Amasomo yo ku wa Gatatu w’Ivu

Isomo rya 1: Yoweli 2,12-18

Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye. Nimushishimure imitima yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, lmana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe; atinda kurakara akaba n’indahemuka, kandi ntakunda guteza ibyago. Hari uwabimenya se? Ahari wenda ntiyazisubiraho! Ahari wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha, akongera gushimishwa n’amaturo n’ibitambo mwatura Uhoraho, Imana yanyu! Nimuvugirize ihembe i Siyoni, mutangaze hose igisibo gitagatifu, kandi mutumize bose mu iteraniro. Nimukoranye rubanda, muhamagaze ikoraniro ryose. Nimukoranye abasaza n’abato, ndetse n’abakiri ku ibere. Umukwe nasohoke mu nzu ye, umugeni na we ave mu cyumba cye. Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro; nibatakambe bagira bati «Uhoraho, babarira imbaga yawe; wikoza isoni umurage wawe ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo : Mbese lmana yabo iba he?» Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye, maze ababarira umuryango we.

Zaburi ya 50(51),3-4, 5-6ab, 12-13, 14.17

R/ Nyagasani, turememo umutima usukuye, maze utuguvugururemo ibitekerezo biboneye.

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,

kubera impthwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

 

Koko nemeye ibicumuro byanjye,

icyaha cyanjye kimpora imbere.

Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,

Maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora!

 

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

Cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

 

Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,

Kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,

Maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.

 

Isomo rya 2: 2 Abanyakorinti 5, 20-21; 6, 1-2

Bavandimwe, ubu rero duhagarariye Kristu, nk’aho Imana ubwayo yabashishikarije muri twe. Ngaho rero turabinginze mu izina rya Kristu: nimureke Imana ibigarurire! Utigeze arangwaho icyaha, Imana yamugize impongano y’ibyaha, kugira ngo muri We duhinduke abatunganiye Imana. Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. Kuko ubwayo yivugira iti «Mu gihe gikwiye numvise isengesho ryawe, no ku munsi w’uburokorwe naragutabaye.» Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 6, 1-6.16-18

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati «Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. Igihe rero utanga imfashanyo, ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture. Igihe musenga, ntimukagenze nk’indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho Wowe nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture. Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo. Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.»

Publié le