Ivanjili ya Luka 24,1-12, Umwaka C

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 24,1-12

Ku wa mbere ukurikira isabato, mu museso wa kare, abagore bajya ku mva bajyanye imibavu bari bateguye. Basanga ibuye ryakingaga imva rihirikiye ku ruhande. Ariko binjiye, ntibabona umurambo wa Nyagasani Yezu. Barumirwa, bayoberwa ibyo ari byo; nuko abagabobabiri babahagarara imbere, bambaye imyenda ibengerana. Abo bagore bashya ubwoba bubika amaso; ba bagabo ni ko kubabwira bati «Ni kuki mushakira umuzima mu bapfuye? Ntari hano, ahubwo yazutse. Nimwibuke uko yababwiye akiri mu Galileya, ngo ‘Umwana w’umuntu agomba kugabizwa amaboko y’abanyabyaha, akabambwa kandi akazuka ku munsi wa gatatu.’» Nuko abagore bibuka ayo magambo ye.

Bavuye ku mva, bajya kubitekerereza ba Cumi n’umwe n’abandi bose. Hari Mariya Madalena, na Yohana, na Mariya nyina wa Yakobo. N’abandi bagore bari kumwe na bo, ni ko babwiraga intumwa. Ariko amagambo yabo bayita uburondogozi, ntibabemera.

Nyamara Petero we arahaguruka, yiruka ajya ku mva. Yunamye, abona udutambaro twonyine. Nuko asubira imuhira, atangazwa cyane n’ibyari byabaye.