[wptab name=’Isomo: Ibyahishuwe 21′]
Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuwe 21,9b-14
Nuko haza umwe muri ba bamalayika barindwi bari bafite inkongoro ndwi, zuzuyemo ibyorezo birindwi by’imperuka, maze arambwira ati “Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama.” Ubwo njyanwa buhoro ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu, yururukaga iva mu ijuru ku Mana. Wararabagiranaga, wisesuyeho ikuzo ry’Imana ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yapisi ibonerana. Uwo murwa wari uzungurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira n’amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri, n’amazina yanditseho: ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli. Mu burasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu. Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama.[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 144 (145)’]
Zaburi ya 144 (145),10-12, 12-13ab, 17-18
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize!
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe,
bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba,
Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,
akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,
hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.
[/wptab]
[end_wptabset]