Amasomo yo ku wa Kane – Icya 5 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Intangiriro 17, 3-9

Abramu yubika umutwe ku butaka, Imana iramubwira iti «Ngiri rero Isezerano ryanjye nawe: uzaba sekuru w’imiryango itabarika. Nta bwo bazongera kukwita Abramu, ahubwo izina ryawe kuva ubu ribaye Abrahamu, kuko nzakugira sekuru w’imiryango itabarika. Nzaguha kororoka cyane, nzakuvanamo imiryango kandi abami bazakuvukaho. Nzagirana Isezerano nawe, nzanarigirane n’abazagukomokaho. Iryo Sezerano rizahoraho, kugira ngo mbe Imana yawe n’iy’urubyaro rwawe ubuziraherezo. Wowe n’urubyaro rwawe nzabaha gutunga burundu iki gihugu wasuhukiyemo, igihugu cyose cya Kanahani, maze nzababere Imana.» Imana ibwira Abrahamu iti «Uzakomeze rero Isezerano ryanjye, wowe n’abo uzabyara, uko ibisekuru bizasimburana.»

Zaburi ya 104(105), 4-5, 6-7, 8-9

R/ Uhoraho yibuka ibyo yasezeranye.

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,

ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye.

 

Mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be!

Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

 

Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho,

ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

rya Sezerano yagiranye na Abrahamu,

akarisubiriramo mu ndahiro.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 8, 51-59

Muri icyo gihe, Yezu abwira Abayahudi ati «Ndababwira ukuri koko: ukomera ku magambo yanjye ntateze gupfa bibaho.» Abayahudi baramubwira bati «Ngaha twamenya ko wahanzweho na Sekibi! Abrahamu yarapfuye n’abahanuzi barapfa. None wowe uravuga ngo ‘Ukomera ku magambo yanjye ntazakorwaho n’urupfu bibaho.’ Uzabe se uruta umubyeyi wacu Abrahamu wapfuye? N’abahanuzi na bo barapfuye! None ubwawe wibwira ko uri iki?» Yezu arabasubiza ati «Niba ubwanjye niha ikuzo, ikuzo ryanjye ryaba ari ubusa. Data ni we umpa ikuzo, ari na we muvuga ngo ni Imana yacu. Nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi; ndamutse mvuze ko ntamuzi, naba ndi umubeshyi nkamwe. Ni koko ndamuzi kandi ngakomera ku ijambo rye. Umubyeyi wanyu Abrahamu: yahimbajwe no kubona umunsi wanjye, yarawubonye maze aranezerwa.» Abayahudi baramubwira bati «Uba utaragira imyaka mirongo itanu, none ngo wabonye Abrahamu!» Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho nari ndiho.» Ni bwo bafashe amabuye yo kumutera, Yezu arihisha, nuko ava mu Ngoro.

Publié le