Catégories
Inyigisho

« Iyo ubutegetsi bwiyumva nk’ Imana, buhonyora abantu»

Inyigisho yo ku cyumweru cya 29 gisanzwe, umwaka wa Liturujiya A.

Ku wa 18 Ukwakira 2020.

Amasomo: Iz45,1.4-6a;Zab96(95),1a.3,4.5b,7-8a,9a.10ac; Mt,22,15-21

Tujya dutekereza kenshi ko iki gihe turimo ari cyo cya mbere kigoye kubamo. Ntihakibaho umuco uhuriweho, nta bwumvikane mu mibanire y’abantu. Impande zizana ibitekerezo bivuguruza ibisanzweho zihabwa umwanya cyane. Kugeza ubu ntituzi icyo twatekereza, ndetse ntituzi uko twakwitwara imbere y’ibibazo bimwe na bimwe bikomeye muntu ahura nabyo mu buzima bwe.

Iyo dusoma Ivanjili neza, tubona ko igihe cya Yezu na cyo cyari kigoye. Yezu yabayeho mu gihe kitoroshye. Ingabo z’abaromani zari zarigaruriye Palestina, n’ukwigomeka kw’Abayahudi kudahwema kwiyongera. Muri iyo myaka ya za mirongo itatu, umwami w’abami Kayizari yari yarigaruriye Tiberi.

Muri icyo gihe abakomeye ku muco wa kiyahudi bitwaga ‘’Abanyeshyaka’’ (les Zélotes) barwanyaga  cyane abategetsi b’abaromani ndetse bakabuza abandi bayahudi gutanga umusoro. Ku rundi ruhande, Abaherodiyani bakoranaga n’abategetsi b’abaromani kugira ngo bagumane imyanya yabo y’ubutegetsi,  bityo bagafatwa nk’abagambanyi.

Iryo tsinda ryari rije kureba Yezu kugira ngo rimushyire mu mutego ryari rigizwe n’abantu bafite ibitekerezo bitandukanye (Abafarizayi n’abaherodiyani). Uruhande rwose yari gufata yari gufatirwa mu mutego!

Baramubaza bati « Mwigisha tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha inzira y’Imana ntacyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, kandi ko utavangura abantu.»

Catégories
Inyigisho

Umukristu wese asabwa kwihanganira ububabare nka Yezu Kristu

Inyigisho yo ku wa gatanu, taliki ya 25/09/2020

Amasomo: Mubw3,1-11; Zab144(143),1a.2abc,3-4; Lk9,18-22

Bakristu bavandimwe, amasomo y’uyu munsi Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye aratwereka ko ibintu byose bigira umwanya wabyo. Yezu Kristu akatwereka ko tudakwiye kumwitiranya n’abantu  barangirana n’ibihe ndetse n’amateka. We ari hejuru yabyo kuko We yapfuye ariko akazuka nyuma y’Iminsi itatu gusa.

Bimwe mu bibazo bikunze kwibasira abantu harimo kutamenya gushyira ikintu cyangwa se umuntu mu mwanya ukwiye; akaba yakwibeshya  kandi yibeshyera igihe avangavanga.

Catégories
Inyigisho

Umutima w’Isezerano Rishya

Inyigisho yo ku 5 w’icya XX Gisanzwe, A, 21 kanama 2020

Amasomo: Ezek37,1-14; Zab107(106), 2-3,4-5,6-7,8-9; Mt 22,34-40

Umutima w’isezerano rishya ni urukundo.

Akababaro kanyuze Imana gatera kwisubiraho bigeza ku mukiro, naho akababaro gaheze mu by’isi gusa gakurura urupfu” (2kor 7,10). Abayisraheli bajyanywe bunyago i Babiloni maze bacitse intege, bakajya babwirana bati: “Twarapfuye koko; ibyacu ntibikigira igaruriro” (Ezk 37,12). Mu yandi magambo ni nk’aho bakavuze ko ya Mana yabatabaraga aho rukomeye, ya Mana yabahumurizaga ibaha abahanuzi yabatereranye. Mu ibonekerwa rimeze nk’umugani, Ezekiyeli arahabwa ubutumwa bwo kubahumuriza; ndetse n’intumbi Imana ishobora kuzisubiza ubuzima, kandi ni ko izagenzereza umuryango wayo.

Catégories
Inyigisho

Imana yumva

Ku wa 5 w’icya15 Gisanzwe A, 17 Nyakanga 2020

Amasomo: Iz 38,1-8; Zab: Iz 38, 10, 11, 12ab, 14b.17ab; Mt 12, 1-8

“Imana yacu ni Imana yumva”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe!

Bimwe mu bitera ubwoba ikiremwamuntu ni indwara n’inzara. Amasomo Matagatifu y’uyu munsi aratwereka ko ibyago rimwe na rimwe byibasira umuntu bituma yerekeza amaso ye ku wamuhanze. Mu isomo rya mbere, umwami Hezekiya indwara y’ibibyimba yamuteye ubwoba kuko yumvise ko izakurikirwa n’urupfu ndetse n’ukurimbuka kwa Yuda. Ubuhanuza bwa Izayi bwatumye aca bugufi imbere y’Imana, ati: “Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe n’umurava mwinshi kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije”. Imana ni Inyampuhwe, impuhwe zayo zihoraho iteka ryose kandi zigaherekeza muntu mu buzima bwe bwose, cyane cyane mu bihe bikomeye iyo ayerekejeho uruhanga maze akayihanga amaso n’umutima.