiri n’icyaha, ikibi cyose, ariko by’umwihariko guca ukubiri ni icyitwa ubugambanyi ubwo ari bwo bwose, kuko ikibi ntawe cyahiriye, cyane ikintu cyose gikozwe mu nzira zishyira amagara, ubuzima bw’abandi mu kangaratete, mu kaga cyangwa mu byago. Muzirikane amagambo Yezu ubwe yivugiye: “Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!’”

Mu mibereho ya muntu uwo ari we wese, n’aho yavukira hose, hari ikintu twese duhuriyeho: kugubwa neza hamwe n’umuryango wawe n’inshuti. Nta muntu wifuza kubaho nabi, yabona bimugwirira. Nta wifuza gutotezwa, gufungwa, gukena, kubura umurimo umuha kubaho; icyo wakwifuza ni ugusaba imbabazi no kuzihabwa, kwishima, kugera ku ntego yawe nziza yaguha kunyurana ishema n’isheja muri iyi si, dore ko twese tuyibaho turi abagenzi bigendera. Ibyo mvuze n’ibindi byinshi, kabone n’iyo waba wabigizemo uruhare, kubera icyaha, ntawe unezezwa no guhanirwa amakosa cyangwa icyaha cye. Duhurira mu gutakamba tuvuga ko tutazongera, dusaba kugirirwa imbabazi cyangwa ngo batwumve maze bace inkoni izamba.

Nyamara se iyo duhemukira abandi, tubagambanira, tubababaza, tubabuza kwishima tujya twibaza ko natwe umunsi umwe  bishobora kuba byatubaho? Ese twumva bishyitse ibihano twumva twatanga cyangwa dusabira abahemutse, babiduhaye twakumva ari ubutabera  baba badukoreye? Bavandimwe, ni ngombwa guhora tuzirikana ibi: “Icyo utifuza ko umuntu yagukorera, nawe uzirinde kugira undi ugikorera”. Ibuka ko nta waje kuri iyi si abishatse, tuyihuriraho turi abagenzi. Ntawe uhitamo ababyeyi, umuryango, igihugu n’umugabane w’isi azavukiraho. Twese turavuka tukisanga mu muryango, kandi iyo tutaraba inshakura z’isi buri wese aba yishimiye abamwibarutse n’abo bonse rimwe. Nyamara tumara guca akenge tugatangira kutishimira cyangwa kwifuza imibereho ihuje n’ubukirigitwa bw’amatwi yacu. Nyamara tujye twibuka ko Imana idukunda uko turi kandi igaha umugisha ibikorwa b’amaboko yacu iyo tuyizigiye. Yewe n’iyo bitagenze uko isi ibitwereka iyo wizera Imana uhita ubona ubukungu Imana yaguhaye itahaye abandi.  Umuntu nyamuntu rero asabwa kubaha, gukunda, gufasha, kwishimira ibyiza bya mugenzi we, yabona yatannye inzira akamuyobora ngo atagwa ruhabo no gusangira akabisi n’agahiye nk’abana b’umubyeyi umwe, ari we Imana Data, idukunda uruzira gucuya.

Mu ivanjiri ya none, twirinde kuba abashinjacyaha ba Yuda Isikariyoti. Ahubwo turebe isomo twakura mu mubano wa Yezu na Yuda. Mu muco w’abayahudi ariko niba ntakabije ubanza biboneka mu mico ya muntu: Burya umuntu wese wemeye ko musangira aba yakuguye ku mutima, ni uko uba umwishimiye. Gusangira ibiribwa n’ibinyobwa cyari ikimenyetso cy’ubucuti nyabwo, dore ko abayahudi bagiraga imiziro n’imiziririzo, amategeko n’amabwiriza bakurikizaga.  Kuba Yezu yaritoreye Yuda, bagasangira, bakagendana, kugeza ku ndunduro agakora icyaha gikomeye cyo kumugambanira, ariko Yezu akarenga bagakomeza gusangira, ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje Yezu Kirisitu akunda buri muntu. Koko ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga icyaha, agasaba abiyemeje kuba abe kukigendera kure, kuko nta mahoro kizanira ugikoze, dore ko na Yuda byarangiye yiyahuye.

Urukundo rudacogora Yezu yakunze abe, ni na rwo akomeza kudukunda akabigaragariza mu gitambo cy’Ukaristiya, aho duhabwa umubiri n’amaraso bye ngo bitubere ifunguro ritunga roho zacu. Bityo agakomeza, kutwereka ko ineza igomba  kuganza inabi, kandi uhemukiwe agahorana imbabazi aho kuganzwa no kwihora, kuko ari cyo ukunda Yezu wese amwisabira, muzambere abahamya kugera ku mpera  z’isi no kundunduro y’ibihe, nanjye sinzabatererana nzahorana namwe mpigika ibishaka kubarwanya. Urwo rukundo Yezu aduhunda, ntawe aruhatira, buri wese asabwa kurwakira cyangwa akaruhigika. Muntu rwose n’ubwo Imana imwikundira ariko we ashobora kuvuga ngo, Nyagasani sinshaka, ndabyanze, dore ibinshimisha ni ibi. Imana yubaha ubwigenge n’amahitamo yacu, ntawe ihatira umukiro itanga, urawakira cyangwa ukawujugunya. Ese tuzi kwakira no kubungabunga ubucuti bwacu na Yezu?

Niba rero dushaka gukomera mu mubano wacu na Yezu isomo rya mbere rirabidufashamo: Aradusaba kumenya kuramira uwarushye aho kumutera umugongo. Ubwo yaduhaye ingingo zikora tuzikoreshe, tunoza umubano na we hamwe n’abe: tumenye kureba mugenzi wacu tumenye icyo twamutabaramo, tumenye kumva agahinda n’ishavu  ry’abacu, kuko ibyishimo nyabyo ni ukumenya gusangira n’abandi, ariko cyane cyane, abadafite icyo bakwitura uretse kugutura Imana, ngo iguhozeho umugisha wayo. Ntugacike intege mu gukora icyiza, Yezu azakurengera kandi aguhe amahoro n’ibyishimo bimukomokaho.

Bavandimwe rero, ubwo twemera ko Yezu akomeza kwigaragariza muri buri wese muri twe, ariko by’umwihariko agakomeza kubabara mu mibabaro yacu: aha ndatekereza indembe n’inkomere zibambye mu bitanda kwa muganga, mu ngo no mu magereza. Ndazirikana impunzi zinyanyagiye mu isi yacu…abahohoterwa n’abicwa n’inzara cyangwa ibiza, abacirwa imanza zirenganya cyangwa munyangire, abatishimira ko bagenzi babo bagira amahirwe nk’ayo bafite, n’ibindi byinshi… dukomeze kubaho dusabirana kugira ngo Yezu, aho kumugambanira tumutanga ngo abambwe, ahubwo tumwegere tumuhoze, tumutabare nk’uko na we adutabara iyo tumutabaje.

Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho, udusabire twe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amina

Padiri Anselimi Musafiri

Umwana wanjye nimumwumve

Amasomo matagatifu yo ku wa 17-3-2019 , Icyumweru cya kabiri cy´Igisibo , C : Intg 15,5-12.17-18; Zab 26;   Flp 3,17-4,1; Lk 9,28b-36.

Yezu Kristu nakuzwe iteka ryose! 

Bakristu bavandimwe turi ku cyumweru cya kabiri cy’Igisibo. Igihe kiduhamagarira twese ntawe usigaye, kwisubiraho tukagarukira Imana, turushaho kugirana  umubano wacu na Yo hamwe n’abavandimwe bacu. Iki gihe cyo gusiba twatangiye, kidufasha kurushaho kuzirikana iyobera ry’ugucungurwa kwacu. Yezu Kristu yahisemo inzira y’umusaraba kugira ngo atsinde burundu icyitwa icyaha n’urupfu; ni uko abamuyobotse twoye guterwa ubwoba na rwo ahubwo duhorane ibyiringiro muri we kuko ari we ufite amagambo y’Ubuzima  bw’iteka. Ibyo byujujwe na Se wabishimangiye atubwira ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve”.

Bavandimwe, ubu butumire Imana Data Se wa Yezu Kristu aduhaye, tubugire ubwacu, bitari gusa muri uru rugendo twatangiye rutuganisha mu guhimbaza Umutsindo wa Kristu kuri Pasika duhimbaza Izuka rye, ahubwo ni bube ubwa buri munsi, kuko buzadufasha  guhora mu nzira itunogeye kandi itugeza ku Mana Umubyeyi wacu. Nitumwumvira ntacyo tuzamuburana. Gusa aha hari abajya bibwira ko iyo uyobotse Imana ngo uba uciye ukubiri n’ibishuko cyangwa ibigeragezo n’ibyago. Oya, ahubwo uronka imbaraga zikwiriye mu rugendo rwawe, wakubitana n’ibyago ntibiguherane, ntibikugamburuze mu gukora icyiza kandi wagera no mu munezero ntuguhume amaso ngo utere Imana umugongo, kandi ari yo Soko y’umukiro wacu.

Amasomo y´uyu munsi  nadufashe kongera gutekereza no kuzirikana urugendo rwacu twatangiye rw’igisibo rudusaba kwisubiraho no kugira icyo duhindura ngo turusheho kwizihira no gutega amatwi Yezu Kristu. Twibaze nshuti bavandimwe: Ni iki Yezu Kristu ashaka ko mpindura mu mibereho yanjye? Mu muryango mvukamo? Mu rugo iwanjye n’aho nkorera umurimo? Mu ikoraniro ryanjye cyane cyane mu muryango remezo ntuyemo? Ese aho siniganda mu gufatanya n’abandi gukora ubutumwa: Gusura abarwayi, imfugwa, gufasha abakeneye ubufasha bwanjye, gusengera hamwe, gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana? Kureba uko nakwigorora n’abo dufitanye amakimbirane, Gusenga dusaba amahoro n’ubutabera no koroherana ko byashinga imizi mu mibereho y’abatuye isi, mpereye mu rugo no mu baturanyi n’ibindi buri wese abona ko bikwiye.

Kenshi ibitubuza kumva no kumvira Yezu uduhamagara ngo tumukurikire kandi tumukurikize, uzasanga ari uko twikunda tugakabya, urukundo rwa kivandimwe rushingiye kuri Kristu ugasanga turufite mu magambo ariko mu mutima no mu bikorwa ugasanga bihabanye. Kumva iby’Imana bifite ababishinzwe twe tukigira ba katabirora, gucibwa intege n’uko isi isa n’aho yibera mu bibi: inzangano, inzara, intambara, ubugizi bwa nabi, gutonesha bamwe abandi bakabuzwa uburenganzira bwabo, kugenda mu bigare aho gutekereza ngo ukore ibihuje n’ibyo wemera, kwanga kwiteranya kandi ubona akarengane gakorerwa bagenzi bawe.

N’ubwo habaho ibyago n’ibigeragezo, ku muntu wemera  Imana byose birahita, ndetse bikarangira mu byishimo aka ya Zaburi itubwira :“Ni koko umuhinzi ubibana amarira, asarurana ibyishimo” (Z 125,5). Na Abrahamu n’ubwo yari umugabo urangwa n’ukwemera, kandi akaba azi ko Imana yamugiriye isezerano, ntabwo yazuyaje mu gukora icyo Uhoraho yari amusabye, n’ubwo kitari kimworoheye, dore ko ako gahungu yari yarakabonye mu zabukuru, kandi na ko ari ikinege. Nyamara yiringiye ko Uhoraho ntacyo yamuburana kuko yari yaramukoreye ibitangaje, yemera gutamba uwo mwana. Uhoraho amaze kubona uko kutikunda kwa Abrahamu, yamubujije kugira icyo atwara umwana we ni uko aramubwira ati: “Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege” (…) kubera iyo mpamvu: “Nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja…kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye”. Aha hongere hatwibutse kuzirikana isengesho Yezu ubwe yadusigiye rya “Dawe uri mu ijuru” aho tugira tuti: “Ubwami bwawe nibuze, icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru” (Mt 6,10). Kenshi biratugora kwemera ko ugushaka kw’Imana gukorwa, usanga no mu isengesho ryacu dushaka ko Imana igenza cyangwa idusubiza ihereye ku gushaka kwacu. Dusa n’umurwayi ushaka gusobanurira muganga uko agomba kumuvura…aho tuhibaze.

Bavandimwe rero, ntitwibagirwe ko Imana ubwayo yadusabye kumvira Yezu, umucunguzi wacu: “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve”. Gutega amatwi Yezu Kristu nta kindi bivuga ni ukwemera gukora ugushaka kwe, kumwumvira no kumurangamira mu mibereho yacu ya buri munsi, kumwigana ingiro n’ingendo, kugenza nka we kuko yaranzwe no gukora icyiza aho anyuze hose, kwemera gufata umusaraba wacu no kumujya mu nyuma ngo tugere ku mukiro w’ubugingo bw’iteka. Yezu abitubwira neza ati: “Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi ukoroshya, muzamererwa neza mu mitima yanyu” (Mt 11,29)

Igisibo rero twatangiye nikitubere igihe cyo guhindura uburyo tubayeho, twihatira gusa n’uwo duhawe ari we Yezu mu Ukaristiya, ifunguro ryacu rya roho, nuko natwe turusheho gukunda Imana n’abavandimwe bacu nta kubarenza imboni, kuko twese turi Imbaga y’abana b’Imana. Kandi Abrahamu akomeze atubere akarorero mu kumvira Yezu, Umwana Imana ikunda cyane.

Nyina wa jambo n´Umubyeyi wacu guma uturangaze imbere. Mubyeyi Bikira Mariya wanyuze Imana muri byose, dutoze kandi udusabire, gukunda no kumvira Yezu Kristu Umukiza wacu, Amina.

Padiri E. MISAGO

 

commodo luctus felis tristique in velit, consectetur risus. Phasellus diam suscipit