Catégories
Inyigisho

Abanyabwenge baramya Yezu Kirisitu

Ukwigaragaza kwa Nyagasani, A: ku wa 8 Mutarama 2017

Amasomo: Iz 60, 1-6; Zab: 71,1-2.7-13; Ef. 3,2-3a.5-6; Mt 2, 1-12

Umunsi w’ukwigaragaza kwa Nyagasani ubumbye ibanga rikomeye Imana yahishuriye abantu igihe yigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya. Ukwigira umuntu kwa Jambo ni bwo buryo Imana Data Ushoborabyose yahisemo kugira ngo abantu bave mu icuraburindi biberagamo. Iryo banga ry’Umwana wimana wigize umuntu ni ryo shingiro ry’Umukiro dutegereje.

Catégories
Inyigisho

Uzitondere Nyamurwanyakirisitu

Inyigisho yo ku wa mbere, tariki ya 2 Mutarama 2017, A

Amasomo: 1 Yh 2, 22-28; Zab: 97; Yh 1, 18-28

Dukomeje kwifurizanya umwaka mushya muhire 2017. Ni umwaka tuzahimbazamo ibyiza byinshi mu rwego rwa gikirisitu.

Muri Kiliziya yose, tuzahimbaza imyaka ijana Umubyeyi wacu Bikira Mariya abonekeye i Fatima mu gihugu cya Porutugali. Tuzazirikane ubutumwa buremereye yahaye isi yose, ubutumwa bukangura abantu bose kwerekeza imitima yabo ku by’ijuru barebeye ku Mutima Mutagatifu wa Yezu n’Umutima Utagira inenge wa Bikira Mariya. Kwisubiraho no gukunda ibyo Imana ishaka, ni wo murongo muzima uzageza isi ku mahoro nyakuri.

Catégories
Inyigisho

Ndumva ijwi, Umukiza araje.

Inyigisho yo ku wa 21 Ukuboza 2016, Iminsi ibanziriza Noheli

Ndumva ijwi rw’uwo nkunda” (Ind 2, 8-14;  Lk 1, 39-45)

-Mu gihe twitegura guhimbaza Umunsi Mukuru wa Noheli, tugaburiwe Ijambo ryerekeye URUKUNDO. Igitabo cyitwa Indirimbo ihebuje cyatoranirijwe ubudashyikirwa mu kuririmba urukundo ruranga abantu. Mu Bayahudi, urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa bifuza kurushinga, ni ikintu gifite umwanya w’ibanze mu mibereho. Abashimanye biteguraga ubukwe bwamaraga iminsi irindwi yose mu byishimo n’imishayayo bitangaje. Mu buryo bwisanzuye, umuhungu yahabwaga umwanya wo kuririmbira ibisigo umugeni we. Umukobwa na we wishimiye kwirundurira uwo yakunze ubuziraherezo yabaga yagoroye umuhogo akaririmbirana ubwuzu umugabo we.

Catégories
Inyigisho

Nimwihangane, Nyagasani ari hafi

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 cya Adiventi, A, 11 Ukuboza 2016

Amasomo: Iz 35, 1-6a.10; Zab: 145, 7-10; Yak 5, 7-10; Mt 11, 2-11

1.Kugeza igihe Nyagasani azazira

Ubu ni bwo butumwa duhisemo kwibandaho kuri iki cyumweru: kwihangana kugeza igihe Nyagasani azazira. Ibaruwa ya Yakobo isa n’aho igenewe gufasha abantu bose bari mu bibazo binyuranye. Yakobo yiyemeje kubagezaho ijambo ry’ukuri ribahumuriza. Amasomo y’igihe cya Adiventi hafi ya yose abwiriza abantu kwizera amasezerano y’Umukiza. Koko rero abari ku isi bose, nta mukiro urenze uwo Imana Data Ushoborabyose atanga. Imana ni Umushoborabyose, ni isoko y’ibyiza n’ubutungane bwose. Abantu bamwe na bamwe, ibyo barabizi kandi barabyemera bikabaronkera amahoro n’amizero y’ijuru n’ubuzima bw’iteka. Hari n’abandi bari kuri iyi ariko badatekereza bihagije ku buryo ibyo bayibonaho, ari ibibashimisha, ari ibibahungabanya, byose babyakira uko bagahebera urwaje cyane cyane mu bibatera ubwoba byanabagirira nabi. Ibyo bishobora guterwa kandi no kurambirwa ibibi byo ku isi, wabona nta muti nta gisubizo, ukabaho nk’ingaruzwamuheto! Ni yo mpamvu ari ngombwa gukanguka no kumenyesha amaizero muri Nyagasani.