Ku cyumweru cya 3 cy’igisibo, A, 14/3/2020
1º. Iyim 17, 3-7; Zab 95 (94),1-2.6-7b.7d-8a.9; Rom 5, 1-2.5-8; Yh 4, 5-42
Kuri iki cyumweru cya gatatu cy’igisibo, amasomo matagatifu nadufashe guhamya ko Nyagasani ari kumwe natwe, agendana natwe akatwitaho bityo turusheho gusenga by’ukuri.
1.Mbese Uhoraho aturimo?
1º. Mu butayu
Duhere ku isomo rya mbere. Riratwibutsa cya gihe abayisiraheli bageze mu butayu maze inyota ikanyomoza imyumvire yabo. Batangiye kwijujuta kuko bari ahantu humagaye badashobora kubona n’ikijojo cyabahembura. Twibuke ko bari mu rugendo bishimiye ko Uhoraho yabavanye mu bucakara bwa Farawo. Duca umugani mu Kinyarwanda ngo: “Umuruho ushira undi ushibuka”. Twibuke ko mu Misiri, n’ubwo hariyo ibyo kurya, bahagiriye ingorane zikomeye. Barakoronijwe, baratsikamiwe, bikorejwe ibibavuna, barakubiswe bicwamo benshi cyane. N’ubwo mu Misiri hari ibiryo, nta buryo bari bafite bwo kwigobotora uburetwa n’igitugu kugeza ubwo Musa avutse afite ubutumwa bwo kubabohora mu kuri no mu rukundo.
2º. Umuzigo wigeze kutugondeka ijosi
Umuruho bagiriye mu Misiri, ntaho uhuriye n’andi makuba yari abategrereje mbere yo kugera mu gihugu cy’Isezerano. Nyamara rero burya abantu twese tugira intege nke cyane. Akantu kose katubangamiye katubera umutwaro ku buryo umuzigo wigeze kutugonda ijosi kera dusa n’aho tuba tutakiwibuka. Ni aho Abayisiraheli bageze. Bashukamirije Musa bijujuta bavuga ko ahubwo mu Misiri bariho neza kuko baryaga. Koko rero mu bibazo muntu ahura na byo, igikunze kuremera cyane ni inzara. Inzara yica nabi. Ba sogokuruza babaye muri za Ruzagayura barabizi igihe baryaga inguri n’injugushu kandi na zo ntiziboneke. Mu by’ukuri twakumva Abayisiraheli mu butayu barembejwe n’inzara n’inyota. Umwijujuto wabo n’ukwivumbura byari bifite ishingiro.
Ariko se buriya bibukaga ko ari Imana yakoresheje Musa akabavana mu nzara za Farawo? Ese buriya bibukaga aho bari bagamije kugera? Cyangwa bapfaga kugenda bahutera ntacyo bibaza. Yego bibajije niba Uhoraho abarimo cyangwa atari byo! Umuntu yavuga ko bageze aho bata uko kwemera burundu kuko bari hafi gushwanyaguza Musa ngo bigende uko byakagenze!
3º. Natwe turijujuta
Mu buzima bwa muntu uko ibihe bigenda bisimburana, hakomeza kwigaragazamo ibintu bisa n’ayo mateka yo mu butayu ku bayisiraheli. Duhura n’ibyago tugatangira kwijujutira Imana. Hirya no hino mu bihugu haduka abagome bashora ibyo bihugu mu kangaratete, maze tugacika ururondogoro ngo: “Niba Imana iriho kuki yemera ko tumererwa nabi?”. N’ubu abanyaburayi bakomeza kwibaza impamvu uwitwa Hitileri yabavutsemo akabakururira urupfu. Abanyafurika bibaza impamvu bavutswemo na Bokasa cyangwa Idi Amini! Abagande n’abo muri Afurika yo hagati (Centre Afrique) ntibazibagirwa ubugome bw’abo bagabo batumye ibihugu byabo bicura imiborogo.
Muri iyi minsi natwe twugarijwe n’icyorezo Covid 19. Iyi nyagwa virusi yatunguye benshi ihera mu Bushinwa yararika none ngo uyu munsi yabonetse mu Rwanda. Ubu abari i Burayi cyane cyane muri Espanye no mu Butaliyani twihindiye mu nzu nta gusohoka! Ubu rero benshi baribaza aho Imana iri ngo ibakize iki cyago! Nyamara igitangaje ni uko abibaza niba bemera Imana koko, niba bayisenga bakayiha umwanya w’ibanze, niba bemera ko ibahamagarira kugana ijuru, niba bakunda Yezu Kirisitu wabapfiriye akazuka agira ngo barangwe n’ukwemera, ukwizera n’urukundo nyakuri…Abo ni bake! Ahubwo ni igihe cyo gusenga cyane no gufata ingamba zo kwirinda. Si igihe cyo kugira ubwoba no kwiheba. Ni igihe gikwiye cyo gutabaza Yezu tumwemera kandi tumukunda dukunda na bagenzi bacu bose iyo bava bakagera.
4º. Si Imana itera ibyago
Si Imana itera ibyo byago. Ni muntu ukurikiranwa n’icyaha cy’inkomoko. Icyo cyaha usanga ari cyo gitera bamwe kuvukana umutima nk’uwa Gahini. Abitwara nka Musa, Aburahamu n’abandi bamamaza Urukundo rw’Imana ni bo bafasha abandi gukomeza icyizere.
Aho kwijujutira Imana wibaza niba muri kumwe, ibuka Amasezerano yakugiriye. Yaguhaye Amategeko yayo ikubwira ko nuyakurikiza uzabana na Yo ubuziraherezo mu byishimo bidashira mu ijuru. Yanaguhishuriye ko amakuba wanyuramo yose hano ku isi atazakubuza kugera mu Gihugu cy’Isezerano (ijuru) nuramuka ufashe umusaraba wawe nka Yezu Kirisitu Umwana wayo.
Reka tujye ku yindi ngingo idufasha kumva amatwara dukwiye kugira niba koko tuzi aho tugana n’uturinda mu rugendo turimo.
- Gusenga
Ikiganiro Yezu agirana n’umugore wo muri Samariya, ni inyigisho ibumbye ingingo nyinshi zimurikira imibereho yacu.
1º. Isoko y’amazi afutse
Yezu ni we Mukiza, ni we Kirisitu. Uwo mugore yari yarumvise ko igihe kizagera Umukiza akaza akigisha abantu iby’ingenzi byose bigeza ku mukiro. Abayahudi n’abandi bose bo mu gihe Yezu yabayeho kuri iyi si bagize amahirwe. Biboneye utanga amazi y’ubugingo. Yezu yamenyesheje uwo mugore ko rwose ari We utanga amazi y’ubugingo. Gahoro gahoro mu kanya bamaranye uwo mugore yari yamaze gusobanukirwa. Yemejwe ariko ahanini n’uko Yezu yamubwiye ibye byose kandi bari bataziranye.
Ni byo, Yezu Kirisitu aradusanga tukemera kumwumva maze akatwigisha ibidufasha byose. Tumugirira icyizere gikomeye, turamwemera turamukunda maze ubuzima bwacu bugahinduka.
2º. Kuyemera
Iyo twemera ko ari we Mwana w’Imana nzima, inzira igana Umukiro tuba twayigezemo. Aratuzi ijana ku ijani areba mu buzima bwacu bwose ariko kandi akadukunda bihebuje. Tugendana na we tugatsinda ubwoba. Urukundo rwe ni rwo rutuma duhaguruka iyo twaguye mu byaha. Tumenye ko ibyaha byose dushobora kugwamo tubibabarirwa iyo dufite ukwemera, iyo dukunda Yezu kandi tukamenya gutandukanya akaro n’akatsi. Tumenya icyaha icyo ari cyo kikatubabaza tugasaba imbabazi akaziduha tugakomeza urugendo.
Abantu bagowe ni abari ku isi binangiye umutima. Bene abo ni abahakanyi. Babaho batazi gutandukanya ikibi n’icyiza. Nta byishimo bigera biyumvamo byo kubana n’Imana. Ese nyuma y’ubu buzima bazamera bate? Ibyo ntitwabimenya kuko tutanagomba guca imanza. Yezu Nyir’impuhwe ni we uzi ibyabo byose. Kandi turamusaba ngo aboherereze Roho Mutagatifu abamurikire.
3º. Uwageze ku Isoko y’amazi y’ubugingo
Ikiganiro Yezu yagiranye n’uwo mugore kandi, kiduhishurira ikimenyetso gikomeye cy’umuntu usenga: nta mipaka yigira mu mutima. Akunda abantu bose nta kuvangura. Yumva abantu bose akabagirira impuhwe akabafasha. Uriya mugore yatangajwe n’uko Yezu w’umuyahudi amwegera akamusaba amazi. Mu gihe Abayahudi banenaga abo muri Samariya, Yezu we iryo nena ntirimurimo. We ntiyari yitaye ku gusengera i Yeruzalemu cyangwa kuri Garizimu (aho abo muri Samariya basengeraga). Usenga wese agomba kuzirikana ko gusenga by’ukuri ari ugusenga muri Roho Mutragatifu. Ni ugusenga yigiramo amatwara nk’aya Yezu yanga ikibi cyose cyatsikamira muntu.
4º. Kwirinda gusenga ukora ubusa
Burya rero abasenga bifitemo urwango n’ubugome, ishyari n’amatiku, ivangura, ihohotera, itsikamira, ipyinagaza n’andi mabi menshi, burya baba bakora ubusa. Akenshi kandi kubera inyungu zabo, baba bumva ko nta kundi byagenda. Baba batwikiriwe n’igihu gitangaje.
5º.Dusabire abareganiwe muri iyi si
Dusabire abantu bose baremerewe muri iyi si: abatotezwa n’ abapyinagazwa ku buryo bwinshi. Tubasabire kubona Musa abatabare abavane mu bucakara bwa Misiri. Tubasabire kwizera ijana ku ijana ko Uhoraho ubabohora atazigera abibagirwa. Nibagera mu mage, aho kwijujuta no guhakana, batakambire ushobora kubagobotora. Arahari arabakunda. Nibagire ukwemera, ukwizera n’urukundo.
Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Ludovika wa Mariyaki, Lonjini, Lukeresiya na Sofiya wa Roma, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana