Amasomo yo ku munsi mukuru w’Abamalayika Barinzi

Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 23,20-23a

Dore nohereje umumalayika imbere yawe, kugira ngo akurinde mu rugendo, maze azakwinjize mu gihugu naguteguriye. Witonde kandi wumve ijwi rye: ntuzamubere intumva, kuko atakwihanganira igicumuro cyawe, ubwo ambereye mu cyimbo. Naho niwumva ijwi rye, ugakurikiza ibyo mvuze, nzaba umwanzi w’abanzi bawe, n’umubisha w’ababisha bawe. Umumalayika wanjye azakugenda imbere.

Zaburi ya 90 (91),12, 3-4, 5-6, 10-11

Bazagutwara mu maboko yabo,

ngo ikirenge cyawe kitazatsitara ku ibuye;

Ni we uzakugobotora mu mutego w’umuhigi w’inyoni,

anagukize icyorezo kirimbura imbaga.

Azagutwikiriza amababa ye,

maze uzahungire mu nsi y’amoya ye;

ubudahemuka bwe ni ingabo n’umwambaro w’intamenwa.

Ntuzatinya ibikuramutima by’ijoro,

cyangwa umwambi uvumera wo ku manywa,

icyorezo cyubikiye mu mwijima,

cyangwa icyago kiyogoza ku manywa y’ihangu.

Icyago ntikizagushyikira,

n’icyorezo ntikizegera ihema ryawe,

kuko yategetse abamalayika be

kukurinda mu nzira zawe zose.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 18,1-5.10

Icyo gihe abigishwa begera Yezu, baramubaza bati «Mbese ubona ari nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru?» Ahamagara umwana muto, amushyira hagati yabo, nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: nimudahinduka ngo mumere nk’abana, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ ijuru. Uwicisha bugufi wese nk’uyu mwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru. Uwakira neza umwana nk’uyu ari jye agirira, ni jye aba yakiriye. Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru.

Publié le