Catégories
Inyigisho

Ibanga ryatuma uronka ubugingo buhoraho iteka

TUZIRIKANE KU IJAMBO RY’IMANA RYO KU CYUMWERU CYA 15 UMWAKA C.

Ivug. 30,10-14; Kol 1, 15-20; LK 10,25-37.

 Bakristu, namwe mwese bantu mushakashaka Imana n’umutima utaryarya! Nimuhorane impagarike n’ubugingo bituruka ku Mana Umubyeyi wacu idushishikariza kuyumva, kubahiriza amabwiriza yayo no kuyikunda kuruta bose na byose.

Bantu b’Imana, ahantu hose hateraniye abantu barenze umwe ni ngombwa ko habaho amateko arinda uburenganzira bwabo kugira ngo hatagira ubangamira undi yitwaje uburenganzira bwe. Ayo mategeko n’amabwiriza amwibutsa ko uburenganzira bwe burangirira aho ubw’undi butangirira, bityo bigatuma babaho mu bworoherane mu mibereho yabo. Imana kuva yamara gutora umuryango wa Israheli yawushishikarije kuyumva no gukurikiza amategeko yayo kuko ariyo  isoko y’umunezero udakama. Nawe nicyo igusaba.

Muntu w’Imana, gukunda Imana n’umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose ni kimwe mu bigomba kukuranga kuko uri umwana w’ikinege imbere y’Imana yawe kandi “umwambari w’umwana agenda nka se”; Ese witeguye gukurikiza amabwiriza y’Umubyeyi wawe? Uremera guhara urwango wibitsemo? Wiyemeje guhara imigirire mibi yakugize imbata? Wiyemeje guhungira kure ikibi aho guharanira gusobanura impamvu ubona ari ngombwa kugikora? Ese ko mbona muri iyi minsi hari benshi ibintu byose babigereka ku Mana, aho wowe ntiwaba uhamya ko imigirire mibi yawe yabazwa Imana kuko ariyo yakuremye gutyo? Muntu w’Imana igihe n’iki kandi cyasohoye: hinduka, hindukira, garuka mu nzira nziza, Imana yawe ntiyakuremeye kwirahuriraho amakara, yakuremeye umudendezo udashira kandi Kristu yitanze kugira ngo uwo mudendezo ntuzigere ugira iherezo kandi wihatire kuwusangira no kuwusogongeza  mugenzi wawe mukiri hano ku isi: iryo niryo tegeko risumba ayandi.

Muntu w’Imana, gukunda Imana, gukunda mugenzi wawe, bisaba kugira umutima utagira imbereka, umutima ubona umuntu wese nk’ishusho itagaragara y’Imana, umutima wumva ko umuntu ari nk’undi, umuntu ufata ibyishimo n’akababaro k’undi akabigira ibye, umuntu ufite umutima wagutse kandi ubohotse.

Muntu w’Imana niba wemera gukunda Imana n’umutima wawe wose, n’imbaraga zawe zoze n’ubwenge bwawe bwose kandi ugakunda mugenzi wawe nkawe ubwawe, hari intambara ugomba gufasha Imana kurwana: rwanirira guca ingoyi z’akarengane, rwanirira guca ingoyi z’irondakoko n’ibisigisigi byaryo byose, rwanya ikinyoma wimike ukuri, rwanirira amahoro kandi uyaharanire, haranira ko ineza iganza inabi, haranira kugira impuhwe maze urebe ngo uratunga ugatunganirwa: ngiryo ibanga ryo kuronka Ubugingo buhoraho iteka.

Muntu w’Imana, liturujiya y’Ijambo ry’Imana ry’iki cyumweru igufashe kwisuzuma no gusubiza agatima impembero. Uzirikane ko urubanza rwawe rushingiye ku bikorwa byawe! Uhore uzirikana ko Imana itazakubaza umubare wa Misa wagiyemo, ahubwo izakubaza icyo wumvise wagikoresheje iki? Ntizakubaza ikirundo cy’amafaranga watunze, ahubwo izakubaza witaye ku bakene bangahe? Ntizakubaza umubare w’amazu y’imitamenwa wubatse ahubwo uzakubaza wacumbikiye bangahe batagira aho baba? Muntu w’Imana ko ingingo z’urubanza zose uzizi kuki waharanira kuzatsindwa? Sinkwifuriza gutsindwa ahubwo tangira utegure urubanza kuva ubu, uzirikana ko “uwo uzaheka ntumwicisha urume”. Nkwifurije intsinzi irambye.

                Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Catégories
Inyigisho

Kuramutsa, gufasha no kujyana Inkuru Nziza

TUZIRIKANE KU MASOMO YA LITURUJIYA YO KU WA 31 GICURANSI 2019: Bikira Mariya asura Elizabeti Mutagatifu.

Amasomo: Sof. 3,14-18; Yh 1,39-56.

Bakristu namwe bantu b’Imana, ukwezi kwa 5 Kiliziya yaguhariye kuzirikana amabanga y’ugucungurwa kwa muntu binyuze kuri Bikira Mariya Nyina w’Imana kandi umubyeyi w’abemera bose. Liturujiya ya Kiliziya yagennye ko uku kwezi gusozwa no guhimbaza Bikira Mariya ajya gusura Bikira Mariya (LA VISITATION). Ibyo byagenwe kuva ku wa 14 Gashyantare 1969, ibyo ariko ntibivuga ko uwo munsi utahimbazwaga mbere kuko ufite isoko mu ivanjili ntagatifu y’uyu munsi (Lk 1,39-56), gusa wagize amataliki anyuranye kugeza ubwo ivugurura rya Vatikani ya II ryagennye 31 Gicuransi.

Catégories
Inyigisho

Igihe kirageze, ba umuhamya wa Yezu

TUZIRIKANE KU MASOMO YA LITURUJIYA YO KU WA 30 GICURANSI 2019

Intu. 18,1-8; Yh 16,16-20.

Bakristu namwe bantu b’Imana mwese, Kristu wazutse nakomeze aganze mu mitima yanyu, abigarurire kandi abiharire.

Catégories
Inyigisho

Ubuzima bufite intego ku wamenye Imana Data

TUZIRIKANE KU MASOMO YA LITURUJIYA YO KU WA KANE TARIKI YA 28 GASHYANTARE 2019.

Sir 5,1-10; Mk 9,41-50.

Bakristu namwe bantu bashakashakana Imana umutima utaryarya! Ijambo ry’Imana Kiliziya yateguriye abana bayo rirabibutsa ko ineza ukoze, uko byagenda kose uyisanga imbere. Yezu arabihamya agira ati: “umuntu wese uzabaha uruho rw’amazi kubera izina ryanjye agiriye ko muri abakristu, ndababwira ukuri ntazabura kubihemberwa”. Koko rero “nta neza ihera” kandi ineza ijyana n’impuhwe.

Bantu b’Imana, icyo intumwa ihererwa uruho rw’amazi si ikindi kitari kuyishimira ineza yayo, umuhate wayo mu kwamamaza Inkuru nziza, mu ijambo rimwe twavuga ko ari “ubwungo bw’imvune ikura mu butumwa” bwo gutera imbuto y’ukwemera mu mitima y’abantu; hakaba hagowe umuntu wese wahirahira ashaka kurandura iyo mbuto yatewe mu bana—aha humvikane ko umwana uvugwa aha ari umuntu wese utangiye inzira yo kwegukira Imana abikesheje inyigisho ahawe—, kuko ikimukwiye, nk’uko Yezu abihamya ari uko “bamuhambira mu ijosi urusyo rusheshwa n’indogobe bakamujunya mu nyanja!” Ibyiza rero ni ugufatanya kurera imbuto yabibwe aho guhatanira kuyibuza kumera cyangwa kuyirandura.

Bantu b’Imana, aragowe umuntu wese utoza undi kugira nabi, aragowe ugusha undi mu cyaha. Niba ubonye mugenzi wawe cyangwa inshuti yawe ifite umugambi mubisha wo kugusha mu cyaha, ibyiza ni uko wamushyira ku ruhande ukamwihaniza yakwanga ukamwitaza aho kugira ngo muzarohame mwembi mu nyenga y’umubabaro udashira.

Bantu b’Imana, muzirikane ko ubuzima butagira intego, ubuzima butagira umurongo mugari ngenderwaho, ubuzima butagira indangagaciro na kirazira, ubuzima butagira umuco, ni ubuzima bagamije kuzimata no kuzima burundu. Ubu ni bwa bundi bwisanga mu nyenga kandi ba nyirabwo baraburiwe bakanangira umutima n’ubwenge, bakabaho ari ibiburabwenge kandi bararemanywe ubwenge buzima kandi busukuye. Icyo Yezu yifuza kuri buri wese wumvise iri jambo ryateguwe uyu munsi ni ukuba umugenga w’ibikorwa bye kandi akamenya kubaho yifitemo “rutangira”, akimenya kandi akamenya n’abandi, akihatira kubarohora aho kubaroha. Nyir’amatwi yumva, niyumve impanuro.

Muntu w’Imana, iri Jambo ntirigupfire ubusa, buri wese mu buryo bwe nirimufashe guhindukirira Imana maze bimutera kumva ko buri gihe “hahirwa abashyize amizero yabo muri Nyagasani”. Mwese mbifurije urugendo rwiza rwo guhinduka mukakira ubuntu n’ineza by’Imana. Mwese Imana ibahe kuramba no kurama!

Padiri NKUDIMANA Théophile.