Amasomo yo ku wa gatanu – Icya 2 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Intangiriro 37,3-4,12-13a.17b-28

Israheli akikundira Yozefu kuruta abandi bahungu be bose, agatsinda yari umwana wo mu zabukuru. Yari yaramuboheye ikanzu y’amaboko maremare. Bene se babonye ko amutonesheje, baramwanga, ntibongera kumuvugisha neza. Umunsi umwe, bene se bari bahuye amatungo ya se kuri Sikemu.Yakobo abwira Yozefu, ati «Abo muva inda imwe ntibaragiye i Sikemu? Ngwino, nkohereze aho bari.» Nuko Yozefu agenda akurikiranye bene se, koko abasanga i Dotani. Bamubonera kure; atarabageraho, batangira kumugambanira ngo bamwice. Baravugana bati «Dore wa murosi araje! Nimuze tumwice ubu noneho, tumujugunye muri rimwe muri ariya mariba. Tuzavuge ko inyamaswa y’inkazi yamumize, maze tuzarebe aho za nzozi ze zizamugeza!» Rubeni arabyumva, agerageza kumubakiza. Arababwira ati «Twoye kumwica.» Rubeni yungamo ati «Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi, ariko mwoye kugira ikindi mumutwara.» Kwari ukugira ngo amubakize, azamusubize se. Nuko Yozefu akibageraho, baramufata, bamwambura ikanzu ye, ya kanzu y’amaboko maremare, bamujugunya mu iriba ryakamye, ritakirimo amazi. Baricara bararya. Bagiye kubona, babona urushorerane rw’Abayismaheli bari baturutse i Gilihadi, ingamiya zabo zikoreye amakakama yosa, imibavu n’ishangi, bajya kubicuruza mu Misiri. Nuko Yuda abwira bene se, ati «Kwica murumuna wacu tugahisha amaraso ye bitumariye iki? Nimuze tumugure na bariya Bayismaheli, tutagira icyo tumutwara kandi tuva inda imwe, dusangiye n’amaraso.» Iyo nama bene se barayishima. Haza kuza Abamadiyani b’abacuruzi; Yozefu ni ko kumukura muri rya riba, bamugura n’Abayismaheli, bamugura amasikeli makumyabiri ya feza, Yozefu bamujyana mu Misiri.

Zaburi ya 104(105), 4a.5a.6, 16-17, 18-19, 20-21

Nimugarikire Uhoraho Nyir’ububasha,

nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,

mwebwe nkomoko ya Abrahamu, umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be!

Nuko Uhoraho ateza inzara mu gihugu,

ibyo kurya birabura;

abanza koherezayo umuntu,

Yozefu wari umaze kugurwa bucakara.

Ibirenge bye babibohesha ingoyi,

ijosi rye baryambika iminyururu,

kugeza ubwo ijambo ry’Uhoraho rigaragaje ko ari umwere.

Umwami ategeka kumubohora,

umutegetsi w’amahanga aramufunguza.

Amugira umugenga w’urugo rwe,

umutegetsi w’ibintu bye byose.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 21,33-43.45-46

Nimwumve undi mugani. Habayeho umuntu wari ufite umurima, awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo. Igihe cy’isarura cyegereje, atuma abagaragu be ku bahinzi, kugira ngo bahabwe ibyatamurima. Ariko abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. Nuko arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo. Hanyuma abatumaho umwana we, yibwira ati ‘Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’ Ariko abahinzi babonye umwana we, barabwirana bati ‘Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye!’ Nuko baramufata, bamwigiza hirya y’imizabibu, baramwica. Aho nyir’imizabibu azahindukirira, azagenzereza ate abo bahinzi?» Baramusubiza bati «Abo batindi, azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.» Nuko Yezu arababwira ati «Ntimwigeze musoma mu Byanditswe ngo ‘Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta; icyo gikorwa cya Nyagasani cyatubereye igitangaza.’ Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Ingoma y’Imana muzayinyagwa, maze ihabwe ihanga rizayibyaza imbuto.’

Publié le