Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu

Ku wa mbere w’icya mbere Gisanzwe, A, 13/1/2020

1º. 1 Sam 1, 1-6; Zab 116 (115), 12-14.17-19; . Mk 1, 14-20

1.Turyoherwe n’inyigisho

Turongeye dutangiye ibyumweru bisanzwe by’umwaka wa Lirurujiya A. Dukomeze turyoherwe n’inyigisho Nyagasani ashaka kutugezaho muri uyu mwaka wose twongeye gutangira. Muri uyu mwaka w’imbangikane, isomo rya mbere rizibanda cyane ku bitabo by’Amateka y’Umuryango w’Imana. komeza… “Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu”

“Nyagasani, ubishatse wankiza”

Ku wa gatanu nyuma y’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, 10/01/2020

Amasomo: 1Yh 5, 5-13, Zab 147 na Lk 5, 12-16

Nyagasani Yezu aje adusanga ngo adutagatifurishe ijambo rye, ijambo rizima kandi ritanga ubuzima bwuzuye. Dukomeje gusoma   ibaruwa ya mbere ya mutagatifu Yohani intumwa, aho dukomeje guhabwa inama-shingiro z’ubukristu bwacu: Kwemera Yezu Kristu umwana w’Imana waje ku isi (5,1) kuyoborwa na Roho Mutagatifu, kwirinda icyaha, kugendera kure abarwanyakristu, kubaho mu bwizere ko turi abana b’Imana, maze kuri ubwo buryo tukaba twaranyuze mu rupfu tugera mu bugingo bw’iteka ( 1Yh 5,5). Koko ntawatsinda isi atari uwemera ko Kristu ari umwana w’Imana abikesha Roho Mutagatifu twahawe, Roho uduha ububasha bwo guhitamo icyiza n’ikibi, ubuzima n’urupfu, umugisha (umukiro) n’umuvumo, ingoma y’ijuru n’ubwami bwa Sekibi. komeza… ““Nyagasani, ubishatse wankiza””

Intama zitagira abashumba

Ku wa kabiri nyuma y’Ukwigaragaza kwa NYAGASANI, 7/1/2020

1º. 1 Yh 4, 7-10; Zab 72 (71), 1-8; . Mk 6, 34-44

  1. Abanyabwenge bavuye iyo gihera

Turi ku wa kabiri nyuma ya Epifaniya. Turibuka ko kuri Epifaniya twazirikanye uburyo Nyagasani yigaragarije amahanga yose. Hari abanyabwenge bavuye iyo gihera baza kuramya Yezu mu gihe Herodi we atari yanasobanukiwe iby’ivuka rye. Ahubwo we yigize umubisha ashaka guhitana Umwana w’Imana akivuka. Nyamara uwo mwami Herodi ni we wari uyoboye Umuryango w’Imana. Ni byo koko ngo ubutegetsi bwose buturuka ku Mana! Nyamara iyo witegereje mu mateka ukongera ukareba uko byifashe mu isi ya none, hariho ubutegetsi wakwemeza ko bukomoka kuri Shitani. Mu kinyejana gishize umwe mu bantu b’ababisha babayeho yitwa Hitileri. Ni nde wavuga ko ubutegetsi bwa Hitileri bwakomokaga ku Mana? Yari ameze nka Shitani yicaye ku ntebe. komeza… “Intama zitagira abashumba”

Twabonye inyenyeri ye

Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Ku Cyumweru, 5/1/2020

1º. Iz 60, 1-6; Zab 72 (71), 1-2.7-13; . Ef 3, 2-3a.5-6; 3º. Mt 2, 1-12

1.Ibyabereye i Betelehemu

Ku munsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, tuzirikana bimwe mu byabaye mu gace Yezu yavukiyemo. Hari ku Ngoma y’umwami Herodi. Uyu herodi afite icyo ahuriyeho n’abandi bami bo mu bihe bya kera ku isi yose. Muri rusange, umwami yaricaga agakiza. Yari afite ububasha burenze urugero. Yakoraga icyo ashatse. Si iyo mu mahanga ya kure gusa. Tuzi ko no muri Afurika, abami bamennye amaraso atagira ingano. Bifataga nk’Imana igenga byose usibye ko ubugome bagiraga ntaho buhuriye n’ubwiza bw’Umuremyi n’Umugenga wa byose. komeza… “Twabonye inyenyeri ye”

massa ut diam felis tempus felis vel, elit. mattis eleifend Praesent