Bikira Mariya yarushije abagore bose umugisha

BIKIRA MARIYA AJYANWA MU IJURU

15 KANAMA 2012

AMASOMO: Ibyahishuwe 11, 19a; 12, 1.3-6a.10ab; Zaburi 45 (44);

1Korinti 15, 20-26; Luka 1,39-56

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

BIKIRA MARIYA YARUSHIJE ABAGORE BOSE UMUGISHA

  1. Hamwe na Kristu, ku bwa Kristu no muri Kristu twishimiye Asomusiyo

Uyu munsi Yezu aragenderera urugo rwa Zakariya, Elizabeti na Yohani Batista. Kandi Yezu arabasura ahetswe na Mama we mu nda. Ariko Umunsi mukuru bakorera Bikira Mariya n’uwo ahetse mu nda ni agatangaza rwose. Ibihabera byose biratangaje. Mbega ibyishimo bitagatifu bitaha muri urwo rugo! Mbega ingabire zihatangirwa! Uwa mbere Ivanjiri itubwira wahimbajwe n’urugendo rwa Bikira Mariya, si Zakariya cyangwa Elizabeti. Ahubwo ni Yohani Batista wari utaritwa iryo zina. Kuko yari ataravuka ngo avugwe ibigwi. Indamutso ya Bikira Mariya yabohoye Yohani Batitsa maze yakira ku buryo bw’amayobera uwo Mariya yari yarasamye. Maze Yohani Batista abohoka ku ngoyi y’umuvumo wa bene muntu. Bikira Mariya amuhesha uwo mugisha wo kwishimira kuberaho Umucunguzi no kubaho muri we. Kuko hamwe muho umuntu aboheye ku bw’inkomoko ye ni uko arangwa no kwishisha amategeko y’Uhoraho n’abamumuganishaho akabihisha cyangwa akabashiha. Ariko mu nzira y’ibyaha hakamunyura. Agatima ke kagahora kareha kahagana. Akaruhuka ari uko ahiroshye.

Yohani Batista rero arahimbaza ikuzwa rya Bikira Mariya ahamiririza mu nda ya nyina Elizabeti. Mbega igitangaza gikomeye Yezu akora yibereye mu nda ya Bikira Mariya! Ubwo kubohoka kwa Yohani Batitsa byabaye nk’irembo Roho Mutagatifu yinjiriyemo; maze yuzura muri Elizabeti. Dore ngo uwo mubyeyi arahanura ahunda ibisingizo Bikira Mariya! Ubwo yashyize ijwi hejuru asabagizwa n’ibyishimo bya Roho Mutagatifu, maze abwira Mariya ati ‹‹wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere…Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba››. Amagambo y’ubuhanuzi bukomeye bwa Elizabeti, ni igisingizo cy’indashyikirwa cyatuwe Bikira Mariya. Nta wundi wigeze ahabwa akanya nk’aka mu Byanditswe Bitagatifu. Elizabeti arimo arahimbaza Asomusiyo ya Bikira Mariya, afatanyije n’umuhungu we n’umugabo we. Zakariya nta jambo yavuze icyo gihe kubera ko yari amaze igihe gito yatswe ubushobozi bwo kuvuga. Ariko se ubundi ku buhanuzi nka buriya yari nkongeraho iki usibye kuminukira muri Amina. Maze nk’Umuherezabitambo byose akabitura Uhoraho mu mutuzo w’Umutima we; ngo byose byuzuzwe ubuziraherezo.

Turahimbawe rero natwe none, twakira uwo Bikira Mariya aje ahetse mu nda. Kugira ngo hamwe na Yohani Batista tubohoke ku ngoyi zose zitubuza kwishimira Ivanjiri ya Kristu mu gihe ahubwo twishimira ibinyuranye na yo. Duhimbaze Asomusiyo twakira iyo ngabire yo guca ingoyi ituma tubihirwa n’icyiza maze ikibi kikatunezeza. Maze nituva muri ako kaga, natwe tubonereho gusingiza Umubyeyi Bikira Mariya. Kuko burya abamutuka bose, n’abatabona agaciro ke, baba batarahura na Roho Mutagatifu wamutwikiriye akamugira Umugeni we w’Igikundiro. Roho wa Kristu wenyine ni we ushobora kudutera kurata Bikira Mariya nk’uko byagendekeye Elizabeti. Yuzuye Roho Mutagatifu, maze atangira kurata Umubyeyi Bikira Mariya. Ku rundi ruhande rero abihanukira bagatuka Bikira Mariya, birumvikana ko atari Roho wa Yezu ubavugiramo. Kuko Roho Mutagatifu ntashobora kuvuma, gusuzugura cyangwa gusebya uwo yahaye Umugisha uruta uw’abagore bose. Abishimiye rero Ikuzwa rya Bikira Mariya dushimire Roho wa Yezu Kristu wapfuye akazuka kubera iyo ngabire yaduhaye.

  1. Ushoborabyose yakoreye Bikira Mariya Ibitangaza

Kuri uyu Munsi Umubyeyi Bikira Mariya nk’Umushyitsi Mukuru w’Ibirori yakorewe afite Ijambo rikomeye atugezaho. Ararata birambuye Nyagasani Ushoborabyose wamukoreye ibitangaza. Reka natwe twibaze, tunamubaze ibyo bitangaza yakorewe ibyo ari byo. Ni umuyahudikazi, uvuka mu nzu ya Dawudi, mu rugo rwa Ana na Yowakimu. Yabyaye Yezu ari we Kristu wapfuye akazuka, Umutegetsi n’Umukiza rukumbi w’abantu. Yasamwe nta nenge y’icyaha. Aguma kuba Isugi mbere na nyuma yo kubyara Yezu Kristu. Ni Nyina w’Imana, yarushije abagore bose umugisha. Tuvuze tukarekeraho, haba habuzemo icy’ingenzi. Ari nacyo Yezu yigeze gusobanura henshi yerekana ko icy’ingenzi atari ukuba Mama we ku bw’umubiri. Ko ahubwo icy’ingenzi ari ukumva Ijambo ry’Imana Se ukarikurikiza (Luka 11,27-28; Mt 12, 48-50).

Ngiryo rero ipfundo ry’ihirwe ry’Umubyeyi Bikira Mariya, we washoboye kwemera Ijambo rya Data bakunga ubumwe, kugeza ubwo iryo Jambo ryigira umuntu mu nda ye. Akamutubyarira. Agatura atyo muri twe (Yh 1,14). Ibyo rero ni byo bimuhesha kwitwa Umuhire mu masekuruza yose. Guhirwa kwe rero guhoraho, cyangwa Ikuzwa rye mu Ijuru nk’Uwatsinze muri Yezu Kristu ni ryo songa ry’ibyiza byose mwenemuntu ashobora kugezwaho no kwakira ingabire za Roho Mutagatifu. Ibyiza byose Uhoraho yakoreye Bikira Mariya byari ukugira ngo ububengerane bwe mu Ikuzo ry’Ijuru burusheho agatangaza. Iryo kuzwa rye mu Ijuru ni ryo duhimbaza none. Kandi nk’uko Pasika ya Kristu ari wo munsi mukuru usumba indi yose ikorerwa Kristu n’abe, ni nk’uko Asomusiyo ari wo munsi Mukuru nyamukuru w’iminsi yose ya Bikira Mariya. Kuko iyo ataba yarakujijwe mu Ijuru, indi minsi yose mikuru twamukorera nta gaciro yaba ifite.

Uyu munsi rero na twe Bikira Mariya arashaka ko iriya ndirimbo y’ugutsinda kwe natwe ihinduka iyacu. Bityo ikuzo yinjiyemo, tukarirangamira uyu munsi nk’aho turimo kugana tubifashijwemo n’amasengesho ye. Kandi tumurikiwe n’ububengerane bwe.

  1. Bikira Mariya ni Umuhire rwose.

Koko rero kubimwita si ukubimwomekaho cyangwa kubimutwerera. Ahubwo ni uguhumuka amaso agahungukamo ibyari byarayahumishije byakubuzaga kubona urumuri n’ukuri, maze ukibonera ububengerane buhoraho Kristu yatatse Uwamutubyariye. Ariko rero, kumwita umuhire si ukubivuga ku rurimi guha. Ahubwo ni uguhitamo natwe kwigana Mama wo mu Ijuru. Maze tugaharanira guhabwa iryo humure n’ayo mahoro ahoraho. Koko rero byaba rwose ari ukumubeshya, turamutse tuvuze ko yahiriwe, arikoriko inzira yamugize umunyahirwe twe tukanga kuyikurikira.

Hari rero inama uwo Mubyeyi atugira none, kugira ngo dukuzwe hamwe na we. Mbere na mbere ni uguhinduka Igisingizo kizima cya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Ku buryo icyo igihe atari ururimi rusingiza. Ahubwo hasingiza umutima maze mu guhimbarwa kwawo ugahereza ururimi. Akuzuye umutima kagasesekara ku munwa. Indi nama ikomeye atugira none, ni iyo kwiyoroshya. Amagambo Bikira Mariya atubwira none ateye ubwenge bwacu kugira icyo bwibaza. Maze kwirata no kwirarika tukabyararika. Tukihatira gukuza Uwaducunguye duciye bugufi. Uwo Mubyeyi aragira ati ‹‹Ushoborabyose yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata; yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo maze akuza ab’intamenyekana; abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa.›› Ubu se koko umuntu yarenga ku magambo nk’aya, agakomeza akigira kagarara? Ese umuntu yarenga kuri ibi agakomeza agasuzugura abaciye bugufi ye? Ibyo ari byo byose rero, uwigize igihangange wese muri iyi si, aho kubaha Yezu n’abo yacunguye, ajye amenya ko ahanganye n’ububasha bw’Ijuru adashobora kuganza bibaho.

Umubyeyi Bikira Mariya adufashe guhimbaza Ikuzwa rye none turonka twese ingabire yo guharanira ikuzo ryacu rihoraho muri Yezu Kristu wapfuye akazuka.