Amasomo yo ku wa gatandatu – Icya 1 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Ivugururamategeko 26, 16-19

Musa abwira Abayisraheli ati «Uyu munsi, Uhoraho lmana yawe akubwirije gukurikiza ayo mategeko n’ iyo migenzo: ujye ubyitaho, ubikurikize n’umutima wawe wose n’amagara yawe yose. Uyu munsi, dore watumye Uhoraho avuga yeruye ko azakubera Imana, ariko nawe ugakurikiza inzira ze wita ku mategeko ye n’amabwiriza ye n’imigenzo ye, mbese ukajya wumvira ijwi rye. Uyu munsi kandi, Uhoraho na we yatumye uvuga weruye ko uzamubera umuryango w’ubukonde yihariye, nk’uko yabigusezeranyije, kandi ko uzakomeza amategeko ye yose. Icyo gihe rero azagukuza, agusumbishe ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe icyubahiro, n’ubwamamare n’ishema; bityo ubere Uhoraho lmana yawe umuryango mutagatifu, nk’uko yabigusezeranyije.»

Zaburi ya 118 (119), 1-2, 4-5, 7-8

R/ Uhoraho, hahirwa umuntu ukurikiza amategeko yawe.

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,

bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!

Hahirwa abumvira ibyemezo bye,

bakamushakashaka babikuye ku mutima!

Ni wowe witangarije amabwiriza,

ugIra ngo bayakurikize ubutayahuga.

Icyampa ngo inzira zanjye zihame,

kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!

Nzagushimagiza n’umutima uboneye,

maze kumenya amateka atunganye uciye

Ugushaka kwawe nzagukurikiza,

ntuzantererane bibaho.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,43-48

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati «Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Jyeweho ndababwira ngo ‘Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’, Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza? Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza? Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.»

Publié le