Amasomo yo ku munsi wo gusabira abapfuye

Isomo rya 1: Ubuhanga 3, 1-9

Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,
kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.
Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,
barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,
bagiye kure byitwa ko barimbutse,
nyamara bo bibereye mu mahoro.
Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,
bahorana amizero yo kutazapfa.
Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,
bazahabwa ingororano zitagereranywa.
Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;
yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,
ibakira nk’igitambo kitagira inenge.
Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana,
barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye.
Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu,
maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose.
Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,
abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo,
kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,
ntanareke gusura abo yitoreye.

Zaburi ya  26(27),1.4.7.8.9.13-14

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?

Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye,
kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,
kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.

Uhoraho, umva ijwi ryanjye, ndagutakira;
gira ibambe, unsubize!

Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,
wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye!»
None rero, Uhoraho, ni rwo nshakashaka,

ntumpishe uruhanga rwawe!
Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,
ni wowe muvunyi wanjye;
ntunzinukwe ngo untererane,
wowe Mana nkesha agakiza!

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’abazima.
Ihangane, wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima, ube intwari!
Rwose, wiringire Uhoraho!

Isomo rya 2: Abanyaroma 6, 3-9

Ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari mu rupfu rwe twabatirijwemo? Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya.
Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka. Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha. Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha. Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na We. Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 25, 31-46

Igihe Umwana w’umuntu azaza yuje ikuzo, ashagawe n’abamalayika bose, ubwo azicara ku ntebe ye y’ikuzo. Ibihugu byose bizakoranyirizwe imbere ye, maze azatandukanye abantu nk’uko umushumba asobanura intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, n’ihene ibumoso. Nuko rero Umwami azabwire abari iburyo bwe, ati ‘Nimuze, abahawe umugisha na Data, muhabwe Ingoma mwateguriwe kuva isi ikiremwa; kuko nashonje mukamfungurira; nagize inyota mumpa icyo kunywa; naje ndi umugenzi murancumbikira; nari nambaye ubusa muranyambika; nari ndwaye muransura; nari imbohe muza kundeba.’ Nuko intungane zizamusubize ziti ’Nyagasani, twakubonye ryari ushonje, maze turagufungurira; ufite inyota tuguha icyo unywa; uri umugenzi turagucumbikira; wambaye ubusa turakwambika; urwaye cyangwa se uri imbohe tuza kukureba?’ Nuko Umwami azabasubize, ati ‘Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.’
Hanyuma azabwire n’ab’ibumoso, ati ’Nimumve iruhande, mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wagenewe Sekibi n’abamalayika be; kuko nashonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo nywa; naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.’ Nuko abo na bo bazamubaze bati ‘Nyagasani, twakubonye ryari ushonje cyangwa ufite inyota; uri umugenzi cyangwa wambaye ubusa; urwaye cyangwa uri imbohe ntitwagufasha?’ Nuko azabasubize, ati ‘Ndababwira ukuri: ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye.’ Maze abo bazajye mu bubabare bw’iteka, naho intungane zijye mu bugingo bw’iteka.»