Ivanjili ya Yohani 1,45-51 [Baritolomayo Intumwa, 24 Kanama]

Filipo na we azaguhura na Natanayeli, aramubwira ati “Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.” Nuko Natanayeli aramubwira ati “Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti?” Filipo nawe aramusubiza, ati “Ngwino wirebere.” Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati “Dore Umuyisraheli w’ukuri kandi utarangwaho uburyarya.” Natanayeli aramubwira ati “Unzi ute?” Yezu aramusubiza ati “Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga.” Natanayeli aramusubiza ati “Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli.” Yezu aramubwira ati “Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri munsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo.” Arongera azamubwira ati “Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu.”