Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 2 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Daniyeli 9,4-10

Jyewe, Daniyeli, natakambiraga Uhoraho, Imana yanjye, kandi nicuza ibyaha ngira nti «Nyagasani, Mana isumba byose, kandi y’igihangange, wowe ukomereza Isezerano n’ineza abagukunda kandi bagakurikiza amategeko yawe: dore twaracumuye, turagoma, dukora ibibi, tuba abagambanyi kandi twirengagiza nkana amategeko n’amatangazo yawe. Twimye amatwi abagaragu bawe b’abahanuzi, bavugaga mu izina ryawe babwira abami bacu n’ibikomangoma byacu, abasokuruza bacu n’imbaga yose ituye igihugu. Rwose, Nyagasani, ukwiye guharirwa ubutungane, naho twebwe tugatahira ikimwaro; mbese nk’uko tumerewe ubu, twebwe abantu ba Yuda n’abatuye Yeruzalemu, ndetse na Israheli yose, abari hafi n’abari iyo bigwa mu bihugu byose batatanyirijwemo, bazira ubuhemu bakugiriye. Uhoraho, koko ni twebwe twakozwe n’ikimwaro kimwe n’abami bacu, ibikomangoma byacu n’abasokuruza bacu kuko twagucumuyeho. Nyagasani, Imana yacu, ni umunyampuhwe n’umunyambabazi, n’ubwo twabyirengagije, ntitwumve ijwi ry’Uhoraho Imana yacu, ngo dukurikize amategeko yaduhaye abigirishije abagaragu be b’abahanuzi. »

Zaburi ya 78(79), 5a.8, 9, 11.13ab

Mbese Uhoraho, uzarakara na ryari?

Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

kuko tugeze ahaga!

Dutabare, Mana y’agakiza kacu,

ugiriye ikuzo ry’izina ryawe;

turokore, maze utubabarire ibyaha byacu,

ugiriye izina ryawe.

Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye;

wowe ufite ubushobozi

umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.

Naho twebwe, umuryango wawe, ubushyo wiragiriye,

tuzakuririmbire ibisingizo iteka.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,36-38

Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe. Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. Mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.»
Publié le