Jambo wigize umuntu

JAMBO W’IMANA YIGIZE UMUNTU, ABANA NATWE

Amasomo: Iz 52, 11-12; Zab 97; Heb 1, 1-6; Yh 1, 1-18.

1.Ibyishimo byinshi

Uyu ni umunsi w’ibyishimo kuko Uwo twategereje iminsi myinshi yaje. Umukiza w’isi yatuvukiye, nitwishime tunezerwe Aleluya, Aleluya. Noheli ni umunsi w’umukiro kuri bene muntu. Umwana w’Imana, Rumuri nyarumuri, yaje gutura rwagati muri twe. Mu gihe cya Adiventi dushoje, twamwiteguranye amizero, dusiza utununga, dukubura imbuga, dusukura imitima yacu mu byishimo, turasusuruka none yaje nk’uko yabidusezeranyije. Nimucyo natwe rero tumwakirane urugwiro maze ature mu mitima yacu. komeza… “Jambo wigize umuntu”

“Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana”

Amasomo: Intg 3, 9-15. 20; Zab 97 (98), 1, 2-3b, 3c-4a. 6b; Ef 1, 3-6. 11-12; Lk 1,26-38.

Mu gihe i Lourdes, Bernadeta yavugaga ko abonekerwa n’umugore w’agatangaza, bamusabye kumubaza izina rye. Uwo mugore yaje kumwibwira avuga ati: Ndi Utasamanywe icyaha (Que soy era immaculada councepciou). Ibyo byabaye mu mwaka w’1858 nyuma y’imyaka ine Papa Piyo wa cyenda yemeje ihame ry’Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya. Ni koko, Mariya yagize ubutoni ku Mana maze imurinda ubusembwa bw’icyaha iyo buva bukagera.

Twumvise mu isomo rya mbere ukuntu byari biducikiyeho nyuma y’icyaha cya Eva na Adamu. Adamu arahakana yivuye inyuma uruhare rwe ashinja umugore we ndetse ntatinya kwitakana Imana: umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti ndarya. Bivuga ngo njye nta ruhare mfite mu kurya ku mbuto za kiriya giti; ahubwo ni urwawe Mana kuko wanshyize uyu mugore iruhande. Umugore na we arashinja inzoka: Inzoka yampenze ubwenge, ndarya. Yahisemo kumva inzoka aho kumvira Imana. Na we arahakana uruhare rwe muri icyo cyaha yakoze. Nubwo bombi bari basangiye imbuto z’igiti bari barabujijwe, nyamara mu kwiregura imbere y’Imana nta washyigikiye undi.

Icyaha ni icyorezo. Icyaha kirasesereza, kigaserereza, kigasenya, kikarimbura. Icyaha kirasiragiza nticyubaka. Kubakira ubucuti ku cyaha ni nko kubaka ku musenyi. Icyaha gisenye ubumwe bwa Adamu na Eva. Nta n’umwe muri bo ushaka guhamwa n’icyaha. Nyamara uburyo buboneye bwo gukira by’ukuri ni ukwemera icyaha wakoze maze ukagisabira imbabazi. Hamwe n’umuririmbyi wa Zabuli ya 50, umunyabyaha wemera ikibi yakoze agatakambira Uhoraho, aramukiza. Ariko akenshi dushaka inyoroshyacyaha, tukitakana abandi kugeza aho twumva dufite uruhare ruto cyane ndetse rujya kuba ntarwo mu byaha twebwe ubwacu dukora.

Uhoraho Imana afite umugambi wo gukiza muntu akamugeza ku mukiro w’iteka. Twumvise ko urubyaro rw’umugore ruzajanjagura umutwe w’inzoka ariko na yo ikarukomeretsa agatsinsino. Biratwereka intambara duhora turwana hagati y’icyiza n’ikibi. Dufashijwe n’imbaraga z’Imana, tugomba kurwana inkundura maze ikibi tukagitsinda burundu.

Nta kabuza icyiza kizatsinda. Amagambo twumvise mu Isomo rya kabiri aratugarurira icyizere. Ni koko Imana yadutoreye muri Yezu Kristu mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose kugira ngo tube intungane n’abaziranenge. Tubikesheje Yezu Kristu, turi abana b’Imana. Igisigaye rero ni ukwambarira urugamba maze buri wese agakurikira Kristu umugaba wacu watsinze urupfu burundu. Tutari kumwe na We, ntacyo twakwigezaho.

Nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, Bikira Mariya yemeye kuyoborwa n’ugushaka kw’Imana. Mariya ni umutoni w’Imana, yagize ubutoni ku Mana guhera kera na kare. Tujya tumuririmbira ngo “Icyaha cy’inkomoko umuntu wese avukana ntiwigeze ucyanduraho habe n’igitekerezo”. Bikira Mariya yari mu bitekerezo by’Imana mbere y’iremwa ry’ibiriho byose. Mariya na we yahamije ubwo butoni ku Mana igihe yemeye kuzabyara Umwana wayo mu gisubizo yahaye Malayika: Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze.

Nta gushidikanya, Bikira Mariya yagize ubutoni ku Mana. Ni Utasamanywe icyaha. Ubwo butoni yarabushimangiye. Igihe Malayika Gabuliyeli yamutumwagaho, Mariya yari afite uburenganzira busesuye bwo kwemera cyangwa guhakana icyifuzo cy’Imana. Nyamara ntiyashidikanyije yahisemo neza yemera kuba uwa mbere wakiriye Umucunguzi w’abantu bose.

Nyagasani arahamagarira buri wese muri twe kumufasha mu mugambi wo gukiza abantu. Ariko se aho ntitwaba duhugiye mu biturangaza by’iyi si maze tukima amatwi Malayika Nyagasani adutumaho? Nitwisuzume. Ni gute twitangira kugeza umukiro ku bandi? Ahubwo se twe twarawakiriye? Turasabwa guhora twiteguye kwakira ugushaka kw’Imana. Nimucyo rero buri wese muri twe avuge ati: Mbereyeho Nyagasani, ugushaka kwe nikungirirweho. Uyu munsi mukuru utubere umwanya wo kubaho mu butungane duharanira kuba abatoni imbere y’Imana. Umubyeyi Bikira Mariya atubere urugero rwo kumvira Imana muri byose.

Bikira Mariya Utasamanywe icyaha, urajye udusabira twese abaguhungiraho.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Ni nde uri hejuru y’Imana Umushoborabyose?

Ku wa 3 w’icya XXXIV, C, 27/11/2019

Amasomo: Dan 5, 1-6. 13-14. 16-17. 23-28; Zab Dan 3, 62-64. 65-67; Lk 21, 12-19.

Tumenyereye kubona benshi mu banyabubasha b’iyi si, abategetsi cyangwa abagize amahirwe yo gutunga byinshi, bumva ko bihagije ndetse bakibwira ko batagikeneye Imana mu buzima bwabo, bakaba barayirukanye mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse bakima amatwi n’abayivuga, bakabasuzugura kugeza n’aho babatoteza no kubica bitabuze. Abo, kimwe n’abandi bose bagenza nka bo, baribeshya kuko ubwirasi n’ubwibone nta cyo buvuze imbere y’Imana. komeza… “Ni nde uri hejuru y’Imana Umushoborabyose?”

Twese twahamagariwe kuba intungane nka Data uri mu Ijuru

TWESE TWAHAMAGARIWE KUBAHO MU BUTUNGANE

Amasomo: Ubuh 2,23-3,9; Zab 34(33); Lk 17,7-10.

Twese twaremwe mu ishusho no mu misusire y’Imana. Twaremewe kuzabana na Yo ubuziraherezo. Uwo ni umugambi wa kera na kare Imana yahoranye. Kubera ishyari rya Sekibi, icyaha kidobya cyaje mu bantu, maze ingaruka yacyo Rupfu yinjira mu isi. Nyamara ibyo ntibyagamburuje umugambi w’Imana wo gukiza muntu kuko ku ndunduro y’ibihe yohereje Umwana wayo ku isi ngo avugurure umubano wayo na muntu maze atwereka inzira nyayo igera ku mukiro w’iteka kuko ari We Nzira, Ukuri n’Ubugingo (Yoh 14,6).

Tumaze kumva, mu isomo rya mbere, ko roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana. Burya rero ubutungane bushyigikira kamere yacu ku buryo umuntu agomba kubaho aharanira kurangamira Imana igihe cyose, agatuza ageze ku mubano ushyitse na Yo. Umuntu ahamagariwe guhora ashakashaka Imana akagira agatima karehareha agamije guhura na Yo. Ubundi ibyo nibyo byakagombye kuba ibisanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi kuko twaremwe mu ishusho no mu misusire y’Imana. Twakagombye rero guhora dukururwa n’iyo shusho y’Imana. Twibuke indirimbo ivuga ngo “Twaremewe kuzajya mu ijuru, ni ho twese tuzishima iteka”. Iwacu h’ukuri ni mu ijuru.

None se niko bimeze? Imana ifite uwuhe mwanya mu buzima bwawe? Aho ntiwaba uyibuka gusa ku cyumweru no ku minsi mikuru yategetswe maze ukibwira ko bihagije? Cyangwa uyibuka gusa igihe ugiye gusenga cyangwa uhuye n’ibyago cyangwa se uri mu bihe bidasanzwe kugira ngo gusa ugire icyo uyisabira! Imana igomba kugira umwanya w’ibanze mu buzima bwacu bwa buri munsi. Nta segonda na rimwe ryakagombye kuducika tudashyikiranye n’Imana. Nimucyo dukuze umubano wacu n’Imana. Uko niko guharanira ubutungane kuko tugomba kuba intungane nka Data uri mu ijuru.

None se ni gute tugaragaza uwo mubano n’Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi? Buri wese ahamagariwe gukora icyiza maze ikibi akakigendera kure. Ubwo nibwo buzima busazwe bwa buri muntu wese ariko by’umwihariko buri mukristu. Iyo dukoze neza nta kidasanzwe tuba dukoze kuko twese duhamagariwe kugira neza, “turi abagaragu nk’abandi” nk’uko twabyumvise mu Ivanjili. Nyagasani Yezu ni We utugira inama y’uko icyo ikiganza cy’iburyo gikoze icy’ibumoso kitagomba kukimenya. Ntitugakorere gushimwa rero nk’aho twakoze ibitangaza kandi “twakoze ibyo twari dushinzwe”.

Nyamara iyo dukoze ikibi, ishyano riba riguye kuko tuba dusenya umuhamagaro wacu wo guharanira ubutungane. Ikibi kiradusenya. None se ni kuki tubangukirwa gukora ibibabaza Imana? Ahubwo ni akumiro kumva abivuga imyato ku mugaragaro y’ibibi bakora. Iri ni ishyano! Akenshi na kenshi usanga ikibi ari cyo dufata nk’igisanzwe, umugiraneza turamutoteza, tukamwica urw’abagome kuko atagenza nka twe ahubwo umugiranabi tukamwerereza mu bicu. Turabicurika. Twebwe turasabwa guhinduka. Niduhindure imyumvire inzira zikigendwa. Niduharanire ubutungane kugira ngo natwe tuziturire mu biganza by’Imana tuzibanire n’Uwadukunze akaturema mu ishusho no mu misusire ye ndetse akohereza Umwana we w’ikinege ngo atwereke inzira nyakuri tugomba gucamo maze tuzabane na We ubuziraherezo, ubu n’iteka ryose. Amen.

Mutagatifu Yozafati, udusabire.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

lectus neque. fringilla id nunc accumsan