Catégories
Inyigisho

Ineza yarushijeho

Inyigisho yo kuwa mbere w’Icyumweru cya 29 Gisanzwe Umwaka A; 19/10/2020

AMASOMO: Ef 2,1-10; Za 100 (99), 1-2,3,4,5; Lk 12,13-21                     

Aho icyaha cyakwiriye, muri Yezu Kristu ineza yarushijeho kuhasendera

Bavandimwe, Kristu Yezu nakuzwe!

Dukomeje urugendo rwacu muri uku kwezi kwa Rozari Ntagatifu n’ukwezi kwahariwe Iyogezabutumwa twahimbaje ku munsi w’ejo, aho twasabwe n’Umushumba wa Kiliziya gusubiza igisubizo cyiza nk’Umuhanuzi Izayi, tuti: “NDIHANO NTUMA.”  Turi kumwe kandi tuyobowe na Roho Mutagatifu duhabwa buri gihe ingabire Ntagatifuza, tugahabwa  ibyo dusabye byose kubera ko Imana ari Inyampuhwe ku buryo busendereye muri Yezu Kristu.

Catégories
Inyigisho

Umwamikazi

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’Icyumweru cya 20 Gisanzwe Umwaka A; 22/08/2020

UMUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI

AMASOMO:  Iz 9,1-3.5-6; Zab 113 (112), 1-2.3-4.5-6.7-8; Lk 1,26-38.                        

Umwamikazi w’ijuru n’isi

Nyuma y’iminsi umunani duhimbaje ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru w’iyimakazwa rya Bikira Mariya, Umwamikazi w’ijuru n’isi. Mu Byahishuwe, dusomamo ko: “Ku mutwe we atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri” (Hish 12,1).  Bikira Mariya abengerana ubw’ikimenyetso cy’ukwizera guhamye kandi akaba umuhoza w’imbaga y’Imana mu rugendo ruyigana.

Catégories
Inyigisho

Ineza iganza icyaha

Ku wa 5 w’Icya 10 Gisanzwe A, 12/06/2020

AMASOMO: 1Bami 19,9a.11-16; Za 27 (26), 7-8ab,8c-9abc,13-14; Mt 5,27-32                        

Aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera

Bavandimwe, amateka ya Muntu kuva akiremwa n’uko yagiye akomeza kubaho yagiye arangwa n’ubuhemu bukabije, ariko Imana igakomeza ikamwigaragariza nk’Umubyeyi wuje Impuhwe n’Imbabazi.

Catégories
Inyigisho

Yezu wazutse aduha ukwemera akadutuma

INYIGISHO YO KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA MBERE CYA PASIKA 2020; UMWAKA A, 18/04/2020

AMASOMO: Intu 4,13-21; Zab118 (117), 1.14-15ab.16-21; Mk 16,9-15

Bavandimwe, dukomeje kuba mu byishimo bya Pasika twumva uburyo Nyagasani wazutse akomeza kwiyereka abe abahumuriza, tukumva n’ubuhamya bw’Intumwa ku mutsindo w’izina rya Yezu abantu dukirizwamo.