Ni nde uzakiza umuryango we?

               « AZABYARA UMWANA UZAMWITE YEZU,

                 KUKO ARI WE UZAKIZA UMURYANGO WE » (Mt 1, 21)

Bakristu bavandimwe, mbifurije mwese Noheli nziza.

Bana mwese, mugire Noheli nziza.

Rubyiruko, mbifurije Noheli nziza.

Babyeyi, nimugire Noheli nziza.

  1. Bakristu bavandimwe, twizihije Noheli mu gihe Kiliziya yose iri mu rugendo rwa Sinodi, aho Papa Fransisko aduhamagarira kugendera hamwe dufatanya kubaka Kiliziya, umuryango w’Imana. Turizihiza Noheli mu gihe kandi twitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwacu na Yubile y’imyaka 125 Inkuru nziza ya Yezu Kristu imaze igeze mu Rwanda. Ndabibutsa insanganyamatsiko Abepiskopi bacu baduhitiyemo mu rugendo rwa yubile : « Turangamire Kristu : soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro » (Ef 2, 11-22). Ndashimira Imana uru rugendo turimo n’ingabire iha buri wese kugira ngo abe koko urugingo ruzima rugize Umubiri wa Kristu, ari wo Kiliziya.
  2. Muri ubu butumwa bwa Noheli 2023, nahisemo kwibanda ku muryango nifashishije amagambo twumvise mu Ivanjili y’Igitaramo cya Noheli, amagambo Umumalayika wa Nyagasani yabwiye Yozefu agira ati « Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we …» (Mt 1, 21). Ndifuza ko tuzirikana ku mwanya n’uruhare umuryango ufite mu mugambi w’Imana, hanyuma nkanibutsa ko Yezu uje atugana ari we Mukiza wacu n’Umukiza w’imiryango yacu.

MUHORE MWISHIMYE

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 3 CY’ADIVENTI, UMWAKA B, Ku wa 17/12/2023

« Mujye muhora mwishimye » (1Tes5,16)

Amasomo : Iz 61.1-2a.10-11, Indirimbo Lk1,46b-48,49-50,53-54;  1Tes5,16-24; Yh1,6-8.19-28

Igihe cy’Adiventi ni igihe cyo gutegereza  twishimye kubera ko Bikira Mariya atwitiye isi umukiza Yezu Kristu uzavuka kuri Noheli. None ni icyumweru cya 3 cy’adiventi, kikaba kandi icyumweru cy’ibyishimo ‘Gaudete’. « Muhore mwishimye  muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime » (Fil 4,4) kubera  ko Nyagasani ari hafi. « Mujye muhora mwishimye, musenga ubudahwema, mushimire Imana muri byose kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu.» (1Tes5,16-18 » Umukristu w’ukuri agomba kurangwa n’ibyishimo byinshi kabone n’aho yaba ari mu byago, kuko ahorana urukundo rw’Imana n’urwa bagenzi be.

Inzira y’Uhoraho mu butayu

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA II CYA ADIVENTI B

Amasomo: Iz 40,1-5.9-11; Zab  85(84); 2Pt 3,8-14; Mk 1,1-8

NIMUTEGURE MU BUTAYU INZIRA Y’UHORAHO

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

amasomo matagatifu ya liturjiya yo kuri iki cyumweru cya 2 cy’Adiventi aragaruka mu mizero tugomba kugira muri Nyagasani kandi akadushishikariza guhumurizanya no gukomezanya. Ibyo ni ukubera ko turi mu isi kenshi irangwa no kwiheba, aho usanga hari ahatari amahoro, aho usanga hari urwango, ibyago,…. Aho hose ni ho Ijambo ry’Imana riza kuduhumuriza, Nyagasani akatugezaho ubutumwa bw’amahoro : « Nimuhumurize umuryango wanjye.” Ayo ni amagambo atangira inyandiko y’igice cya Kabiri cy’igitabo cy’umuhanuzi Izayi, igitabo bakunze kwita igihumuriza umuryango wa Israheli: “livret de la consolation d’Israel.” Ayo magambo atangira iyi nyandiko, ubwayo ni inkuru nziza itunguranye cyane kubayabwirwa bari mu kaga.

TUBE MASO DUTE?

ADIVENTI B, 03/12/2024

Iz. 63, 16b-17.19b; 64, 2b-7;  1 Kor 1,3-9; Mk 13, 33-37.

MURABE MASO

Bavandimwe muri Yezu Kirisitu, dutangiye Adiventi. Tubifurije kuyitunganya neza. Muzagere kuri Noheli mwararyohewe n’inyigisho Kiliziya itanga buri munsi. Muri iki gihe, nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko yabuze abamubwira iby’Imana. Hari radio uruhuri inyinshi zikorera kuri Yutube, hari ibinyamakuru, hari n’amateraniro atagira ingano. Nimucyo tugire ingingo tuzirikanaho uyu munsi duhereye ku Masomo Matagatifu ya Adiventi tunazirikana uko dukwiye kwakira inyigisho zose zitambuka hirya no hino ku buryo bwinshi.

1.Adiventi: Gutegereza Umukiza?

Isomo rya mbere twaryumvise nk’umuntu uriho aganira n’Imana ishoborabyose. Ni umuyisiraheli ushyira ubwenge bwe ku gihe akaganira n’Imana ya Isiraheli, ya yindi y’ukuri yabavanye mu bucakara bwa Misiri ikabambutsa uruzi bashoboraga kuzimiriramo, ikababa hafi mu butayu imyaka mirongo ine yose maze ikabageza mu Gihugu cy’Isezerano.

Umuyahudi araganira na yo ayita Data n’Umucunguzi. Agamije kugaragaza ko azi neza ko ari Yo akesha kuramuka. Ariko na none akibaza impamvu ishobora byose nyamara ikareka ko abantu bateshuka mu kwemera bakoromera mu bikorwa biyirwanya bibagiraho ingaruka kabutindi. Ni uko muri rusange kuva kera abantu bakeka: bibwira ko kuba hariho ibyaha, biterwa n’Imana ubwayo.

Kureka ayo mabwire atari yo biva mu mutima ushaka kubaho mu kuri. Umuntu amenya ubugwaneza bw’Imana agatangarira ukuntu atashoboye guhitamo inzira y’ukwemera kutajegajega. Umuntu kandi w’umunyakuri yiyinjiramo akamenya ibyaha bye n’intege nke, agasaba imbabazi Imana Data Ushoborabyose. Uwo twumvise mu Isomo rya mbere yumvikanisha ko umuryango wose wa Isiraheli warindagiriye mu bintu bidafite agaciro ukirengagiza umurage wahawe wo kubera Imana umuryango wubaha utirukira ibigirwamana n’ubugome.

Igihe muntu ahisemo inzira zindi zitari iza Data Ushoborabyose, agera aho akisanga agenda wenyine yaritaruye Umushoborabyose. Yibona nk’abapagani badashobora kwitirirwa izina ry’Umushoborabyose. Cyakora muri uko kwibona wenyine rwagati mu ijyangwa, bishobora gutuma yikubita agashyi akagarukira Imana. Uwo mu isomo rya mbere yageze aho aravuga ati: “ … iyaba wari ukinguye ijuru, ngo umanuke, imisozi yose yarindimukira imbere yawe …”. Icyifuzo cyo kubona ibimenyetso byinshi by’uko Imana ikuri iruhande ni kimwe mu biranga umuntu ugenda ayigarukira, ayishakashaka anihatira kuba ari Yo yonyine yemera nk’Imana y’ukuri.

Imibereho n’imyemerere mu Isezerano rya Kera, ntibigomba gusa n’ibyo mu bihe bishya by’Umucunguzi Yezu Kirisitu. Kera abantu basengaga Imana ya Isiraheli ari yo y’ukuri yaremye byose nyamara ariko babwirwaga ko igihe kizagera ikabigaragariza nk’Umukiza n’Umucunguza. Ikabiha mu Mwana wayo Emmanueli. Bamwe bifuzaga ayo maza y’Umukiza, babona basaza ntacyo babonye bakiheba, bakabihakana. Abandi na bo ntibumvaga ibyo maze bigumira mu iyobokamana baba ingumba nta buryohe bwo kwemera biyumvamo.

  1. Adiventi: Kwibuka ko Yezu yaje

Duhimbaza Adiventi twibuka ko uwo Abayisiraheli bategereje imyaka ibihumbi n’amajana, igihe cyageze akaza. Twebwe twamenye Yezu Kirisitu, nta gutegereza kundi. Hari abamutegereje imyaka ibihumbi bibiri none twe tuzi ko imyaka ibihumbi bibiri yarangiye kuva aho aziye. Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti yishimira ko bahawe ineza y’Imana muri Yezu Kirisitu. Birumvikana ko uwakiriye Yezu Kirisitu akamwemera nk’Umukiza n’Umucunguzi, ahabwa ingabire zimufasha kumumenya kurushaho no kumumenyesha abandi. Ni yo ngabire ikenewe ukurikije uko Pawulo intumwa abisobanura.

Duhimbaze Adiventi tuzi neza ko tudategereje Umukiza uzaza kera cyane. Yaraje twarabimenye. Aduhora hafi. Ntasinzira ntahuga ahoza ijisho rye ku bana be no ku byo yaremye byose. Twibuke ko byose yavuze ko ari byiza. Igihe cyose abona ari byiza kuko byacungumjwe amaraso y’Umwana we Yezu Kirisitu. Kumumenya, kumukunda, kumva ijambo rye, ngiyo imibereho ya ngombwa ku muntu wese wamenye Imana y’Ukuri.

  1. Adiventi: Kuba maso

Uwamenye ko Umucunguzi yaje, agomba kuba maso ariko kugira ngo agire uruhare ku mirimo ya Yezu Kirisitu umaze imyaka isingira ibihumbi bibili na makumyabiri n’itanu.

Mu kwitegura Noheli dukomeze twishimire Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu we Mukiza n’Umucunguzi. Kuba maso ni ukuba kuri iyi si twunze ubumwe na Yezu kandi twirinda icyaha. Tuzahabwa imbabazi kuko impuhwe za Yezu zitagereranywa. Iyo dutangiye misa twicuza ibyaha twakoze mu byo twatekereje, mu byo twavuze, mu byo twakoze no mu byo twirengagije gutunganya. Ntibihagije kubivuga gutyo mu kivunge. Ni ngombwa ko umuntu aba yemera ko yacumuye kandi ko uwo yacumuyeho amubabarira iyo yicujije.

Kwemera Yezu Kirisitu, gusenga, kwicuza kenshi, ni ko kuba umwana w’Imana muri Kirisitu. Kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose ni ngomwa kugira ngo ibyica Urukundo twarazwe tubikire. Ibyaha byica ukwemera, ukwizera n’urukundo, ni byo bya mbere tugomba kwirinda. Ibyo ni ibyaha bijyana kure y’Urumuri rw’ijuru. Ibyaha bya kamere na byo ni ukubyirinda. Icyaha cya kamere ni cya kindi kikuvumbukamo kandi ntako utagize ngo ubirwanye. Ibyo byiganjemo ibyaha by’ubusambanyi n’ubuhemu baganisha aho. Bene ibyo byaha ariko kandi, bijyana kure y’Urumuri rw’ijuru iyo umuntu yumvira kamere maze ibyaha imukoresha akabivanga n’ubugome. Ingero zifatika ni uko hari abagera aho bicana bapfa igitsina. Umugabo agashaka kuryamana n’umugore, uyu yakwanga nyamugabo akamwica. Ikindi ni ugutoteza umuntu ngo ni uko atemeye ko mukora imibonano mpuzabitsina; kumutoteza, kumwirukana ku kazi kubera iyo mpamvu, ibyo ni ukwibohaboha munyururu w’urupfu. Urundi rugero ni abantu bashaka gukorana imibonano n’utwana. Ni ubugome bakabije. Gukomera ku kwemera no kwirinda ibyaha byica Urukundo twarazwe, ni umurongo rusange w’aba Kirisitu.

Abafite umuhamagaro wihariye wo kuyobora abandi muri Kiliziya, abo ngabo bagomba kuba maso kurushaho. Ni na yo mpamvu tubasabira mu gitambo cya Misa n’ahandi. Iyo barangaye, bituma imbaga y’ababatijwe imera nk’intama zitagira umushumba. Abepisikopi, abapadiri n’abihayimana bose bahamya ko Yezu yaje, bagaragaza ubushobozi bwo kumwamamaza nta bwoba nta gutseta ibirenge kuko bazi ko ari we Kuri kuzuye.

Umntu ni umuntu. Mu mateka ya kera kugeza ubu haboneka abahawe ubutumwa bwo guhanura, gutagatifuza no kuyobora, birangariye mu by’isi. Abo ni abasa n’abigiye kutamenya usanga bakunda iby’isi kurusha uko bakunda Yezu Kirisitu. Abo kandi bakunda ab’isi bahakwaho ngo babahe amaronko. Yewe,hari n’abakungika n’ab’isi bahindutse ba rukarabankaba ugasanga aho kwamagana ikibi bararuma bahuha. Kubona ahari akarengane no guhumuriza abarengana ntibisaba amashuri ahambaye abenshi mu bashumba baba barize. Kwita ku bakene n’ibibazo bahura na byo, na byo ntibisaba ubwenge bundi usibye impumeko iva mu mushyikirano uhamye na Yezu Kirisitu. Uyu munsi Yezu ati: “Murabe maso”.

  1. Adiventi: kumva neza no gushishoza

Twavuze ko muri iki gihe nta wakwitwaza ko atabwiwe Ijambo ry’Imana ngo amenye ko Yezu Kirisitu ari Umukiza. Ibyo ahari twabiharira abibera mu mashyamba nka Amazoni. Hariho amaradiyo n’imbuga nkoranyambaga zahagurukiye kuvuga iby’Imana. Benshi cyane birwa bigosora bavuga ko buzuye umwuka, abandi bakemeza ko bivuganira n’Imana nyir’izina nk’aho Imana ari umuntu nka bo. Hari n’abandi barangwa n’akarimi keza bagamije kurya iby’indangare zibaho buhumyi.

Muri urwo rusobekerane rw’ibitekerezo n’amasengesho y’urudaca, ni ngombwa ko umuntu wabatijwe yigishwa gushishoza. Abahigi benshi bayobya imbwa kandi urugiye kera ruhinytuza intwari. Ni ngombwa gukurikira inzira izira ubuyobe n’ubuyobagurike. Hari abashumba bitoje kuyobora imbaga. Twavuze ko bitoza guhuza na Yezu Kirisitu Nyir’ukuri kandi bagahora basabirwa. Abo bayoboye Kiliziya imwe Yezu yashinze ku ntumwa akayitagatifuza ikogera ku isi yose, ni bo bagomba kuba maso mebere y’abandi kugira ngo barengere intama zijya ziterwa n’ibikoko by’ibihubuzi.

Umukirisitu wese nashishoze yumvire abepisikopi bamuyobora. Nareke kurorongotana by’amatsiko yemera ibitekerezo ibyo ari byo byose. Niyumve amaradiyo ariko ashishoze abone ko nka Radio Mariya ifasha mu gutera imbere nta buyobe. Nibumve za yutube zibahumura amaso aho gukurikira abagendera ku marangamutima menshi gusa.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Mutagatifu Fransisiko Xaveri adusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana