Amasomo yo ku wa kane – Icyumweru cya 4, Igisibo

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 32,7-14

Ubwo ngubwo Uhoraho abwira Musa, ati «Hogi manuka, kuko umuryango wawe, wa muryango wavanye mu gihugu cya Misiri, wihumanije! Ntibatindiganije guteshuka inzira nari narabategetse; bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa, bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo, bavuga ngo ‘Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri’»! Uhoraho abwira Musa, ati «Ndabona neza ko uyu muryango ufite ijosi rishingaraye! Ubu ngubu noneho ndeka, maze uburakari bwanjye bugurumane, mbarimbure! Nyamara wowe nzakugira ihanga rikomeye!» Musa yurura Uhoraho Imana ye, avuga ati «Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe, wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bukaze bw’ukuboko kwawe? Ni iki cyatuma Abanyamisiri bavuga ngo ‘Yabimuye ino abitewe n’ubugome, agira ngo abicire mu misozi, abatsembe ku isi!’ Cubya uburakari bwawe bukaze, maze ureke inabi wari ugiye kugirira umuryango wawe. Wibuke indahiro wirahiriye ubwawe usezeranya Abrahamu, na Izaki na Yakobo, abagaragu bawe, ugira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu nk’inyenyeri zo mu kirere, kandi iki gihugu navuze cyose nzagiha abana banyu, maze bagitunge ingoma ibihumbi.’» Nuko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we.

Zaburi ya 105 (106), 4ab.6, 19-20, 21-22, 23

Uhoraho, uranyibuke, wowe ugirira neza umuryango wawe,

maze uze untabare,

Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu,

twaragomye duteshuka inzira!

 

Kuri Horebu bacuze inyana,

bapfukama imbere y’icyo cyuma;

Uhoraho, we kuzo ryabo,

bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi!

 

Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo,

we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,

ibitangaza mu gihugu cya Kamu,

n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.

Yari mu migambi yo kubatsemba,

iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere,

ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 5,31-47

Nuko Yezu aboneraho, arababwira ati «Ndamutse ari jye uhamya ibinyerekeyeho, icyemezo cyanjye nticyaba ari icy’ukuri. Hariho Undi uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya binyerekeyeho, ari ukuri. Mwebwe mwatumye kuri Yohani, maze abaha ubuhamya bw’ukuri. Jye sinkeneye umuntu uhamya ibinyerekeyeho, ahubwo ibyo mbivugiye kugira ngo mukire. Yohani yari itara ryaka kandi rimurika, maze muhimbazwa n’urumuri rwe mu gihe gito. Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani, kuko ibikorwa Data yampaye gukora, ari byo nkora; kubirangiza akaba ari byo bihamya ko Data yantumye. Kandi Data wantumye, ni we ubwe uhamya ibyanjye. Ntimwigeze kumva ijwi rye kandi ntimwigeze mubona n’uko asa. Byongeye, n’ijambo rye ntiribarimo, kuko mutemera uwo yatumye. Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho. Ariko mwanga kunsanga, ngo mugire ubugingo. Ikuzo ryanjye sindikesha abantu; ariko mwebwe ndabazi : nta rukundo rw’Imana mwifitemo. Jye naje mu izina rya Data maze ntimwanyakira, ariko nihagira undi uza ku giti cye, muzamwakira. Mwashobora mute kwemera, kandi buri wese amaranira guhabwa ikuzo na mugenzi we, mudashaka ikuzo mwahabwa n’Imana yonyine?Ntimugire ngo ni jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa, kandi ari we mwiringiye. Iyaba mwemeraga Musa, nanjye mwanyemeye, kuko yanditse ibinyerekeyeho. Niba rero mutemera ibyo yanditse, mwakwemera mute amagambo yanjye?»

Publié le