Catégories
Inyigisho

Ukwemera nta sengesho kubaho ?

Inyigisho yo ku wa gatandatu w ‘icyumweru cya 33 umwaka C, ku wa 12 Ugushyingo 2016

Amasomo : 3Yh5-8 ; Zab112(111) ,1-2,3-4,5-6; Lk18, 1-8

Bakristu bavandimwe muri Kristu, Yezu Kristu akuzwe !

Imana yacu nihabwe icyubahiro yo idahwema kutwereka impuhwe n’ubugwaneza igihe cyose twamanjiriwe. Amasomo umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye tuyazirikanyeho neza twabonamo ingingo remezo zitandukanye . Ndashaka ko tuzirikana kuri iyi : «   Ukwemera n’isengesho ni mahwi ».

Abakristu b’igihe cyose bakeneye kumenya ibanga ryo gutsinda icyaha ndetse n’imizi yacyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu mitima ya benshi, intambara ni yose. Yohani Mutagatifu na we yahuye n’urwo rugamba. Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi, arashimira inkoramutima ye Gayo, kubera ukwemera agaragaza n’ineza agirira abaje bamugana bose. Ntabwo yiratana ubukungu afite ngo agire abo aheza, ahubwo ubutunzi bwe abufashisha Yohani ndetse na Kiliziya yari mukaga yashyizwemwo n’umwe mu bayobozi bayo ari we Diyoterefesi, wiyumvagamo umutegetsi kurusha kwiyumvamo umwogeza w’Inkuru Nziza. Maze agaharanira ihirwe mu byaremwe gusa.

Catégories
Inyigisho

Turi ba nde ngo dukundwe nk’uko Data yakunze Yezu?

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya gatanu cya Pasika, tariki ya 28 Mata2016

Uwakwemeza ko  Yezu yadukunze urukundo rukomeye tutari tubikwiye ntiyaba yibeshya. Mu gitambo cya misa iyo turi kwitegura guhabwa Yezu mu Karistiya umusaseridoti akatwibutsa ko duhirwa kuko twatumiwe ku meza ya Nyagasani dusubiza tugira tuti: ‘‘Nyagasani sinkwiye ko wakwinjira mu mutima wanjye ariko uvuge ijambo rimwe gusa mbone gukira’’.  Uwagize amahirwe yo kuzirikana urukundo Yezu adukunda na we asanga tutari tubikwiye ariko na none dukeneye urwo rukundo rukiza kandi rurema .Ntidukwiye kandi no kwiyibagiza ko ibyiza byose by’Imana tubironka nta kiguzi, Yezu yadukunze ku buntu ntacyo aduca.

Mu mwaka wa Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana kandi mu gihe cya Pasika twongere dufate akanya ko gutangarira urukundo rwa Yezu kandi biturememo umugambi wo gukunda uwadukunze no kwirinda  kumutetereza. N’ubwo Yezu we atakora nk’abantu ngo adukureho amaboko kuko tutamenye kwakira urukundo rwe, ariko nibura twihatire kumushimisha tumenya kandi twamamaza urwo rukundo. Kugira ngo Yezu yumvikanishe neza urwo rukundo yadukunze yahisemo gukoresha iki kigereranyo : ‘‘Uko Data yankunze  ni ko nanjye nabakunze’’(Yh 15,9). Ese Data yakunze Yezu ate ? Ubumwe budatana basangiye muri kamere Mana bwumvikanamo urukundo ruzira iherezo, rutagira ikirukoma imbere.

Catégories
Inyigisho

Duharanire ingoma y’ijuru

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 3 cy’Igisibo, 02 Werurwe 2016

Amasomo: Ivug 4,1.5-9; Zab 147(146-147),12-13,15-16,19-20; Mt 5,17-19

Tugomba guharanira kuba abantu bakomeye mu ngoma y’ijuru

Inkuru nziza ya none iragaruka ku mategeko y’Imana nk’inzira n’uburyo twakwifashisha ngo tuzabe abantu bakomeye mu ngoma y’ijuru. Uko guharanira kuba umuntu ukomeye mu ngoma y’ijuru uko tubwirwa na Yezu, bitandukanye kure na ya nyota y’icyubahiro n’ikuzo bijyanye n’ubwirasi  bwa muntu  bikunze kuranga abari mu nzira yo korama. Yezu umwigisha mwiza  aratubwira ikuzo nyaryo dukwiye guharanira akanatwereka uku twarigeraho.