Catégories
Inyigisho

Njye nzabaruhura

Inyigisho yo ku cyumweru cya 14 gisanzwe, Umwaka A, Tariki ya 05 Nyakanga 2020

AMASOMO: Zak 9,9-10; Zab 145(144)1-2,8-11,13c-14; Rom 8,9.11-13; Mt 11,25-30                                                                   

Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, Jye nzabaruhura!
Mbega ijambo ryiza Imana itubwiye nyuma y’igihe kirekire hari ibiturushya kubyumva, kubyakira cyangwa kubibamo cyane cyane muri ibi bihe bya Corona byatubereye icyigwa!! Kabishywe Petero agize ati: “Nyagasani twasanga nde wundi ko ari wowe ufite amagambo y’Ubugingo bw’iteka”!! (Yh 6, 68)

Bakristu bavandimwe ncuti z’Imana, kuri iki cyumweru cya 14 mu byumweru bisanzwe, Ijambo ry’Imana riraturarikira kuryoherwa n’Ihumure riva kuri Uhoraho kuko iriva ahandi riba ridashyitse, naho iriva kuri We, ryo nta gisibya, mu gihe yagennye ibigomba kuba biraba kandi nta n’umwe ufite ububasha bwo gupfubya imigambi y’iyo Mana Nyirimpuhwe .

Catégories
Inyigisho

Muhuguke mugire icyo mukora

KU WA KABIRIW’ ICYA 13 GISANZWE A (UMWAKA  MBANGIKANE) TARIKI YA 30/06/2020

AMASOMO: Am 3,1-8; Zab 5,2-3,5-6ab,6c-7; Mt 8,23-27

Nimuhuguke maze mwumve kandi mugire icyo mukora!

Bakristu bavandimwe ncuti z’Imana, turi ku wa kabiri w’icyumweru cya 13 mu byumweru bisanzwe umwaka w’imbangikane A. Amasomo matagatifu y’uyu munsi araturarikira gukanguka, tugahugukira kumva icyo Imana idushakaho.

Catégories
Inyigisho

Imana mu mahitamo

KU WA KABIRI, ICYA 12 GISANZWE A, MBANGIKANE, 23/06/2020

AMASOMO:2Bami19,9b-11.14-21.31-36; Zab 48(47),2-3a,3b-4,10-11; Mt7,6.12-14

Ntuzaheze Imana mu mahitamo yawe! (Gûhêeza)

Bakristu bavandimwe ncuti z’Imana, turi ku wa kabiri w’icyumweru cya 12 mu byumweru bisanzwe, umwaka w’imbangikane A. Amasomo matagatifu y’uyu munsi araturarikira kudaheza Imana mu byacu kuko ibyo irimo birangira neza kabone n’ubwo induru z’abaguseka zaba ziruta impundu z’ibisingizo uteruye.

Catégories
Inyigisho

Gusohoza ubutumwa nta bwoba

INYIGISHO YO KU WA 2 W’ICYUMWERU CYA VII Cya Pasika,

Umwaka mbangikane A ( Tariki ya 26/05/2020)

AMASOMO TUZIRIKANA (n’ibitekerezo by’Ingenzi):

Intu 20,17-27: Nta gisibya, Igihe kirageze ngo Pawulo yerekeze i Yeruzalemu mu butumwa.

Zab 68(67),10-11;20-21:  Nyagasani Uhoraho ni we dukesha gutsinda!

Yh 17,1-11a: Nyuma yo gusohoza ubutumwa bwamuzanye ku isi, Igihe kirageze ngo Yezu aheshwe ikuzo na Data.

Bavandimwe, ncuti z’Imana, twongeye kugirirwa Ubuntu bwo kumva intumwa ya Yezu kimwe na Shebuja ivuga umusaruro w’ubutumwa yasohoje imbere y’Abakuru ba Kiliziya. Kuba byarabaye ngombwa ko Pawulo atumira abakuru ba Kiliziya ari i Mileto akabibutsa ibyo yafatanyije na bo mu butumwa, akababwira ko agiye i Yeruzalemu, akanaberurira ko azi neza ko azahahurira n’ibizazane no guheka Umusaraba wa Kristu; ariko na none akababwira ko ari nta gisibya, ko nta bwoba afite bwo gusohoza ubutumwa n’aho bitoroshye, si raporo yatangaga  ahubwo ni inyigisho ishingiye ku buzima bwe bwite atifuzaga ko yatambuka batabashije kuyumva.