“Ese abagize uruhare mu rupfu rwa Yezu Kristu hari icyaha bakoze?”

 

Uraho muvandimwe Karangwa! Ikibazo cyawe rero ni cyiza cyafasha abantu gutekereza.

Kimwe no mu bindi twatekerezaho, dushakisha ibisubizo ni ngombwa kureba urwego tuvugamo urwo arirwo kugira ngo tudahera muri rwinshi cyangwa mu cyera gati. Iyo tuvanze ibintu binyuranye mu gutekereza tubona igisubizo kidasobanutse.

Mu kibazo cyawe rero umuntu yakwibaza ati :

Icyaha ni iki? Aha niho nshaka ko dutandukanya urwego tuvugiramo. Ugiye mu mategeko asanzwe agenga ibihugu, cyangwa itsinda runaka ry’abantu; icyaha cyaba gukora ibinyuranye n’ayo mategeko. Twibuke ko ayo mategeko anyuranye bitewe n’igihe n’ahantu. Hari ubwo icyo wafata nk’icyaha uyu munsi usanga mu myaka nk’ijana ishize kitari icyaha. Cyo kimwe hakaba aho wajya ugasanga ibyo wita icyaha hamwe ahandi bacyita ubutwari. Biterwa n’igihe n’ahantu.

Kumenya niba abagize uruhare mu rupfu rwa Yezu Kristo barakoze icyaha byasaba kugira amategeko tureberaho y’ahantu runaka n’igihe runaka. Kuko na none gufata ibintu byakozwe hashize imyaka isaga ibihumbi bibiri ukabisobanura ukoresheja amategeko y’uyu munsi n’ahantu hatandukanye n’aho byabereye byatanga igisubizo kidasobanutse. Byasaba inyigo ndende ntashaka gutindaho hano.

Reka rero turebe icyaha mu rwego rw’Iyobokamana ry’abakristu. Gatigisimu iradufasha kubyumva:

Umuntu akora icyaha ate? Umuntu akora icyaha igihe yitandukanije n’Imana ayisuzugura abizi kandi abishaka.

Ni ukuvuga ngo mu by’ukuri ntabwo twakwemeza ngo uyu ni umunyabyaha cyangwa si we, kuko nta bushobozi dufite bwo kumenya uko umuntu byamugendekeye mu gikorwa runaka. Hari ubwo icyo tubona nk’icyaha nk’abantu , imbere y’Imana aba atari cyo. Ni nayo mpamvu Ibyanditswe Bitagatifu bitubuza gucira abandi imanza, urugero : Yak 4,11-12

Biragoye rero ngarutse ku kibazo cyawe kumenya niba barakoze icyaha cyangwa nta cyo muri uru rwego rwa kabiri. Imana ni yo izi buri wese wabigizemo uruhare n’uburyo yabigizemo uruhare.

Padiri Charles HAKORIMANA