Amasomo yo ku cyumweru cya 4 cy’Igisibo

Isomo rya 1: 2 Amateka 36, 14-16.19-23

Ku ngoma y’umwami Sedekiya, abakuru b’abaherezabitambo n’abatware ba rubanda, na bo barushaho gucumura bakurikiza imihango yose mibi y’abanyamahanga, ndetse bandavuza Ingoro Uhoraho yari yaratagatifurije i Yeruzalemu. Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, arabihanangiriza bikomeye kandi abatumaho kenshi intumwa ze, abitewe n’imbabazi yari afitiye umuryango we n’Ingoro ye bwite. Nyamara bo bagakubita intumwa z’Imana, bagasuzugura amagambo yazo kandi bagaseka abahanuzi bayo, bigeza aho Uhoraho yarakariye umuryango we ubuziraherezo. Abanyababiloni batwika Ingoro y’Uhoraho, barimbura inkike z’amabuye z’i Yeruzalemu, amazu yaho barayatwika yose, maze ibintu byose by’agaciro barabitsemba. Hanyuma umwami wabo ajyana bunyago i Babiloni abari basigaye bacitse ku icumu, abagira abacakara be n’ab’abahungu be kugeza ku ngoma y’ Abaperisi. Nuko huzura ijambo Uhoraho yari yaravugishije Yeremiya, agira ati «Igihugu kizamara imyaka mirongo irindwi nta muntu ucyitayeho, kugira ngo bandihe ibiruhuko by’amasabato yose batubahirije.» Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’ Abaperisi, Uhoraho yiyemeza kuzuza ijambo yari yaravugishije Yeremiya. Nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi, kugira ngo atangaze mu bihugu bye byose ari mu mvugo ari no mu nyandiko, iri teka: «Sirusi umwami w’Abaperisi, aravuze ngo : Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu, yo muri Yuda, Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we nabane n’lmana ye, kandi nazamuke … »

Zaburi ya 136 (137), 1-2,3,4-5,6

R/ Yeruzalemu, ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa, niba ndetse kukuzirikana, niba ntakugize imena mu binshimisha. 

Ku nkombe z’inzuzi z’i Babiloni,

ni ho twicaraga maze tukarira,

iyo twibukaga Siyoni.

Mu mashami y’imizibaziba yaho,

ni ho twamanikaga inanga zacu.

Ni bwo abari baratwigaruriye

Badusabaga kubaririmbira,

n’abatwicishaga agahato

bakatwinginga ngo tubabyinire,

bagira bati «Nimuturirimbire akaririmbo k’i Siyoni.»

Twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho

Mu gihugu cy’amahanga?

Yeruzalemu, ningira ubwo nkwibagirwa,

indyo yanjye izumirane!

Ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa,

niba ndetse kukuzirikana,

niba ntagize Yeruzalemu,

imena mu binshimisha!

Isomo rya 2: Abanyefezi.2,4-10

Bavandimwe, Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze, n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu: rwose kuba mwarakijijwe, mubikesha ubuntu bwayo! Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu Ijuru turi muri Kristu Yezu. Bityo igiriye ubuntu bwayo yatugaragarije muri Yezu Kristu, yashatse kwerekana mu bihe bizaza ubukungu butagereranywa bw’ineza yayo. Koko mwakijijwe ku buntu mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana. Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatazagira uwirata. Koko rero Imana ni yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 3, 14-21

Muri icyo gihe Yezu abwira Nikodemu ati «Nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka. Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka. Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi. Umwemera wese ntacirwa urubanza, ariko utemera aba yaciriwe urubanza, kuko atemera izina ry’Umwana w’ikinege w’lmana. Dore urwo rubanza urwo ari rwo : ni uko urumuri rwaje mu isi, abantu bakikundira umwijima kuruta urumuri, kuko ibikorwa byabo byari bibi. Koko rero ukora ibibi wese, yanga urumuri kandi ntarwegere, agira ngo ibyo akora bitagaragara. Naho rero ukora iby’ukuri ajya ahabona, agira ngo agaragaze ko ibyo akora biba bikorewe Imana.»

Publié le