Amasomo yo ku cyumweru cya 2 C, Igisibo

Isomo rya 1: Intangiriro 15, 5-12.17-18

Uhoraho avugisha Abramu mu nzozi, nuko amujyana hanze aramubwira ati “Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara.” Nuko aramubwira ati “Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana.” Abramu yemera Uhoraho, bituma amubonamo ubutungane. Aramubwira ati “Ndi Uhoraho wagukuye muri Uri y’Abakalideya, kugira ngo nzakugabire iki gihugu. Abramu aramusubiza ati “Nyagasani Mana, nzabwirwa n’iki ko nzagitunga ?” Uhoraho ati “Jya kunshakira inyana y’imyaka itatu, uzane n’ihene y’imyaka itatu, isekurume y’intama y’imyaka itatu hamwe n’intungura n’inuma.” Abramu amuzanira ayo matungo yose, ayasaturamo kabiri, igisate kimwe akirambika imbere y’ikindi, ariko inyoni ntiyazibaga atyo. Inkongoro ziza kurya izo ntumbi, Abramu arazirukana. Izuba rigiye kurenga Abramu afatwa n’ibitotsi, arasinzira araheranwa. Ubwoba bumutaha ari bwinshi, abutewe n’umwijima w’icuraburindi. Igihe izuba rimaze kurenga n’umwijima umaze gukwira hose, ifumba icumbeka n’ikibatsi cy’umuriro binyura hagati ya za nyamaswa zaciwemo kabiri. Uwo munsi Uhoraho agirana amasezerano na Abramu muri aya magambo ati “Iki gihugu ngihaye urubyaro rwawe, kuva ku ruzi rwa Misiri kugeza ku ruzi runini rwa Efurati.”

Zaburi ya  26(27), 1, 7-8b, 8c-9c, 13-14

 R/ Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba ?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya ?

Uhoraho, umva ijwi ryanjye ndagutakira ;

gira ibambe unsubize !

Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,

wowe wavuze uti “Nimushakashake uruhanga rwanjye !”

None rero Uhoraho, ni rwo nshakashaka,

ntumpishe uruhanga rwawe !

Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,

ni wowe muvunyi wanjye.

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu  gihugu cy’abazima.

Ihangane wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima ube intwari !

Rwose wiringire Uhoraho !

Isomo rya 2: Abanyafilipi 3, 17-21 ; 4,1

Bavandimwe, mwese mugenze nkanjye kandi mwitegereze abakurikira urugero tubahaye. Koko rero nabibabwiye kenshi, kandi n’ubu ndabivugana amarira : hariho benshi bagenza nk’abanzi b’umusaraba wa Kristu. Amaherezo yabo ni ukorama ; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, bo baharanira iby’isi gusa. Twebweho iwacu ni mu ijuru ; ni ho hazaturuka Umukiza dutegereje, Umwami wacu Yezu Kristu, We uzahindura ukundi umubiri wacu wa gitindi, ugasa n’umubiri we wakirana ikuzo, akoresheje ububasha afite bwo kwigarurira byose. Nuko rero bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye !

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9, 28b-36

Muri icyo gihe, Yezu ajyana na Petero, na Yohani na Yakono, aterera umusozi ajya gusenga. Mu gihe yasengaga mu maso he hahinduka ukundi, n’imyambaro ye irakirana nk’umurabyo. Nuko haza abagabo babiri baganira na we, ari bo Musa na Eliya. Bababonekera babengerana ikuzo, bavugana na we iby’urupfu rwe yari agiye gupfira i Yeruzalemu. Icyo gihe Petero na bagenzi be bari batwawe n’ibitotsi. Ngo bakanguke babona ikuzo rya Yezu na ba bagabo babiri bari kumwe. Bagiye kugenda Petero abwira Yezu ati “Mwigisha, kwibera hano nta ko bisa. Reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.” Icyakora ntiyari azi icyo avuga. Akivuga ibyo igihu kiraza kirabatwikira ; kibarenzeho bashya ubwoba. Nuko ijwi rituruka muri cya gihu rivuga riti “Uyu ni Umwana wanjye nihitiyemo ; mujye mumwumvira !” Ijwi ngo rimare kuvuga babona Yezu ari wenyine. Nuko muri iyo minsi baryumaho, ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye.     

Publié le