Ni nde Nyamurwanyakirisitu?

2/1/2020: Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana

AMASOMO: 1º. 1 Yh 2, 22-28; Zab 98 (97), 1bcde-4; . Jn 1, 19-28.

1.Umwuka mushya turawizeye

Umwaka mushya turawumenyereye. Umwuka mushya na wo turawizeye. Amasomo Matagatifu muri iyi minsi ya Noheli asa n’aducengezamo umwuka w’Ibyanditswe Bitagatifu. Kiliziya yaduhitiyemo inyigisho za Yohani intumwa. Uyu muhamya wa Yezu arazwi cyane mu gushishikaza abayoboke. Agaruka cyane cyane ku Rukundo. Agaragaza uko Urukundo nyakuri rugenga imibereho y’abantu. Urwo Rukundo yigisha rushingiye kuri Yezu Kirisitu we Kuri nyakuri kugomba kugenga ibiriho byose. Yohani kandi ahamagarira abantu bose bavuga ko bemeye Yezu Kirisitu, kwirinda uwitwa Nyamurwanyakirisitu. Bagomba gutahura Nyamurwanyakirisitu uwo bakamugendera kure byanarimba bakamurwanya beruye. komeza… “Ni nde Nyamurwanyakirisitu?”

Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro

1/1/2020: Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana

AMASOMO: 1º. Ibar 6, 22-27; Zab 67 (66), 2b-3.5.7.8b; .Gal 4, 4-7; 3º. Lk 2, 16-21

1.Ijambo ryiza rya 2020

Icyiza gisumbye ibindi byose umuntu yakwifuriza ni iki: “Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro”. Buri mwaka kuri iyi tariki ibanza, Papa na we mu ijambo ageza ku isi yose, riba ryerekeye ayo mahoro umuntu wese yifuza. Umwaka uzumva warabayeho mu mahoro asesuye, uzaba ari wo mwaka mwiza mu buzima bwawe. Gutangira umwaka umuntu yishyize mu maboko y’Imana Data Ushoborabyose, ibyo ntako bisa. Isoko y’amahoro n’imigisha yose bituruka ku Mana. Ibinyuranya n’amahoro bidudunganya mwene muntu, ibyo dushatse twavuga ko bituruka kuri Shitani. Abantu bakorera iyo nyagwa, ni bo bakururira isi imidugararo. Mu butumwa bwa Papa uyu munsi, yagaragaje ko intambara n’ubushayamirane bwose buva ku bwibone, byose bivutsa mwene muntu icyubahiro n’agaciro Iyamuremye yamugeneye. Ubutumwa bwa Papa kimwe n’inyigisho zindi za Kiliziya n’izitangwa n’abapadiri none, zose zikangurira isi gushaka amahoro. Zirabwira abanyabubasha kuva mu nzira z’ubugwari butera intambara bakakira amahoro Umukiza watuvukiye yatuzaniye twese. Amajwi niyumvikane abwiriza abayobozi n’abayoborwa iyi ngingo ikurikira. komeza… “Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro”

Nyamurwanyakirisitu ahinduke

31/12/2019

AMASOMO: 1º. 1 Yh 2, 18-21;Zab 96 (95), 1-2.11-13; . Yh 1, 1-18.

Abarwanya Kirisitu badutse ari benshi

1.Dushoje 2019

Uyu ni umunsi wa nyuma w’umwaka 2019. Nk’uko bigenda igihe cyose, buri mwaka tuwutangira dusabira isi yose umugisha. Tuba twifuza kuzawurangiza mu mahoro tumeze neza. Tuba twiyifuriza twese n’abacu bose n’abatuye isi bose ibyiza bisendereye. Nta n’umwe uba azi ko uwo atangiye azawurangiza. Cyakora twe tuzirikana iyi nyigisho n’abandi bose bagihumeka, 2019 turawurangije. Buri wese afite uko yawubayemo. komeza… “Nyamurwanyakirisitu ahinduke”

Indirimbo ya Noheli

Inyigisho yo kuwa 26 Ukuboza 2019, umunsi wa Mutagatifu Stefano

Amasomo: Intu 6, 8-10;7, 54-60; Zab 30; Mt 10,17-22

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Ejo bundi turi mu gitaramo cya Noheli, umusaserdoti yahagurukije umwana muto ngo aduterere indirimo ya Noheli tubyine, ahita atera idirimbo ifite amagambo akurikira: “Umusaraba wa Yezu nzawegamira aho nzaba ndi hose nzawegamira”. komeza… “Indirimbo ya Noheli”

Nullam eleifend consequat. ut id dolor tristique commodo