Amasomo ya Misa [Ikuzwa ry’Umusaraba – 14 Nzeri]

[wptab name=’Isomo rya 1: Ibarura 21′]

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibarura 21,4b-9

Icyo gihe Abayisraheli bari mu rugendo mu butayu, imbaga iza gucikira intege mu nzira, itangira kugaya Imana na Musa ivuga iti «Mwadukuriye iki mu Misiri? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi ntibubemo n’umugati! Twarambiwe guhora turya iriya ngirwamugati.» Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifite ubumara butwika, zirabarya bapfamo abantu benshi cyane. lmbaga iza isanga Musa, iramubwira iti «Twakoze icyaha igihe twakugayaga wowe n’Uhoraho. None twingingire Uhoraho adukize ziriya nzoka!» Musa asabira imbabazi umuryango maze Uhoraho aramubwira ati «Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira.» Musa acurisha inzoka y’umuringa, ayimanika ku giti. Iyo rero inzoka yaryaga umuntu maze akareba iyo y’umuringa, yahitaga akira.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 77(78)’]

Zaburi ya 77(78),3-4ac, 34-35, 36-37, 38ab.39

Ibyo twabwiwe, kandi tumenyereye,

ibyo ba data batugejejeho,

natwe ntituzabihisha abana bacu,

ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho,

Iyo yabiraragamo, ni bwo bayishakashakaga,

bakisubiraho, bakayigarukira!

Ubwo bakibuka ko Imana ari yo rutare begamiye,

ko Isumbabyose ari yo ibarengera!

Cyakora ntibayibwizaga ukuri,

yari amagambo yo ku rurimi gusa;

umutima wabo wari uyiri kure,

n’Isezerano ryayo bataryizeye.

 Nyamara yo, Nyir’ibambe,

aho kubarimbura, ikabababarira;

Yibuka ko ari abantu gusa,

barimo umwuka ushira vuba, ntugaruke.

[/wptab]

[wptab name=’Isomo rya 2: Abanyafilipi 2′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyafilipi 2,6-11

Bavandimwe, Kristu Yezu n’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe lmana Se ikuzo.

[/wptab]

[end_wptabset]

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 3,13-17 [Ikuzwa ry’Umusaraba – 14 Nzeri]

Muri icyo gihe, Yezu abwira Nikodemu ati «Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru. Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka.» Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka. Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi.

Ese umusaraba uhuriye he n’umukristu?

Inyigisho yo ku wa 14 Nzeri 2013,  umwaka C: Ikuzwa ry’Umusaraba

Murayigezwaho na Padiri Théoneste NZAYISENGA

AMASOMO: 1º. Filipi 2,6-11; 2º. Yh 3,13-17

NONE TURAHIMBAZA UMUNSI MUKURU W’UMUSARABA WUJE IKUZO

Bavandimwe, kwizihiza ikuzwa ry’umusaraba ni ukuzirikana no guhamya ko ku musaraba Yezu yadukijije, akatwereka urukundo, ku musaraba aho Yezu yaviriye amaraso ni ho yatuguze, ni ho inema zavuye maze turonka ubuzima, ku musaraba Yezu yaduhaye umubyeyi. Ku musaraba Yezu yatanze icyiru cy’ibyaha byacu atsinda Shitani yari yarigaruriye abantu.

INKOMOKO Y’UMUNSI W’IKUZWA RY’UMUSARABA

Bavandimwe n’ubwo kuva kera na kare abakristu bazirikanaga ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu, bakibuka cyane ukuntu Yezu yasambiye mu murima wa Getsimani, uko yakubiswe, uko yatamirijwe ikizingo cy’amahwa, uko bamushoreye bamuhekesheje umusaraba, bamutuka, bamukwena, bamucira mu maso, bakazirikana uburyo yabambwe ku musaraba akanawupfiraho, uyu munsi mukuru wakomotse ku ihabwa ry’umugisha rya Kiliziya yitiriwe Izuka rya Kristu. Iyi Kiliziya yubatse ku mva ya Kristu i Yeruzalemu. Umusaraba mutagatifu ni ikimenyetso cy’amizero y’abakristu. Niba rero igiti cyo muri Paradizo cyarabereye Adamu imbuto y’urupfu, igiti cy’umusaraba cyo cyabereye abakristu imbuto y’ubugingo, binyuze kuri Kristu, We mukiro wacu n’amizero y’izuka ryacu.

ESE UMUSARABA UHURIYE HE N’UMUKRISTU?

Yezu Kristu yabambwe ku musaraba. Amateka avuga ko kubambwa ku musaraba ari bwo buryo bwakoreshwaga n’Abanyaroma mu kunyonga(kwica )abantu babaga bakoze ibyaha bikomeye cyane maze bagakatirwa urwo gupfa. Uwo musaraba wabaga ubaje mu giti. Ni na byo ibyanditswe bivuga biti:” bamwishe bamumanitse” (Intu 5,30; 10,39). Bityo rero igiti cy’urupfu cyahinduwe n’izuka rya Kristu, kiba gityo igiti cy’ubugingo. Icyo giti nta kindi ni umusaraba Kristu yabambweho. koko rero umusaraba wahoze ari igihano cy’abagome ba ruharwa, ariko kuva aho Kristu yemereye kuwubambwaho, wahindutse igiti cy’agakiza ka muntu n’inzira yo kumvira byahebuje bihesha Imana ikuzo( Fil 2,6-11).

Nuko rero umusaraba ntutera isoni umukristu ahubwo ni amizero ye n’ishema rye ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu agira ati:” njyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu(Gal 6,14). Byongeye, iyo umukristu arangamiye umusara, awambaye cyangwa akawubaha ku bundi buryo, biba bigirirwa uwawubambweho, bikamwibutsa ibyo Pawulo Mutagatifu avuga kuri Kristu ati:” ni umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari njye agirira”(Gal 2,20).

UMUSARABA SI UMURIMBO CYANGWA IGIKINISHO

Bavandimwe, umusaraba tubona mu Kiliziya, mu mashapeli, mu nzu z’abantu, ku mva z’abakristu bapfuye, umusaraba twambara cyangwa ikimenyetso cy’umusaraba dukora ntabwo ari umurimbo cyangwa igikinisho ahubwo ni ikimenyetso cy’uko twiyeguriye Imana mu Butatu butagatifu. Ibyo bikatwibutsa ijambo rya Kristu yavuze agira ati: “ nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze cyangwa ngo niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusara we, maze ankurikire”(Mt 16,24).

UMUSARABA NI ISHEMA RY’UMUKRISTU

Bavandimwe, ishema ryacu twahigira abandi ni umusaraba w’umwami wacu Yezu Kristu kuko muri Kristu n’umusaraba we hari umukiro, hari ubugingo n’izuka ryacu. Bityo rero gukuza umusaraba ni ikimenyetso cy’urukundo rwihariye tugaragariza Kristu haba mu mitima yacu no mubigaragarira amaso. Igihe rero imitwaro y’imisaraba ituremereye ni bwo n’umusaraba wa Kristu uziramo maze ukayoroshya. Kristu rero yadutuye imitwaro yaturemereraga none tugenda twemye. Kandi utagenda yemye ni igisambo, ni umujura ugenda aranganguza, yararambaraye kandi yapfuye ahagaze. Umusaraba wa Kristu tuwusobanukirwe kandi tuwakire. Ni wo nzira rukumbi igana amahoro, ibyishimo, inzira igana kuri Kristu, We soko y’umunezero w’iteka. Turasbwa rero kurata umusaraba, tuwushyira ahirengeye, tukawubaha, tukawuramya kugeza ku ndunduro, bityo ukadufasha guhobera ijuru Kristu yadusezeranyije.

Nk’uko Musa yamanitse inzoka y’umuringa mu butayu agira ngo akize Abayisraheli ibikomere byokera by’inzoka zabarumiye mu butayu ni ko n’umuntu wese uzarangamira Kristu wabambwe ku musaraba kandi akawemera, na we azakira. Nitukishuke nta yindi nzira y’umukiro itari uy’umusaraba.

Bikira Mariya, Umubyeyi wababaye cyane aduhakirwe, Materne mutagatifu adusabire.

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera agire ubugingo bw’iteka

Ku ya 14 Nzeri 2012: Ikuzwa ry’Umusaraba Mutagatifu

AMASOMO: Ibarura 21, 4b-9 cyangwa Filipi 2, 6-11

Zaburi 78 (77),1-2.34-39 Yohani 3,13-17

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera agire ubugingo bw’iteka ››

Uyu munsi muri Kiliziya turahimbaza iyobera ry’Ikuzwa ry’Umusaraba Mutagatifu. Nk’uko tubibwirwa, mbere y’uko Kristu Yezu abambwa ku musaraba, icyo gikoresho cy’ubugome bw’abantu cyicirwagaho abacakara kugira ngo ba Shebuja bereke abasigaye urupfu rubi ruhawe uwabasuzuguye. Bityo abacakara basigaye bakomeze kumvira nta kuvumvura. Aho rero Yezu Kristu awubambiweho maze agapfa urw’abacakara (Fil 2, 5-11), umusaraba wahawe agaciro kuva ubwo. Mbese Kristu yawumanitsweho awukurizwaho. Bityo uhinduka Intebe ye ya Cyami kuko ari Umwami. Uhinduka na Alitari yatwitangiyeho kuko ari we Musaseridoti Mukuru.

Bityo Umusaraba uba ikimenyetso gikuru Data Uhoraho yeretse abantu abahanurira ku buryo bufatika ibyerekeranye n’Urukundo yakunze isi. Bityo mu Musaraba Kristu aha isi ikimenyetso cya nyuma cya gihanuzi kandi awuzurizaho ibyo abahanuzi bandi bavuze byose. Kuko ari we Muhanuzi Mukuru.Kubera agaciro n’ikuzwa ry’Umusaraba muri Yezu Kristu, ubu ni wo Byishimo bya Pawulo Intumwa n’aba Kristu. Kandi ni bwo butumwa bwabo ( Ef 6, 14; 1 Kor 1, 18-25). Umusaraba ni wo abantu bahanga amaso bakabona ububi bwabo n’urukundo rwa Kristu. Maze bakikomanga ku gatuza bemera kwisubiraho no gukurikira Uwabakunze nta buryarya (Yh 19,37; Mk 15, 39).

Uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka adutungutse rwa gati yitwaje Inkoni y’Ubwami bwe, ari wo Musaraba wuje ikuzo. Aje kuduha amahirwe akomeye yo gukuzwa hamwe na we. Aje kuduha amahirwe ahoraho yo gukurizwa muri we. Aje kuduhumuriza akoresheje Umusaraba we yatsindiyeho icyaha n’icyago. Ubu nta mpungenge, turidegembya turinzwe n’Umusaraba wa Kristu. Arawuzanye ngo dushire impumu n’impungenge kuko tutagishize. Umwanzi Sekibi ntashobora kutumara. Abashaka kumucika bose aho bikinga barahabonye. Ni mu Musaraba wa Yezu wuje ikuzo. Aba Kristu babonye aho babamba umubiri wabo n’ingeso mbi n’irari (Gal 5,24). Ntibikibatsinze kwa Shefu w’amashitani . Umusaraba ni ishema rizishegesha (Gal 6,14).

Mbega Inkuru Nziza y’Umusaraba! Aba Kristu bafite aho bugama amahindu kandi bakahikinga izuba. Ni mu musaraba wa Kristu. Kuko uwo musaraba ni ryo kuzo ryabo. Ntawe ubakangisha ko agiye kubaha ibintu cyangwa kubagiririra Ubuntu. Iyo ashatse kubatandukanya na Kristu ibye barabimutera. Kuko Kristu yabambwe ku musaraba yatswe byose. None se ngaho nihagire umurusha ikuzo turebe? Iyo hagize utera umukristu ubwoba ngo azamwaka ibyo atunze natamutunganyiriza ibi n’ibi. Umusaraba wa Kristu umubera ubuhungiro. Iyo akubise amaso urukundo rwa Kristu wemeye no gutanga ubuzima bwe ngo aducungure; umukristu avuga nka Pawulo Intumwa ati ‹‹ikibateye kurira no kunshengura umutima ni iki? Jye siniteguye kubohwa byonyine, ahubwo niteguye no gupfira i Yeruzalemu, mporwa izina rya Nyagasani Yezu.››

Umubyeyi Bikira Mariya naduhe uyu munsi kwakirana ibyishimo Umusaraba wa Yezu Kristu. Maze rwose twumve ko nta handi tuzakurizwa atari kuri uwo musaraba. Andi makuzo yose ni amanjwe. Twoye gutinya kugawa n’abantu igihe duhererwa ikuzo ku Musaraba wa Kristu. Twoye gukorera gushimwa n’abantu. Ahubwo dushake ishimwe dukesha Umusaraba wa Kristu Yezu wapfuye akazuka, we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

Ushaka kuzirikana kurushaho ku Musaraba wa Kristu yareba aha ngaha