Amasomo yo ku wa Mbere – Icya 5 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Daniyeli 13,1-9.15-17.19-30.33

Hari umugabo wari utuye i Babiloni, akitwa Yoyakimu. Yari yarashakanye n’umugore witwaga Suzana, umukobwa wa Helikiya, akagira uburanga kandi akubaha Imana, kuko ababyeyi be bari intungane, bakaba barareze umukobwa wabo bakurikije Amategeko ya Musa. Yoyakimu yari umukungu cyane akagira n’ubusitani hafi y’urugo rwe; Abayahudi bakaza iwe kenshi kuko bamushimaga kuruta abandi bose. Uwo mwaka, bari baratoye muri rubanda abasaza babiri bashyirwaho kuba abacamanza, ari bo ijambo rya Nyagasani rivugaho riti «Ubugome bwakomotse ku basaza n’abacamanza bo muri Babiloni, bigeze gutegeka imbaga.» Abo bantu bagendereraga kenshi urugo rwa Yoyakimu, ababaga bafite imanza bose bakahabasanga. Igihe rubanda rwabaga rwikubuye ahagana ku manywa y’ihangu, Suzana yazaga gutembera mu busitani bw’umugabo we. Abo basaza bamubonaga buri munsi yinjiye ajya kwitemberera, batangira kumurarikira. Nuko ubwenge bwabo burayoba, bahunza amaso ngo batareba Nyir’ijuru cyangwa bakibuka imanza ze zitabera. Ubwo rero basigara bategereje umunsi wabatunganira. Igihe kimwe, Suzana araza nk’uko yajyaga abigenza mu yindi minsi aherekejwe n’abaja babiri gusa, ashaka kwiyuhagirira mu busitani kubera ko hari icyocyere. Nta muntu n’umwe wari uhari, uretse ba basaza bombi bari bihishe, bamwubikiye. Nuko Suzana abwira abaja, ati «Nimunzanire amavuta n’umubavu, hanyuma mufunge irembo ry’ubusitani kugira ngo niyuhagire.» Abaja bagitirimuka aho ngaho, abasaza barahaguruka baramusingira, bamubwira bati «Dore irembo ry’ubusitani rirakinze, nta muntu utubona kandi turakwifuza, twemerere turyamane! Nuramuka wanze tuzahamya ko twakubonanye n’umusore, ugasezerera abaja bawe kugira ngo uryamane na we.» Suzana ni ko kwitsa umutima maze aravuga ati «Ubu ndabona imitego impande zose: nindamuka nemeye, kuri jye ni urupfu; nimbahakanira na bwo sindi bubave mu nzara! Nyamara icyaruta kuri jye ni ukubagwa mu nzara ndi indacumura, aho gucumura mu maso ya Nyagasani.» Ubwo Suzana atera hejuru n’induru ndende, abasaza bombi na bo baramuhururiza, umwe muri bo arirukanka akingura irembo ry’ubusitani. Abo mu rugo, ngo bumve induru zivugira mu busitani, biruka banyuze mu irembo riteganye n’ubusitani kugira ngo barebe ibibaye. Abasaza bamaze kubivuga ukwabo, abagaragu bagwa mu kantu kuko nta kintu nk’icyo cyari cyarigeze kivugwa kuri Suzana. Bukeye bw’uwo munsi rubanda rukoranira kwa Yoyakimu, umugabo wa Suzana. Ba basaza bombi na bo barahaza biyujujemo ibitekerezo by’ubugome, ngo babone uko bamwicisha. Nuko babwira ikoraniro, bati «Nimuhamagaze Suzana, umukobwa wa Helikiya, akaba n’umugore wa Yoyakimu.» Bahera ko baramutumiza. Aza aherekejwe n’ababyeyi be, abana be na bene wabo bose. Bene wabo bose n’abari bamuzi barariraga.

Zaburi ya 22 (23), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye,

akanshora ku mariba y’amazi afutse,

 

maze akankomeza umutima. 

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye

nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 8,1-11

Naho Yezu yigira ku musozi w’Imizeti. Bugicya, agaruka mu Ngoro y’Imana, rubanda rwose baza bamugana, maze aricara arabigisha. Ni bwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wari wafashwe asambana, bamuhagarika hagati. Babwira Yezu bati «Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. Mu Mategeko, Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki?» Ibyo babivugiraga kumwinja, bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki ku butaka. Bakomeje kumubaza, arunamuka arababwira ati «Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.» Yongera kunama, akomeza kwandika ku butaka. Bumvise avuze atyo, batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati. Yezu yunamutse aramubaza ati «Mugore, ba bandi bari he? Nta n’umwe waguciriye urubanza?» Umugore arasubiza ati «Nta n’umwe, Mwigisha.» Yezu aramubwira ati «Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.»

Publié le