Duhamagariwe kuba umunyu n’urumuri by’isi

Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 gisanzwe umwaka A
Kuwa 9 gashyantare 2020
Amasomo :
1) Iz 58, 7-10; Zab 111 (112), 4-5.6-7,8a.9; 
2) 1 Kor 2, 1-5;
3) Mt 5, 13-16
Abakristu duhamagariwe kuba Umunyu n’Urumuri rw’isi ( Reba Mt 5, 13-16)
Abigishwa ba Yezu Kristu, aribo bitwa “Abakristu” mu nyito y’iki gihe, duhamagariwe kuba Umunyu n’Urumuri rw’isi. Umuhamagaro w’umuntu wese wabatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu ni Ukuryoha no kumurika bishingiye ku ndangagaciro z’ivanjili.
1. Wowe wabatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uri 
Umunyu w’Isi ( Mt 5, 13).
Akamaro k’Umunyu ni ukuryoshya ibiryo. Akamaro k’Umwigishwa wa Kristu ni ukuryoshya isi, ni ukuryohera abavandimwe, kuryohera abo tubana, kuryohera abo dukorana, kuryohera umuntu uwo ariwe wese. Yezu Kristu arifuza ko ahantu hose hari umwigishwa we haba n’uburyohe, ni ukuvuga hagaragare icyanga n’ishema byo gukunda ubuzima ndetse n’ubukristu. Urugo rurimo umwigishwa wa Yezu Kristu rugomba kurangwamo uburyohe: Umugabo wabatijwe naryohere umugore we; Umugore wabatijwe naryohere umugabo we; Umubyeyi wabatijwe naryohere umwana we; Umwana wabatijwe naryohere Umubyeyi we; Umuyobozi wabatijwe naryohere abayoborwa; Umuyoborwa wabatijwe naryohere Umuyobozi; Maze twese hamwe duhuze amajwi tuti “ Ndyohera, nkuryohere, kuko turi
Umunyu w’isi”.
None tariki ya 9 Gashyantare Kiliziya ku isi yahimbaje Umunsi w’Abarwayi. Abarwayi bakeneye Uburyohe. Ubwo buryohe barabukura he? Ubwo buryohe barabukura ku bantu bose bahamagariwe kwita ku barwayi. Muganga, ba Umunyu w’Umurwayi; Umwiteho, Umutege amatwi, umuganirize , umenye uburwayi bwe, umuhe igihe cyawe, umuhe umuti. Murwaza, uhamagariwe kuba Umunyu w’Umurwayi; Mwiteho, umutege amatwi, umenye icyo akeneye, kandi wibuke na roho y’Umurwayi. Umurwayi akeneye ibyo kurya, ariko kandi nanone akeneye isengesho; akeneye guhabwa Amasakaramentu: Penetensiya , Ugusigwa kw’Abarwayi n’Ukaristiya. Murwaza, uzaba Umunyu w’Umurwayi, igihe wamurwaje neza kuri roho no ku mubiri; Bantu mwese mufite umuhamagaro wo kwita ku barwayi, muri umunyu w’abarwayi, nimubiteho mubaryohere.
Mu butumwa Papa Fransisko yageneye abatuye isi kuri uyu munsi w’abarwayi yagize ati “buri wese asabwa kumva ko ikibazo cy’umurwayi ari icye, kandi ko kwita ku murwayi bidasaba kumuvura ku mubiri gusa, ahubwo agomba no kwitabwaho ku mutima no kuri roho kugira ngo ashobore gukira wese ( …….) . Mu ijambo rimwe, umurwayi aba akeneye kugaragarizwa urukundo ».
2. Wowe wabatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uri 
Urumuri rw’Isi ( Mt 5, 14).
Abigishwa ba Yezu Kristu duhamagariwe kumurika; duhamagariwe kumurikira abatuye isi, tukabereka aho Umukiro uri , tukabereka aho Yezu ari, we Rumuri nyarumuri rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si ( Reba Yh 1,9). Urumuri rwaremwe n’Imana; ariko umwijima wo ntiwaremwe n’Imana ( Reba Intg 1, 3). Urumuri ni Imana ubwayo; Umwijima ni Sekibi. Kamere y’Urumuri ni Ukwirukana Umwijima ushushanya Sekibi. Mu yandi magambo, Umwigishwa wa Kristu ahamagariwe kwirukana ibikorwa byose bya Sekibi.
Umukristu iyo akora ibikorwa by’Urukundo aba abaye urumuri. Dore bimwe mu bikorwa by’Urukundo batubwiye mu isomo rya mbere: Gufasha abakene, gusangira umugati n’Umushonji, gucumbikira abakene batagira aho bikinga, kutirengagiza Umuvandimwe wawe ( Reba Iz 58, 7-10). Yezu Kristu ni we rumuri rwacu, tumurebereho; Turebere kandi ku Mubyeyi Bikiramariya no Ku bandi batagatifu bakuru bacu mu kwemera , batubere urumuri. Ababatijwe twese tubere isi urumuri, mu ngero nziza z’ibikorwa bya Gikristu dutanga.
3. Murwayi, kwivuza bigomba kujyana no gusenga
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’abarwayi, reka nsoze mbasaba ko twazirikana aya magambo meza dusanga mu gitabo cya Mwenesiraki( Sir 38, 1-14):
1 Ujye wubahira muganga ibyo yagukoreye, Kuko na we Uhoraho yaramuremye.
2 Muganga akiza indwara abihawe n’Umusumbabyose, maze umwami akamugabira ibintu.
3Ubumenyi bwa muganga buramugaragaza, maze abakomeye bakamutangarira.
4 Uhoraho niwe waremye ibyatsi bivamo imiti ku butaka, umuntu uzi ubwenge
ntayisuzugura.
5 Ese ntabwo ari igiti cyatumye amazi aryohera, kikamenyekanya gutyo ububasha bukirimo?
6 Uhoraho kandi ni we wahaye abantu ubumenyi, kugira ngo bishimire ibyo yaremye bitangaje;
7 ni byo bifasha muganga kuvura no gukiza ububabare,
Uzi imiti arabivangavanga.
8 Bityo ibikorwa bye ntibigira iherezo,
Kandi amahoro amuturutseho agasakara ku isi.
9 Mwana wanjye , nurwara, ntuzirangareho,
Ahubwo uzasenge Uhoraho, ni We uzagukiza.
10 Irinde icyaha, ibiganza byawe bibe ibiziranenge,
Umutima wawe uwusukureho ibyaha byose.
11 Uzature ububani, n’ifu y’ingano ho urwibutso,
Umurike ituro ritubutse, utitangiriye itama,
12 Hanyuma uhe umwanya muganga kuko Uhoraho yamuremye,
Kandi ntuzamuhunge kuko umukeneye.
13 Hari ubwo koroherwa ari bo uzabikesha,
14 Kuko nabo basenga Uhoraho,
Kugira ngo abahe ubushobozi bwo kuvura no gukiza,
Maze bakurokorere ubuzima.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU
Paroisse Birambo /Nyundo

Duharanire kwizirika ku Mana Data

Inyigisho y’icyumweru cya 18 gisanzwe, C

Kuwa 4 Kanama 2019

Amasomo tuzirikana:

1)      Mubw 1, 2; 2,21-23;  Zab 90( 89); 3-4, 5-6, 12-13,14.17

2)     Kol 3,1-5.9-11

3)      Lk 12, 13-21

 Twirinde kwizirika ku bintu, ahubwo duharanire kwizirika ku Mana

 

 

Mu ivanjili, Kiliziya Umubyeyi wacu, yaduteguriye kuri iki cyumweru, twumvise aya magambo : “ nuko umwe muri rubanda abwira Yezu ati “ Mwigisha, mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage.  Ariko we aramusubiza ati “ wa muntu we, ni nde wagize umucamanza wanyu cyangwa ngo mbagabanye ibyanyu”. Yungamo ati “ Muramenye mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko nubwo umuntu yatunga ibintu byinshi bite ntabwo ari byo  byamubeshaho” ( Lk 12, 13-15)

Bavandimwe, dushobora gutekereza ko Yezu Kristu yirengangije gukemura ikibazo cy’uyu muntu wamusabaga ubufasha bwo kumugabanya umurage n’Umuvandimwe we.  Mu gihe Yezu yagezwagaho ikibazo, ndetse no mu gihe cyacu, hari amategeko yagengaga ibijyanye n’izungura, kandi hakaba n’abagomba kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mategeko. Mu mategeko ya Kiyahudi rero Yezu Kristu si we warushinzwe kugabanya abana umurage. Uyu muntu yibeshye ku butumwa bwa Yezu Kristu. Ubutumwa bwa Yezu Kristu ni ugukiza roho z’abantu. Cyakora Yezu Kristu ureba ku mu mitima y’abantu, yabonye ko uriya muntu ararikiye ubukungu, ahitamo kumwigisha icyangombwa abicishije muri uyu mugani:

“habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi. Aribaza ati “ ndagira nte, ko ari ntaho mfite mpunika imyaka yanjye? Nuko aribwira ati ‘Dore uko ngiye kubigenza: ndasenya ibigega mfite, nubake ibindi bibiruta, mpunikemo ingano zanjye n’ibindi bintu banjye byose. Maze nzibwire nti: dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamara igihe kirekire; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe,ndabagire’. Ariko Imana iramubwira iti “ Wa kiburabwenge we, muri ijoro uri bunyangwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibyande? Nguko uko bimerera umuntu wikuguhaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana ( Lk 12, 16-21).

Muri uyu mugani, uyu muntu w’umukungu arazira iki? Ko imyaka ari we wayihingiye, arazira iki? Ko ibigega ari ibye arazira iki? Kuruhuka se? kurya se? Kunywa se? Kudabagira se? Niwe wahinze none arejeje, aho gushimwa yiswe umukungu Kiburabwenge.

Uyu mukungu arazira ubwikunde ( l’égoisme). Ubwikunde bukurura Ubugugu. Uyu mukungu arazira kudatekereza bagenzi be. Uyu mukungu ntiyigeze atekereza Imana. Nta mwanya w’Imana mu buzima bwe. Ijambo ry’Imana riduhamagarira gufasha abakene. Twibuke Umugani w’umukungu na Lazaro ( Lk 16, 19-31). Umukungu hano ku isi yaradabagiye, naho Lazaro we arasonza. Nyuma y’ubuzima bwa hano ku isi, ibintu byarahindutse, uwari umukungu yahindutse umutindi mubi mu muriro w’iteka; Lazaro wari umukene hano ku isi yabaye umukungu mu Ijuru, yishimana n’Imana. Mu Ivanjili yanditswe na Mt 25, 31-46, Yezu Kristu wiyerekana mu ishusho y’umukene aragira ati “ nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be ; kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; ….

Bavandimwe, umaze gusoma amasomo Matagatifu y’uyu munsi ushobora gutekereza ko kuba umukungu ari bibi, ko gukora ari bibi. Siko bimeze. Gukora ni byiza kuko n’Ijambo ry’Imana rirabidushishikariza. Ijambo ry’Imana ntirishyingikira ubunebwe. Dufate ingero:

Umwanditsi w’Igitabo cya Mwenesiraki aragira ati «  Umunebwe asa n’ibuye bikuruseho, bose bamuha induru yo kumunnyega. Umunebwe asa n’ikirundo cy’imyanda, umuteruye wese akunguta intoki » ( Sir 22, 1-2). Pawulo Mutagatifu we atubwira ko udashaka gukora agomba kureka  no kurya: «  Niba hari udashaka gukora ajye areka no kurya » ( 2 Tes 3, 10) 

Bavandimwe, gukira, kwihaza, kwiteganyiriza ni Ijambo rigezweho muri iki gihe. Kugira amafaranga, gutunga ibintu byiza kandi byinshi, kwizigamira ubukunga muri za banki cyangwa ku bundi buryo bigezweho. Muri rusange iterambere rigezweho. Abantu bararikangurirwa, kandi ubona abantu benshi babyumva vuba cyane. Umwanditsi w’Igitabo cy’Umubwiriza yatubwiye ko Iterambere ritarimo Imana ari ubusa. Yabigize muri aya magambo:  «  Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa » ( Mubw 1, 2). Ni byo koko ibintu ubigereranyije n’Imana ni Ubusa. Umunyarwanda ni we wise umwana we «  Ntakirutimana ». Ubukungu bwose bwose ubuteranyije ntibwaruta Imana. Pawulo Mutagatifu we yabonye ibintu byose iyo bibuzemo Yezu Kristu ari igihombo, mu yandi magambo ibibuzemo Imana yasanze ari ubusa «  Ariko ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu » (Fil 3, 7). Ubukire cyangwa ubukungu bw’isi, abantu bamwe bibwira ko bubongerera agaciro. Abantu bamwe bafa ibintu, ubukungu, ubukire,ifaranga nk’inyogeragaciro k’Umuntu, bityo ababifite bakibwira ko baruta abandi bantu, ndetse akaba yabibakandagiza. Ibintu ntibigafatwe nk’Inyogeragaciro k’Umuntu, bityo utunze byinshi ntazibwire ko aruta abandi, ngo abasuzugure.  Umuntu ntakeneye Inyogeragaciro.

Twirinde kuba nk’Umukungu Kiburabwenge. Uyu mukungu yiziritse ku bintu,yibagirwa kwizirika ku Mana. Yiringiye ibintu ntiyiringira Imana yamuremye kandi ibeshaho. Muvandimwe, Ni uwuhe mwanya w’Imana mu ngengabihe y’ubuzima bwawe bwa buri munsi ? Mutagatifu Yohani Mariya Vianney duhimbaza uyu munsi, mu ngengabihe y’ubuzima bwe bwa buri munsi, igihe kinini yagihariraga Imana. Birakwiye  ko dukora imirimo yacu, ariko tukibuka ko Imana ariyo mugenga w’ubuzima bwacu. Ubuzima bwacu ntibugengwa n’Imyaka twejeje, ntibugengwa n’inyungu twakuye mu bucuruzi, ntibugengwa n’Umushahara duhembwa ; Ubuzima bwacu bugengwa na Yezu Kristu. Uriya mukungu wakoraga imirimo y’ubuhinzi, yumvaga agiye kubeshwaho n’ibyo yejeje, ariko byahindutse zero. Uriya mukungu ntiyamenye umugenga w’ubuzima bwe. Igihe yibwira ko agiye kuruhuka yumvise Ijambo rigira riti : Wa kiburabwenge we, muri ijoro uri bunyangwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibyande? (Lk 12 , 20).  Tujye duhora twiteguye igihe cyose

Tumenye gukoresha neza ibyo Imana yaduhaye . Hari byinshi Imana yaduhaye. Imana yaduhaye ubuzima, Ubwenge, impano, imitungo itandukanye. Nitubikoreshe neza turangamiye ijuru. Nibyo Pawulo Mutagatifu yatwibukije mu ibaruwa yandikiye abanyakolosi « Nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi ( Kol 3,2). Imana ntizatubaza umubare w’amafaranga twatunze, ahubwo izatubaza icyo twayakoresheje. Imana ntizatubaza umubare w’imyenda twambaye n’agaciro kayo, ahubwo izatubaza abo twambitse. Imana ntizatubaza ingano y’Imyaka twahunitse, ahubwo izatubaza abo twagaburiye,….

Amasomo matagatifu y’iki cyumweru agamije kudutoza kumenya gukoresha neza ibyo Imana yaduhaye. Umukungu Kiburabwenge arazira iki ? yiyitayeho, arireba wenyine, nta tekekereza ku iherezo rye, nta tekereza kuri bagenzi be. Muri make arireba. Nta mwanya wa mugenzi we mu buzima bwe, nta mwanya w’Imana mu buzima bwe.Umukristu ntakwiriye kwibagirwa ko amafaranga  ari ibikoresho bigomba kudufasha kwitagatifuza mu mubano wacu n’abandi ndetse no mu mubano wacu n’Imana.

Muri iyi si, bamwe ntibakigoheka bashaka amafaranga, bashaka ibintu bakeka ko umunsi babibonye bazatuza. Ni ukwibeshya cyane, kuko ibintu ntawe ubiheza. Amahirwe ya muntu si ibintu. Amahirwe ya muntu ni Imana. Amaherezo meza ya muntu si ibintu, ahubwo Amaherezo meza ya muntu ni Imana. Ibintu ntibigomba gutuma twibagirwa Imana, ahubwo ibintu byagombye kutwegereza Imana. Ibintu ntibigomba kutwereka ko twihagije, ko ntawe dukeneye, ahubwo ibintu byagombye kutwereka ko dukeneye Imana. Imana ntizatubaza ingano y’ubukungu twagize kuri iyi si ? Ahubwo izatubaza icyo ubwo bukungu twabukoresheje , bwaba bucye cyangwa se bwinshi, dore ko buri wese afite icyo yahawe kandi igihe kizagera abazwe icyo yagikoresheje. Koko rero muri iyi si, hari abantu bakoresheje neza ibyo Imana yabahaye, kandi na n’ubu hari abakoresha neza ibyo Imana yabahaye. Hari abafasha abakene kubera kubera guharanira Ingoma y’Imana, hari abakoresha ubukungu Imana yabahaye mu mirimo y’Iyogezabutumwa, hari abatanga Umusanzu wabo mu kubaka za Kiliziya no mu guharanira ko Ingoma y’Imana yogera hose.  Imana ibahe umugisha.

Bavandimwe, « Nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi » ( Kol 3,2). Ibintu nibishakwe mu mucyo kandi bikoreshwe mu mucyo, bidufashe kwitagatifuza no kuzasanga Imana.

Roho Mutagatifu natumurikire, tumenye gukora ibyo Imana idushakaho.

Umubyeyi Bikiramariya adusabire !

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Birambo

Tugane Kiliziya: muri yo niho tuzakirira

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 6 gisanzwe, B

Kuwa 20/02/2019

Amasomo tuzirikana : 1) Intg 8, 6-13. 20-22; 2) Mk 8,22-26

  1. Nimuze tugane mu bwato nibwo tuzarokokeramo

Mu isomo rya mbere twumvise uburyo Nowa n’Umuryango we barokokeye mu bwato, mu gihe indi mbaga itabarika yari yarigometse kuri Uhoraho yo yatikiriye mu mazi. Mu Byanditswe bitagatifu, Ubwato bugenura Kiliziya. Niba mushaka kurokoka, nimuze tugane mu bwato; niba mushaka kurokoka nimuze tugane muri Kiliziya. Umukiro tuzawugeraho tunyuze muri Kiliziya ya Yezu Kristu. Abantu bo mu gihe cya Nowa babonaga yubaka ubwato bakamuseka; abantu bo mu gihe cya Nowa babonye yinjiye mu bwato yinjizamo n’abe bakamuseka. Muri iki gihe, hari abantu babona abandi bajya gusenga mu Kiliziya bakabaseka ngo imburamukoro, ngo ni indindagizi, ngo ni abanyabwoba, ngo ni abasazi, ngo ntibazi ibigezweho n’ibindi. Muri iki igihe, hari abantu babona abantu batanga ku mutungo wabo kugira ngo bashobore gufasha imirimo y’Iyogezabutumwa ( Kubaka za Chapelle zo gusengeramo, gufasha mu yindi mirimo mitagatifu ya Kiliziya) bakabaseka ngo barimo gupfusha ubusa umutungo wabo. Muri iki gihe, harimo abantu babona abasore cyangwa inkumi bahaguruka iwabo, bagasiga ibyabo n’ababo bakabaseka, ngo ntibazi ibigezweho. No mu gihe cya Nowa, hari abantu benshi biberagaho mu maraha, bifurahisha, birirwa baseka Nowa wari intungane, ariko igihe cyarageze, Nowa abona ingororano, mu gihe bo bashatse kwisubiraho igihe cyabacitse.

Bavandimwe, nimuze tugane mu bwato , tubwubake, tugire umwete wo kwiyubakira Kiliziya kuko ariyo tuzarokokeramo. Ikindi tugomba kuzirikana, ni uko ikinyoma cy’abantu benshi ntigikuraho ukuri kw’abantu bacye. Hari igihe abantu benshi bibwira ko ibyo abantu benshi bemera ko aribyo birimo ukuri. Nowa n’umuryango we bari bake, ariko bakomeye ku kuri. Bavandimwe, dusohoke mu kivunge. Dusohoke mu kigare. Mu Ivanjili, twumvise uburyo Yezu akiza impumyi. Mbere yo kuyikiza, yabanje kuyivana mu rusisiro. Bavandimwe, nimwemere dusohoke mu rusisiro. Yezu yashoboraga kumukiriza mu rusisiro kugira ngo wenda abantu benshi bamwemere. Yezu ntiyazanwe mu isi no gushakisha amashyi y’abantu cyangwa ibyubahiro by’abantu. Ikindi Yezu asaba impumyi imaze gukira ni ukudasubira mu rusisiro. Hari igihe umuntu ava gusenga, yumva rwose yakize, agasubira mu rusisiro,agasubira muri byabindi yiberagamo. Abahuye na Yezu nimwirinde gusubira mu rusisiro. Mwirinde gusubira mu bigare by’abahakanyi n’abayobe. Twemere Yezu adukoreho akoresheje Kiliziya, akoresheje ibiganza by’abasaseridoti, akoresheje Ijambo rye rikiza, akoresheje Amasakaramentu, cyane cyane Penetensiya n’Ukaristiya.

2. Tumenye gukora igikwiye mu gihe gikwiye ari cyo kugarukira Imana no kuyamamaza

Nowa kugira ngo asohoke mu bwato yategereje igihe gikwiye. Nowa araduha urugero rwo gukora igikwiye kandi mu gihe gikwiye; Yezu yakoze igikwiye mu gihe gikwiye, Bikiramariya n’abatagatifu bakoze igikwiye mu gihe gikwiye. twirinde huti huti . Abakurambere bacu nibo bagize bati ngo iyihuse yabyaye ibihumye. Tumenye gukora igikwiye kandi tumenye kugikora mu gihe gikwiye nk’uko Nowa yamenye gukora igikwiye mu gihe gikwiye. Tumenye gukora igikwiye nka bariya bantu bazaniye Yezu impumyi. Baramumwingingira. Natwe Yezu tumwingingire abacu. Dusabire abavuye kuri iyi si ndetsse n’abayiriho. Ntawe ugera cyangwa ugezwa imbere ya Yezu ngo atahe amaramasa.

Umubyeyi Bikiramariya wamenye gukora igikwiye akomeze aduhakirwa ku Mwana we Yezu Kristu.

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Birambo /Nyundo

Dukunde Kiliziya twiherewe n’Imana

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 18 B; ku wa 9 Kanama 2018

Amasomo tuzirikana : 1) Yr 31, 31-34 ; Mt 16,13-23

  1. Yezu yahaye Kiliziya Imfunguzo z’Ingoma y’Ijuru (Mt 16, 19)

Iyo uhawe urufunguzo, uba uhawe uburenganzira bwo kwinjira aho urwo rufunguzo rufungura. Iyo uhawe urufunguzo  uba uhawe uburenganzira bwo kwinjiza no kwinjiza. Yezu yabwiye Petero ati “  Nzaguha imfunguzo z’ingoma y’Ijuru”. Mu izina rya Kiliziya, Petero yahawe imfunguzo. Petero wahawe imfunguzo aracyariho. Kiliziya ntishobora kubaho idafite Petero. Abashumba ba Kiliziya bari mu mwanya wa Petero. Papa, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, ari mu mwanya wa Petero. Abashaka kwinjira mu ngoma y’Ijuru , byanga bikunze, bagomba kunyura k’Umuntu ufite urufunguzo kugira ngo abakingurire. Ufite imfunguzo ni Petero, ni Papa, ni abashumba ba Kiliziya. Kwitandukanya na Kiliziya ni ukwivutsa amahirwe menshi yo kwinjira mu Ngoma y’Ijuru. Niyo mpamvu kwitandukanya na Kiliziya ni ukwivutsa amahirwe menshi. Ni ibyago bikomeye cyane. Dusabe Nyagasani atwongerere imbaraga, twunge ubunge na Kiliziya. Dusabire kandi abitandukanya na Kiliziya mu bitekerezo, mu mvugo, mu mategeko atorwa, no mu ngiro. Dusabire abatemera Ubuyobozi bwa Kiliziya. Abahakanye Kiliziya, nimuze, nimugaruke amarembo arakinguye. komeza… “Dukunde Kiliziya twiherewe n’Imana”

porta. mi, velit, dolor. consectetur suscipit