Amasomo yo ku wa kabiri – Icya 4 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Ezekiyeli 47,1-9.12

Ubwo aranjyana no ku muryango w’Ingoro, nuko mbona amazi yavubukaga mu nsi y’igitabo cy’umuryango w’Ingoro aherekera mu burasirazuba, kuko Ingoro nyine yarebaga mu burasirazuba. Ayo mazi yatembaga agana iburyo bw’Ingoro, akanyura mu majyepfo y’urutambiro. Uwo muntu aransohokana anyujije mu irembo ryo mu majyaruguru, antambagiza aho hanze kugeza ku irembo ryo hanze ryarebaga mu burasirazuba; ndebye mbona ya mazi atemba agana iburyo. Ubwo wa muntu agenda yerekeje mu burasirazuba, apima imikono igihumbi akoresheje umugozi yari afite mu ntoki; hanyuma aranjyana anyambutsa ya mazi yangeraga ku bugombambari. Arongera apima indi mikono igihumbi, ari na ko anyambutsa ya mazi yangeraga noneho mu mavi. Arakomeza apima indi mikono igihumbi, anyambutsa ya mazi yangeraga mu rukenyerero. Hanyuma apima indi mikono igihumbi, noneho ya mazi aba abaye umugezi ntagishoboye kwambuka, kuko amazi yari yiyongereye aba maremare, aba mbese uruzi rutavogerwa. Nuko arambwira ati «Mwana w’umuntu, urabibonye se?» Hanyuma aranjyana no ku nkombe y’umugezi. Igihe mpindukiye, mbona ku nkombe zombi z’umugezi hari ibiti byinshi cyane. Wa muntu arambwira ati «Ariya mazi aratemba agana mu ntara y’iburasirazuba, akamanukira muri Araba maze akiroha mu nyanja y’Umunyu; yamara kuyirohamo, amazi yayo agahinduka meza. Ikinyabuzima cyose kizaba kiri aho uwo mugezi unyura kizabaho; amafi azaba menshi cyane kuko aho ayo mazi yinjiye ayo ahasanze aba meza, n’ubuzima buzasagambe aho uwo mugezi uzanyura hose. Ku nkombe zombi z’umugezi hazamera amoko yose y’ibiti byera imbuto ziribwa, amababi yabyo ntazigera arabirana n’imbuto zabyo ntizizahundura. Bizajya bihora byera buri kwezi, bibikesha aya mazi avubuka mu Ngoro. Imbuto zabyo bazazirya, naho amababi bayakuremo umuti.»

Zaburi ya  45 (46), 2-3, 5-6, 8-9a.10a

Imana ni yo buhungiro n’imbaraga zacu,

ni yo muvunyi utigera abura mu gihe cy’amage.

Ni cyo gituma tutagira ubwoba, n’aho isi yabirinduka,

cyangwa imisozi igatengukira mu ngeri y’inyanja,

 

Ariko hari uruzi rwagabye amashami,

agahimbaza umurwa w’Imana,

n’Ingoro y’Umusumbabyose irusha izindi ubutagatifu.

Imana iba muri wo rwagati, ntuteze guhungabana;

Imana iwutabara kuva bugicya.

 

Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ari kumwe natwe;

Imana ya Yakobo itubereye ubuhungiro bucinyiye!

Nimuze mwirebere ibyo Uhoraho yakoze, 

Ahagarika intambara kugeza ku mpera z’isi.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 5,1-16

Ibyo birangiye, haba umunsi mukuru w’Abayahudi, Yezu aboneza ajya i Yeruzalemu. Aho i Yeruzalemu hafi y’irembo ry’intama, hari icyuzi cyitwa Betesida mu gihebureyi, kikagira amabaraza atanu. Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi batabarika, barimo impumyi, abacumbagurika, n’ibirema; (bose bategereje ko amazi yibirindura. Kuko rimwe na rimwe, umumalayika yamanukaga muri icyo cyuzi, akabirindura amazi, maze utanze abandi kuyajyamo, akimara kubirinduka, agakira indwara arwaye iyo ari yo yose.) Aho ngaho rero hari umuntu wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani. Yezu abonye uwo murwayi aryamye, amenya ko amaze igihe kirekire arwaye aramubaza ati «Urashaka gukira?» Umurwayi aramusubiza ati «Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo.» Yezu aramubwira ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, maze ugende.» Ako kanya, uwo muntu arakira, yegura ingobyi ye aragenda.
Uwo munsi hari ku isabato. Abayahudi babwira uwakijijwe bati «None ni umunsi w’isabato: nta burenganzira ufite bwo kwikorera ingobyi yawe.» Arabasubiza ati «Uwankijije ni we wambwiye ngo nimfate ingobyi yanjye maze ngende.» Baramubaza bati «Uwo muntu ni nde wakubwiye ngo fata ingobyi yawe ugende?» Ariko uwakijijwe ntiyari azi uwamukijije uwo ari we, kuko Yezu yari yigendeye mu kivunge cy’abantu benshi bari aho. Hanyuma, Yezu amusanga mu Ngoro y’Imana, aramubwira ati «Dore wakize, ntuzongere gucumura ukundi, ejo utazagubwaho n’icyago kiruta icya mbere.» Nuko uwo muntu aragenda, abwira Abayahudi ko ari Yezu wamukijije. Iyo iba impamvu yatumye Abayahudi batoteza Yezu, kuko ngo ibyo yabikoraga ku munsi w’isabato.
Publié le