Catégories
Inyigisho

MWE MURAKEYE

Inyigisho yo ku yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 5 cya Pasika, A

Amasomo: Intu 15,1-6; Zabuli 121,1-5; Yh 15,1-8

“MWE MURAKEYE KUBERA IJAMBO NABABWIYE”

Bakristu bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.

Nyagasani Yezu Kristu rukundo ruzima aje adusanga kuri uyu munsi wa none ngo adutagatifurishe ijambo rye. Ijambo rizima kandi rifite ububasha bwa Yezu Kristu, we udushishikariza kumwigiraho muri byose, kugira ngo tubashe guha icyubahiro gikwiye Imana Data. Iyi Vanjili idufashe kurushaho gusabana n’Imana Data ndetse na bagenzi bacu. Tuyizirikane kandi tuyihuza n’ubutumwa Imana yatugejejeho ibinyujije ku mubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’i Fatima.

Catégories
Inyigisho

Hitamo Kristu, umutima wawe utuze

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 4 cy’igisibo A

Amasomo: Yeremiya 11, 18-20; Zabuli 7, 2-3, 9-12a.18; Yohani 7, 40-53

Bavandimwe, dukomeje igisibo n’ubwo turimo kukibamo mu bihe bidasanzwe kubera icyago cya Coronavirus cyugarije isi. Ijambo ry’Imana dusangira risukure imitima yacu kugira ngo tubashe gushyikirana n’Imana umubyeyi wacu udukunda dukeye.

Catégories
Inyigisho

“…Erega byose bishobokera uwemera!”

Inyigisho  yo ku cyumweru, ku wa Mbere, 25 Gashyantare 2019

Amasomo matagatifu: Sir 1, 1-9; Zb 93 (92)na Mk 9, 14-29.

Nyagasani Yezu Kristu we Buhanga bwuzuye aje adusanga ngo adutagatifurishe ijambo rye. Amasomo matagatifu liturujiya y’ijambo ry’Imana yaduteguriye, araturarikira kubumbura amaso yacu y’umutima ndetse n’ay’umubiri tukarangamira ibintu bine by’ingenzi: Inkomoko y’ubuhanga nyakuri, kumenya ko byose bishobokera uwemera, gusaba Imana yo buhanga nyakuri ikatwongerera ukwemera no kumenya agaciro k’isengesho mu buzima bw’umukristu.

Mu kuzirikana isomo rya mbere, ni ngombwa ko twatangira twibaza ibibazo bikurikira: Ese uwo twita umuhanga ni muntu ki? Ese ubuhanga nyakuri bukomoka he?  Ese ubuhanga Uhoraho yaduhaye (tumukesha) bukwiye kutuganisha he? Mu isomo rya mbere, Mwene Siraki araduha inyigisho zinyuranye kandi zitsitse zerekeye ubuhanga, cyane cyane ariko inkomoko y’ubuhanga; mbese nk’uko n’ubundi tubisanga mu gitabo cy’Imigani 1,7 na 2,6. Umuhanga ni umuntu wese wubaha Uhoraho, akamusenga kandi akamukunda n’umutima we wose kandi uzira uburyarya. Ibi rero ni byo abakristu twita gutinya Uhoraho nk’isoko y’ubuhanga. Nk’uko tubisanga mu ibaruwa ya mbere mutagatifu Paulo intumwa yandikiye Abanyakorinti, nk’abakristu iyo bavuze ubuhanga duhita dutekereza Roho Mutagatifu we « Buhanga bw’Imana » (1 kor 1, 14.30). Uhoraho rero niwe buhanga nyakuri, kuko ubuhanga bwose bumukomokaho, kandi bugahorana nawe ubuziraherezo (Sir 1,1).

Catégories
Inyigisho

“Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari umunyampuhwe”

Ku wa kane w’icya 23 Gisanzwe B, ku ya 13/9/2018.

Amasomo: 1 Kor. 8, 1-7.10-17; Zabuli 139 (138), 1-2.3b, 13-14ab, 23-24; Lk 6, 27-38.

Mu Ivanjili ya none, Yezu aradukangurira gukunda, kugeza n’aho dukunda abanzi bacu. Aradusaba kugirira neza abatwanga, kwifuriza ineza abatuvuma, gusabira abatubeshyera. Biraruhije kubyumva, ariko birashoboka. Gukunda muri ubwo buryo, ni impano y’Imana. Ni ngombwa igihe cyose rero gufungurira Imana umutima wacu kugira ngo iyo mpano itahe iwacu. Ukunze umwanzi we, amufasha gucisha make kandi akamufasha kurekera aho kubiba urwango muri we.