Catégories
Iteka

Kwisegura ku bakunzi ba yezu-akuzwe.org

Bavandimwe mwese,

Nimugire amahoro ya Yezu Kristu.

Nshuti, bavandimwe, bakunzi b’urubuga yezu-akuzwe.org. Hashize iminsi, urubuga rwacu rudakora, ngo rubagezeho inyigisho n’amasomo ya buri munsi.

Ibi byatewe n’uko twifuje kuruvugurura ngo tubashe kongera ubutumwa tubagezaho uko byifujwe na benshi. Mu minsi mike muzatangira kubona no kwakira ibyo twongeye ku butumwa dutanga. Muri ibyo harimo gusubiza ibibazo mwibaza bijyanye n’ukwemera kwacu,  kwakira ibitekerezo, amakuru ya Kiliziya n’ibindi.