Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 5 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Ibarura 21,4b-9

Bava hafi y’umusozi wa Hori, bafata inzira iva ku nyanja y’urufunzo, bakagenda bakikira igihugu cya Edomu. Ariko imbaga iza gucikira intege mu nzira, itangira kugaya Imana na Musa ivuga iti «Mwadukuriye iki mu Misiri? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi ntibubemo n’umugati! Twarambiwe guhora turya iriya ngirwamugati.» Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifite ubumara butwika, zirabarya, bapfamo abantu benshi cyane.

Imbaga iza isanga Musa, iramubwira iti «Twakoze icyaha igihe twakugayaga wowe n’Uhoraho. None twingingire Uhoraho adukize ziriya nzoka!» Musa asabira imbabazi umuryango maze Uhoraho aramubwira ati «Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira.» Musa acurisha inzoka y’umuringa, ayimanika ku giti. Iyo rero inzoka yaryaga umuntu maze akareba iyo y’umuringa, yahitaga akira.

Zaburi ya 101(102), 2-3, 16-18, 19-21

Uhoraho, umva isengesho ryanjye,

induru yanjye nikugereho!
Ntukampishe uruhanga rwawe umunsi nasumbirijwe;
jya untega amatwi igihe ngutabaje,
maze wihutire kunsubiza!
 

Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho,

n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe,
kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya,
akahigaragariza yuje ikuzo;
ubwo agahugukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo,
akita ku byo bamusaba.
 

Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza,

maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho;
kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,
aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,
kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa,
kandi abohore abaciriwe urwo gupfa.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 8,21-30

Yezu yongera kubabwira ati «Ndagiye kandi muzanshaka, ariko muzapfana icyaha cyanyu. Aho ngiye ntimushobora kuhajya.» Abayahudi baravuga bati «Aho ntagiye kwiyahura, ubwo avuze ngo ’Aho ngiye ntimushobora kuhajya’?» Yezu arababwira ati «Mwe muri abo hasi, jye nkaba uwo hejuru; mwe muri abo kuri iyi si, jye sindi uwo kuri iyi si. Nababwiye ko muzapfana ibyaha byanyu. Muramutse mutemeye ko ndi uriho, muzapfana ibyaha byanyu.» Nuko baramubaza bati «Uri nde?» Yezu arabasubiza ati «Ndi uwo nababwiye ngitangira. Mfite byinshi mbavugaho n’urubanza nabacira. Ariko Uwantumye ni umunyakuri, kandi ibyo namwumvanye ni byo mbwira isi.» Ntibamenya ko yababwiraga Se. Yezu yungamo ati «Nimumara kwerereza Umwana w’umuntu, icyo gihe muzamenya ko ndi uriho, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo mvuga nk’uko Data yambwirije. Uwantumye turahorana, ntiyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibimunyura.» Amaze kuvuga atyo, benshi baramwemera.
Publié le