Turi mu iremwa rishya

Inyigisho ku wa mbere w’icyumweru cya IV cy’Igisibo, ku wa 23 werurwe 2020.

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe!

Amasomo matagatifu y’uyu munsi aratwereka iremwa rishya. Turi mu iremwa rishya. Umuhanuzi Izayi aratwereka iremwa ry’isi nshya n’ijuru rishya. Naho Ivanjili iratwereka iryo remwa rishya mu isubizubuzima ry’umwana w’umutware. Bavandimwe, ibihe turimo by’iyibasirwa ry’icyorezo cya Coronavirus ntitugomba kubibona nk’icyorezo gusa cyangwa ibihano, kimwe n’uko hari abashaka kubigereranya nk’aho Imana ari yo yabiteye kugira ngo ihane abantu. Oya rwose. Nta kibi kiva ku Mana ahubwo Sekibi iradutwara, ikatugerageza, ikatwigarurira, ikatuganza maze ikadusangiza ku bibi byayo kugira ngo itwereke ko idufiteho ububasha ndetse ngo itume dushidikanya ku bubasha bw’Imana.

Iremwa rishya

Iri remwa rishya Imana yavugishije umuhanuzi Izayi turirimo. Aho ibya kera bitazibukwa ukundi akababaro, agahinda n’ingorane, ibyago n’ibyorezo bigasimburwa n’ibyishimo n’umunezero. Koko rero iki ni igihe cyo kwizera ububasha bw’Imana. N’iremwa rishya ryigaragariza mu bihugu n’abaturage babyo. Kandi koko mu biremwa byose Imana yaremye, Muntu yamugize ikiremwa gihebuje, umutware n’umugenga w’ibindi biremwa.

Iremwa rishya, ni igihe cyo gukiza Muntu amarira n’imiborogo. Koko rero, ubu turibasiwe. Twibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus gisimburanye n’inzige, Ebola n’ibindi. Aho ibi byorezo byibasira, kuva ku muto kugera ku Musaza n’umukecuru, utajijutse kugera ku ujijutse, ku muyoborwa n’umuyobozi, ku mwigisha n’umwigisha ku muturage n’umuyobozi no ku mukene n’umukire! Nyamara Nyagasani atanga amizero akoresheje umuhanuzi Izayi ko ntawe uzapfa atageje ku gihe cye!

Muri ikigihe abantu benshi bataye amazu, ibyabo n’ababo, Nyagasani arizeza abayoboke be kuzubaka amazu bakayaturamo, bahinga imizabibu bakarya imbuto zayo.

Aya mizero n’iremwa rishya, turanayasanga mu Ivanjili y’uyu munsi. Aho umwana w’umutware uri mu marembera, Yezu Kristu amusubiza ubuzima. Koko rero, Yezu ni we mugenga w’iremwa rishya. Iryo rimwa rishya ni ishusho nzima ya Pasika ye! Aho ububabare n’urupfu, icyago n’icyaha bitazongera kugira ijambo. Muri uyu mwaka Imana yaduhaye kwizihiza igisibo ku buryo budasanzwe, ngo ibyo guhimbaza igisibo by’umuco, akarande, agashyekero n’akamenyero tubireke, ahubwo duhimbaze igisibo tukirimo by’ukuri. Ni umwanya wo kwishyira mu biganza by’umutsindo wa Kristu. Ni umwanya wo kuzirikana ibitangaza yakoreye Samaliya, Galileya, I Kana n’i Yeruzalemu ari byo bishaka kuvuga ibitangaza Yezu akora mu bemera n’abatemera, mu bapagani n’abakristu mu bamuzi n’abatamuzi. Ubu igihe turimo si izumwa ry’umugatolika, cyangwa uwo mu rindi torero cyangwa idini iri n’iri ahubwo ni urusuzumiro rwa twese!

Iremwa rishya kandi bivuga kumva no kumvira.

Bavandimwe, iki ni igihe cyo kumvira Imana n’abo yatumye ngo turokoke. Baba ari abatuyobora mu buryo bw’ukwemera (Kiliziya n’abayobozi bayo bifashishije Ijambo ry’Imana) n’abatuyobora mu buzima busanzwe (inzego bwite za Leta n’iz’umutekano). Bakabigira mu rugero rw’uyu mutware. N’ubwo ari umutware bwose azi ko hari umutware umusumba, akaba n’Umukiza: Yezu Kristu. Bivuga ko twese duhamagariwe kumutakambira twumva kandi twumvira. Birababaza kubona abantu bari gushyirwaho Imbaraga ngo bumvire ku mpamvu y’uburokorwe bwabo.

Iremwa rishya ni ukubana.

Imibanire ya Muntu muri iki gihe usanga yaragiye ikendera. Turebe imibanire y’ibihugu, imibanire y’abanyagihugu n’abimukira, imibanire y’abatuye igihugu, ndetse n’iy’ababana mu rugo. Uyu ni umwanya twahawe ngo tubane. Ngo tumenye ko nta gihugu gikomeye, gikize kurusha ikindi; ko ibyago byanjye ari byo byawe. Ubu ngubu buri wese ategetswe kuba iwe, kubana n’uwe. Ndatekereza uburyo abagabo cyangwa abagore bata ingo zabo, bagasiga abana batazi aho babasize n’abo babasigiye. Umugore uhunga umugabo cyangwa umugabo uhunga umugore agacyurwa n’ijoro bigahora bityo. Ubu se yaba he atabanye n’uwe kandi mu rugo rwe. Yewe n’uwahemukira umuryango we cyangwa igihugu akibwira ko azahunga, ubu isi yamubanye nto. Nitwemere Imana itureme bundi bushya. Twemere kubana.

Iremwa rishya ni uguhugukira ibikorwa by’urukundo.

Dusanzwe dusabwa kugaragariza abandi urukundo bikatugora. Ndetse no gukora umuntu nabura ngo aryoherwe n’umusaruro uvuye mu byo yakoze. Ibi bihe ni ibyo kwicara iwacu tugasangira. Ariko kandi tukibuka ko niba twabonye ikidutunda hari abandi bavandimwe bajyaga babona ikibatunga bigoranye. Ntibihagije guhunika ibigutunga n’abawe gusa, ugomba kuzirikana n’abagukikije.

Iremwa rishya ni ukwegukira isengesho mu kwemera.

Umugenzo wo gusenga KiIiziya idutoza mu gihe cy’igisibo wari ukabije kuba uwo mu kivunge, Kiliziya n’abayobozi bayo bagusindagiza, bakwinginga. Ubu noneho n’umwanya wo gukura mu mu isengesho no mu kwemera. Kandi kimwe kikigaragariza mu kindi. Ukwemera kukigaragariza mu isengesho, isengesho rikigaragariza mu kwemera. Ejo hashize naganiriye n’umukristu arambwira ati: ” Coronavirus yakamejeje nta kundi ni ugusenga”. Mu by’ukuri ntitugomba gusenga kubera ko byatuyobeye cyangwa by’amaburakindi. Tugomba gusenga kubera ko tubyemera kuko bidufitiye akamaro. None se dukaze amasengesho kubera Coronavirus, maze nikira tuzabyihorere? Aka wa muririmbyi ngo ariko ibyishimo byaza tukayitera umugongo? Mpamagariwe gusengana ukwemera mu bihe by’amage, mu bihe bikomye kimwe no mubihe byiza!

Umubyeyi Bikira Mariya naduhakirwe turemwe bushya. Nadukikire dukira icyaha, icyago n’icyorezo.

Padiri Théoneste NZAYISENGA,

Padiri Mukuru wa Paruwasi Umwamikazi w’ijuru n’isi;
Muhato.