Yezu Kristu, buye batsitaraho !

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 2 gisanzwe, C, Mbangikane.

Ku wa 23 Mutarama 2016

Amasomo: 2 Sam 1,1-4.11-12.19.23-27 Zab 79,2-3.5-7 Mk 3,20-21

Bavandimwe,

Ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe. Ndifuza ko tuzirikana Ivanjili y’uyu munsi duhereye ku ngingo yerekana Yezu nk’ibuye abantu batsitaraho (reba 1 Pet 2, 8).

Koko rero, imibereho ya Yezu, inyigisho ze n’imikorere ye byabereye kandi bibera benshi ibuye ry’urutsitariro.

Twumvise mu Ivanjili y’uyu munsi ukuntu rubanda basangaga Yezu ari benshi. Babaga baje kumva ijambo rye;  rya jambo ry’ineza, rihumuriza, rihagurutsa, ryomora, ryunga, mbese rikiza. Yezu na we ntiyashoboraga kubihunza; arabigisha, arabumva, arabitaho, arabakiza, kugeza ndetse n’igihe yiyibagiwe ubwe, ku buryo atashoboraga no kugira umwanya wo kugira icyo arya.

Bene wabo wa Yezu iyo mikorere ye yababereye urujijo, kugeza n’aho baje kuhamuvana, bakagerekaho no kuvuga ngo “Yasaze!” Koko na bo Yezu yababereye ibuye ry’urutsitariro ku buryo no kuri bo huzuzwa iri jambo rya Yohani umwandisti w’Ivanjili, rigira riti: “Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira” (Yh 1, 11).

Yezu ntiyigeze yemera ko umuryango avukamo “umuzirika” cyangwa umuzitira, umubuza gusohoza icyamuzanye, ari cyo kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro no kugira ngo uwo mukiro ugere ku bemeye bose kuwakira. Habe na nyina n’abavandimwe be biyiziye ubwabo bakamutumaho ngo aze babonane (Mk 3, 31).

Bavandimwe,

Hari imiryango myinshi ibuza abana babo inzira y’umuhamagaro; hari imiryango ipfukirana ijwi ry’umuhamagaro w’Imana. Hari imiryango ipfukirana ishyaka ry’ubutumwa n’ubutore. Hari ubwo umwana ageza ku muryango we umuhamagaro yiyumvamo wo kwiha Imana no gukorera Kiliziya, nuko ababyeyi, abavandimwe cyangwa bene wabo bati “Warasaze! Ibyo urimo ni ibiki? Ariko uzakorera Kiliziya kugeza ryari? Harya wowe uziyitaho ryari?  Koko utaye akazi ngo aha uzajya kwiha Imana, urashaka kuba padiri? Wasara! Wasara! Aho gushaka ngo wubaka urugo, ubyare, utunge, ngo aha uragiye?” Si ku mihamagaro yo kwiha Imana gusa abana bashobora kumva ayo magambo; umuryango ushobora gupfukirana ijwi ry’umuhamagaro wo kwitanga no kwitangira abandi no mu buryo butari ubwo kwiha Imana, cyane cyane iyo uwo muryango utabibonamo inyungu wari utegereje ku mwana wabo.

Umuryango ni ngombwa, ariko nta burenganzira ufite bwo gupfukirana umuhamagaro uturutse ku Mana, ahubwo ugomba kubera abawugize, cyane cyane abana, igicumbi cy’umuhamagaro. komeza… “Yezu Kristu, buye batsitaraho !”

Tugire ishyaka n’urukundo by’Ingoro y’Imana

Inyigisho yo ku wa gatanu, Icyumweru cya 33 giharwe; tariki ya 20 Ugushyingo 2015

Bavandimwe, Yezu akuzwe!

Nimucyo dufate akanya gato tuzirikane amasomo matagatifu Liturujiya yatugeneye uyu munsi.

1) Isomo rya mbere: Ishyaka Yuda Makabe n’abavandimwe be bagiriye Ingoro y’Imana

Mu isomo rya mbere, dukomeje kuzirikana Igitabo cya mbere cy’Abamakabe. Ejo twumvise uko Matatiyasi, abahungu be n’abavandimwe be baranzwe n’ishyaka n’ubutwari banga kuyoboka imico n’idini by’abanyamahanga, ngo batavaho batatira isezerano Imana yagiranye n’Umuryango wayo n’amategeko yawuhaye.

Yuda twumvise uyu munsi, ni umwe mu bahungu ba Matatiyasi (1 Mak 3, 1). Yaranzwe n’ishyaka nk’irya se maze afatanyije n’abavandimwe be hamwe n’abayoboke ba se, arwanirira Israheli ashyizeho umwete (1 Mak 3, 2). Kubera ubutwari bwabo, Yuda n’abavanimwe be bahimbwe izina rya “Makabe”. Mu gihebureyi, iryo jambo “Makabe” ryasobanura ngo “inyundo”; kubita batyo byatewe nyine n’ubutwari bagize ku rugamba mu kurwanya abanzi babo.

Bamaze gutsinda abanzi bose ba Israheli, icya mbere bihutiye gukora ni uguhumanura Ingoro no kuyegurira Imana: “Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimucyo tujye guhumura Ingoro no kuyegurira Imana” (1 Mak 4, 36).

Babikoze bishimye « mu majwi y’indirimo, y’inanga z’amoko yose, n’ay’ibyuma birangira » (1 Mak 4, 54). Ibyo birori byuje ibyishimo n’umunezero byamaze iminsi umunani yose; kandi si byo gusa, kuko Yuda n’abavandimwe be n’ikoraniro ryose bemeje ko ibyo birori bizajya biba buri mwaka. komeza… “Tugire ishyaka n’urukundo by’Ingoro y’Imana”

Ubutungane bukomoka ku kwemera, aho gukomoka ku bikorwa by’amategeko

Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya 28 gisanzwe giharwe

Ku wa kane, 15 Ukwakira 2015 – Mutagatifu Tereza wa Avila, umuhanga wa Kiliziya

Bavandimwe,

Ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe. Amasomo Liturujiya y’uyu munsi itugejejeho aradufasha kuzirikana iyi ngingo: Ubutungane bukomoka ku kwemera, aho gukomoka ku bikorwa by’amategeko.

1. Isomo rya mbere: Abanyaroma bahawe kuba intungane ku bw’ukwemera

Mu isomo rya mbere ryo mu Ibaruwa yandikiye Abanyaroma, Pawulo Mutagatifu aributsa abakristu b’i Roma ineza n’ubuntu Imana yabagiriye ibageza ku butangane babikesha kwemera Yezu Kristu.

Ubwo butungane bugenewe abemera bose, kuko abantu bose bagomye. Si Abanyamahanga gusa bagenewe ubwo butungane ku bw’ukwemera; n’Abayahudi na bo, nubwo bagenywe ku bw’amategeko, bazagera ku butungane babikesheje ukwemera.

Bavandimwe, koko na twe twese twaragomye. Twese twivukije ikuzo ry’Imana. Nta muntu n’umwe muri twe wagira icyo yakwiratana; nta wakwigeza ku butungane akoresheje imbaraga ze, ubumenyi cyangwa ubundi bushobozi yakwishingikirizaho nka muntu. Ubutungane si igihembo gihabwa umuntu kuko yagize icyo akora; si igihembo gihabwa no gukurikiza amategeko. Si igikombe gihabwa abatsinze. Ubutungane ntibugurwa. Nyagasani ntabuduha kuko hari icyo aduca.

Ubutungane bukomoka ku neza n’ubuntu by’Imana; bukomoka ku rukundo n’impuhwe by’Imana. Ubutungane bukomoka ku kwemera Yezu Kristu. Ni nk’imbuto yera ku giti cy’ukwemera. Byongeye kandi ukwemera na ko ni ingabire y’Imana.

Turahirwa rero twebwe twagejejweho ingabire y’ukwemera maze tukayakira. Tugengwe rero no kwemera Yezu Kristu; ni bwo tuzahabwa koko kuba intungane. komeza… “Ubutungane bukomoka ku kwemera, aho gukomoka ku bikorwa by’amategeko”

ante. consequat. ut elit. sem, ipsum