Catégories
Yubile y'Ubusaseridoti mu Rwanda

Padiri mu Rwanda

Bavandimwe, dutangiye gahunda ya rimwe mu cyumweru, gahunda yerekeranye n’imyiteguro irimbanyije mu Rwanda, imyiteguro yo guhimbaza Yubile y’Ubupadiri.

Nk’uko tubizi, abanyarwanda ba mbere bahawe ubupadiri, ni GAFUKU Balthazar na REBERAHO Donat. Babuherewe i Kabgayi tariki ya 7 Ukwakira 1917.

Ku wa 7 Ukwakira 2017, imyaka ijana izaba yuzuye neza U Rwanda rubonye abana barwo biyemeje kuberaho kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu wapfuye akazuka. Ubupadiri mu Rwanda, ni ikintu gishyashya cyihuse cyane ugereranyije no mu bindi bihugu. Mbere y’uko Abamisiyoneri bagera mu Rwanda, abanyarwanda ntibari barigeze bumva Inkuru Nziza y’Umukiro wa Yezu Kirisitu, nta n’akanunu bari bafite ku mibereho y’abitwa abapadiri. Muri iki kiganiro cya mbere, tugiye kurebera hamwe uko Abamisiyoneri binjije umuco mushya mu Rwanda kandi bakihutira kurera abakavukire ngo na bo bahamwe ingabire y’ubusaseridoti.

Catégories
Amasomo matagatifu UMWAKA B

Isomo: Abanyefezi 4,7-16

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 4,7-16

Bavandimwe, buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye. Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo “Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire”. Kuba yarazamutse bivuga iki, atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu? Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru, kugira ngo aganze muri byose. Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha. Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu. Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu, no ku buriganya bwabo bubayobya. Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe. Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.

Catégories
Ivanjili UMWAKA B

Ivanjili ya Luka 13,1-9

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13,1-9

Muri icyo gihe, haza abantu batekerereza Yezu uko Abanyagalileya bari bishwe na Pilato, maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga. Arabasubiza ati “Mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha? Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo. Cyangwa se ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu? Oya! Ahubwo reka mbabwire: nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo.” Nuko Yezu abacira uyu mugani ati “Umuntu yari afite igiti cy’umutini cyatewe mu murima we w’imizabibu. Aza kuwushakaho imbuto, ariko ntiyazibona. Ni ko kubwira umuhinzi we ati ‘Uyu mwaka ni uwa gatatu nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Wuteme nta cyo umaze aha ngaha.’ Undi aramusubiza ati “Shobuja, ba uwuretse byibura uyu mwaka, nywucukurire iruhande maze nshyireho ifumbire. Ahari kera wazera imbuto; nutera uzawuteme.”

Catégories
Inyigisho UMWAKA B

Inyigisho: Twahawe ingabire ngo twere imbuto

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 29 B,

Ku wa 27 Ukwakira 2012 

Amasomo: Ef 4, 7-16; LK 13, 1-9 

Twahawe ingabire ngo tugire umwanya muri Kiliziya kandi twere imbuto. 

Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Ku mukristu, uyu mugani ntabwo uvuga ko agomba kuba Miruho cyangwa Magorwa, ahubwo umwibutsa umuhate, ishyaka n’imbaraga agomba gukoresha ngo abyaze imbuto impano yahawe. Kwera imbuto ni ikimenyetso simusiga ku muntu wakiriye Yezu Kristu n’ingabire atanga kugira ngo agire umwanya muri Kiliziya, kurangiza umurimo ashinzwe, abigiriye akamaro rusange no kungura umubiri wa Kristu. Kwera imbuto, ni ikimenyetso cy’ubutungane kuko Yezu ubwe agira ati: “igiti kigaragazwa n’imbuto zacyo” (Mt 12, 33). Kwera imbuto ni ikimenyetso cy’ubutore mu rugero rwa Kristu ugira ati: “Simwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, mbashyiraho kugira ngo mugende mwere imbuto…”( Yh 15,16). Byongeye kwera imbuto ni icyifuzo cya Kristu, kikaba n’icyemezo nyakuri cyo guhesha Imana ikuzo: Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi… (Yh15,8). 

Kwera imbuto se tubikesha iki? Tubikesha kwakira ingabire Kristu yatugeneye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Bene izi ngabire, tuzihabwa igihe tubatizwa kandi tukazisenderezwa dukomezwa. Bumwe mu butumwa uwabatijwe akanakomezwa ahabwa, ni ukuba umuhamya w’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Ni yo musingi nyakuri wo kwera imbuto. Mu gihe cya Pawulo Mutagatifu, bene abo bahamya b’Inkuru nziza bitwaga abigisha ari bo: intumwa, abahanuzi, abogezabutumwa n’abashumba. Intumwa n’abogezabutumwa bavaga mu mugi bajya mu wundi gushinga za Kiliziya nshya. Abahanuzi bo, rimwe na rimwe, bavaga mu ikoraniro bajya mu rindi ngo bashishikaze abakristu. Abashumba na bo, bitangiraga inyigisho zisanzwe mu ikoraniro ryabo, bo rero ntibajyaga hirya no hino. Muri iki gihe turimo dukwiye guhora dusaba Imana ngo itugwirize bene aba bafasha dukeneye kugira ngo badufashe kubyaza imbuto ingabire twahawe. Koko rero, ubu Kristu nta yandi maguru, nta yandi maboko afite, nta rundi rurimi afite ngo ageze Inkuru nziza ku bakene. Ni twe maguru ye, ni twe maboko ye, ni twe kandi rurimi akoresha ngo Ijambo rye rigere kuri bose. Na none, kwakira, kumvira no kubaha abashumba bacu ni ubundi buryo bwo kwera imbuto. Kandi ntitunahweme kubasabira. 

Usibye ibi tumaze kuvuga, hari n’impano Imana yaduhaye, dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi. Umwe ni umunyeshuri, undi ni umwarimu, umuganga, umufundi,…. Ni ngombwa ko na zo zidufasha kwera imbuto. Ni ibyo twita guhuza ubukristu n’umurimo. Erega urubanza rw’iteka ni aha rushingiye. Nyagasani we ati: “babiri bazaba bahuriye ku murimo umwe, umwe azagenda undi asigare”. Wenda Nyagasani azasanga umunyeshuri arangaye, umwarimu atita ku burere n’uburezi bw’abo ashinzwe, umuganga afasha abantu gukuramo inda, umufundi amaze kunyereza agasima n’ibindi. 

Kwera imbuto ntibishoboka igihe bitabanjirijwe no kwivugurura no kwisubiraho byimbitse. Ni byo Yezu yabwiye abamutekererezaga ibyo Pilato yakoze yica Abanyagalileya maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo baturaga agira ati: nimuticuza muzapfa kimwe na bo. Kwera imbuto, gukoresha neza ingabire twahawe, kubaha no kumvira intumwa, kwicuza no kwisubiraho nyabyo, bizatuma twunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya umwana w’Imana tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu. 

Mwamikazi utabara abakristu udusabire! 

Diyakoni Théoneste NZAYISENGA,

Seminari Nkuru ya Nyakibanda