Umusaraba wa Yezu Kristu

Mubyeyi Bikira Mariya,

Mama wo mu ijuru,

Mubyeyi wa Yezu,

Mubyeyi w’umusaraba,

Mwamikazi wa Rozari,

Ugiye gusoma ibi musengere,

Ajye asangira na Nyagasani,

Amusingize n’igihe asekwa,

Ahorane ihumure no mu mahane,

Asabwe n’ibyishimo n’igihe ashihurwa.

 

IBIRIMO

 

0. Intangiriro——————————————————————-3

1.Igisobanuro cy’umusaraba wa Yezu————————————-3

2. Guhishurirwa umusaraba wa Yezu————————————–7

3. Uko twatwara umusaraba wa Yezu————————————10

3.1. Kwamamaza umusaraba wa Yezu———————————–11

3.2. Kubambwa ku musaraba wa Yezu———————————–12

3.3. Guhimbaza umusaraba wa Yezu————————————-16

4. Umwanzuro—————————————————————-19

 

UMUSARABA WA YEZU KRISTU

 

Inyigisho idusabanya n’umusaraba

 

Par : Abbé Marie – Jérémie HABYARIMANA NGAMIJEYEZU 

 

0. INTANGIRIRO

 

Mama, Mubyeyi wanjye n’uwa Yezu, Bikira Mariya, Mubyeyi w’umusaraba, Mubyeyi wababaye mu ibanga (Lk 2,34-35 ; 1,19) ntibikubuze gusingiza Nyagasani, wowe ubabazwa no kubona abantu bitotomba bakanga kubabara muri Yezu. Nyamara Yezu aba abahaye ububabare ngo barusheho kubaho muri we (Lk 14,25-27) ! Mbega akababaro ko kurambagiza ukabengwa uri umwami w’isi n’ijuru ! None rero Mama, ngwino wowe ubwawe usobanurire uzasoma ibi ko gusa na Kristu ku musaraba ari amahirwe ahoraho. Maze nibumva ijwi ryawe kuva uyu munsi babeho bishimye muri Yezu bitakuma n’igihe cy’amatiku.

 

1. IGISOBANURO CY’UMUSARABA WA YEZU

 

« Naho njyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu : ni wo iby’isi bibambiweho, nanjye nkaba mbibambiweho » (Gal 6,14).

Mbere y’uko Yezu abambwa ku musaraba icyo gikoresho cy’ubugome bw’abantu cyagenerwaga abacakara baciriwe urwo gupfa (ku ngoma y’abaromani). Naho ku bayahudi, kumanikwa ku giti byari umuvumo w’Imana (Ivug 21,22-23). Yezu rero yahisemo kwihindura uwo muvumo maze kuva ubwo umusaraba uhindura isura (Gal 2,13-14 ; Fil 2,5-11). « Nicyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe, ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo. Bityo umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya » (2 Kor 5,16-17). Ng’uko uko umusaraba wa Kristu wavuguruye isi. 

Turagusenga Yezu turagushima, y’uko wakirishije abantu umusaraba wawe mutagatifu ! Mu musaraba wa Kristu twakize umuvumo ukomoka ku cyaha. Uwo musaraba rero wadukijije icyaha n’urupfu gikurura ukaduha ububasha bwo kubyigobotora ni Urupfu rwa Kristu n’Izuka rye ryarukurikiye. Hari abantu bajya bibeshya bakabona mu kimenyetso cy’umusaraba urupfu gusa. Ndetse banawukubita amaso umutima ugaterera mu mutwe. Umusaraba rero ukubiyemo insinzi ya Kristu ku rupfu. Ikimenyetso cy’umusaraba si icyerekana uko Kristu yapfuye ahubwo ni icyerekana uko Kristu Yezu yatsinze urupfu. Umusaraba ni ikimenyetso cy’insinzi ya Yezu Kristu ku rupfu. 

Umusaraba wa Yezu Kristu ni yo Nkuru Nziza kuri twe. Kuvuga ko Yezu yadukirishije umusaraba we mutagatifu ni kimwe no kuvuga ko Yezu yadukurishije Urupfu n’Izuka bye bitagatifu. Kandi Pawulo Mutagatifu atwibutsa ko Urupfu n’Izuka bya Kristu Yezu ari Inkuru Nziza twemeye kandi twamamaza dushize amanga (1 Kor 15,1-5). Uko utatandukanya Yezu Kristu n’urupfu n’izuka bye ni nako utashobora kumutandukanya n’umusaraba we. Koko Yezu Kristu twamamaza ni uwabambwe ku musaraba cyangwa uwadupfiriye akazukira kudukiza (1 Kor 1,23 ; 1 Kor 2,2 ; 2 Kor 5,14-15). 

Agaciro k’umusaraba kakumvikana kurushaho tuzirikanye gato ku mwanda w’icyaha. Koko icyaha kirakaburanirwa ! Mwene Siraki we cyari cyaramuhahamuye ? « Mwana wanjye se, waba waracumuye ? Ntuzongere, ahubwo usabe imbabazi z’ibyaha wakoze. Jya uhunga icyaha nk’uko uhunga inzoka, kuko nucyemera kizakuruma, amenyo yacyo ni nk’ay’intare acuza abantu ubuzima. Ubuhemu bwose, ni nk’inkota ityaye impamde zombi, kandi igikomere cyabwo nticyomorwa. Ubwirasi no kwikuza bihombya umutungo bityo rero inzu y’umwirasi izarimbuka. Uwubakisha inzu ye feza z’abandi, asa n’urunda amabuye ateganyiriza imva ye. Ikoraniro ry’ibyigenge riba ari nk’inkwi zumye, bose bazakongokera mu kibatsi cy’umuriro. Inzira y’umunyabyaha iratengeneje, nta buye ririmo, ariko amaherezo yayo ni mu nyenga y’ikuzimu » (Sir 21,1-4 ;8-10). Kuva kera, isano y’urupfu n’icyaha ntiyigeze ishidikanywaho « inzu y’indaya ni inzira iboneza ikuzimu, imanuka igana mu masenga y’umwijima n’urupfu » (Imig 7,27). Mu isezerano rishya, Pawulo abishimangira agira ati « nk’uko icyaha cyadutse munsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, biryo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye » (Rom 5,12). « Koko rero igihe mwari abagaragu b’icyaha ntimwagengwaga n’ubutungane. Mbese byabunguye iki icyo gihe ? Ko ahubwo ubungubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu » (Rom 6,20-21). « Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu » (Rom 6,23a). 

Koko rero Ijambo ry’Imana Data rivuga ibyo ryabonye kuko nta kiryihisha (Heb 4,12) : ICYAHA ni URUPFU. Ukikiye icyaha urupfu ruramupfumbata. Iyo ugiye mu cyaha urapfa maze nawe ubwawe ugahinduka urupfu ugasigara wica. Ingero ni nyinshi kandi ziteye agahinda. Umuntu umaze gusinda, urupfu ruramusundura. Iyo atituye hasi ngo umutima uturike, ururimi rwe rurapfa (ntiruva mu kanwa), amaso agapfa (ntamenye iyo ataha), ukwinyagambura kwe kugapfa (umusinzi – pfu, ivre-mort) : icyo akozeho cyose akagisiga urupfu. Iyo atamennye amatara, amena amataratara cyangwa ihaho yari atahanye akarihonda. Mbega icyaha ! Mbega urupfu ! Tuvuge se n’umusambanyi ! We ibye ntitwabivamo. Amaze kuvoma SIDA none we ubwe ahindutse Rupfu. Mbega ngo ararimara ibirimarima bimirira imari mu mariri ! Ngo na we arabyaye ! Ab’injiji bakavuza impundu aho gukoma akaruru ngo batabaze. Mbega agahinda k’icyo kibondo urupfu ruzagaragura rugikikiye ku bibero ! Abandi amashereka yabo ashibuka ubuzima. Naho we, uramenye n’uwe uzamurinde ibere rye ! Urupfu ni rwo rumupfupfumukamo ! Mbega icyago cy’icyaha ! Mbega urupfu rwo gapfa ! abatazi guteganya bati : « tiza umwana Sekuru ajye amusekurira ». Ni Sekuru w’ubuzima se ? Ko ari isekurume yarisokoje bagaburiye nako bagabije ako gashashi ! Si bwo uwagombaga konka akoshejwe akarongorwa n’abagombye kuzamuranga ! Nyirakuru azanduze SIDA umwuzukuru ? ! Birababaje ! Nako karabaye ! Mbega icyaha ! Mbega urupfu ngo ruradupfumfagaza ! Muri make icyaha ni icyorezo. Twagikizwa n’iki icyo cyago ? Nihasingizwe umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu ! Nihasingizwe urupfu n’izuka bya Yezu Kristu ! (Rom 6,3-14). 

Mbega ibyiza ! Mbega amizero ! Reka tukuramye Musaraba mutagatifu. Udukiza icyocyere cy’icyaha, tugakindikiza icyizere kitazima muri Yezu. Ese koko ni nde wabura gusingiza umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu ? Dore akoresheje umusaraba we, Yezu yatsembye inzangano zose, we Mahoro yacu aza kutwamamazamo Inkuru Nziza y’amahoro (Ef 2,13-18). Uwo Musaraba ni wo wabambweho urwandiko rwadushinjaga imyenda twarimo kubera amategeko tutakurikije (Kol 2,14) ! Uwo musaraba ni yo ntwaro Kristu Yezu yitwaje kugira ngo anyage ibikomangoma n’ibihangange akabakoza isoni ku mugaragaro ku bw’iyo ntwaro yuje imitsindo (Kol 2,15). Abatakaga bati :« turi mu kaga intege nke ziradukenye ! » Yezu yarahagobotse aza abagana abahereza umusaraba agira ati : « izo ngeso mbi, uwo mubiri n’iryo rari nimubimpereze mbibabambire aha ! » (Rom 8,3-4). Mu gihe bamwe bagishidikanya ko bidashoboka, ab’inkwakuzi nka Pawulo baba bawinazeho. Ariko abandi ntibanyurwa, bati : « nimureke turebe uko bahababarira ! ». Babonye umusaraba ubasukamo umunezero, nibwo n’abandi bazituye ikiziriko cy’umwanzi maze bihura ku kizingo cy’amahwa ibyari icyaha bihinduka « habayeho » (Gal 2,19-20 ; Kol 1,24). 

Ng’uko uko umusaraba wa Yezu utwuzuza umunezero. Amakuba yadukubirana, ukatubera amizero. Tugahora twishimiye muri Yezu Kristu wadushengukiye (1 Pet 1,6). Umusaraba ni agakiza kacu. Muri wo dukira byose, tukigobotora ingoyi zose. Ese mama nk’utazi umusaraba abaho ate ? Abanzi bawo bo bateye agahinda (Fil 3,18-20). None se ko ari wo giti cy’ubuzima, abo batacyugamaho izuba bazarikizwa n’iki ? Aho urupfu ntirujyiye kubatapfuna ?(Fil 3,19). Abashaka kugira ubugingo mwese nimwegere icyo giti. Mwoye kukivira nka Yohani na Nyina wa Yezu (Yh 19,25-27). 

Twaba tuvuze iki se ku musaraba tutavuze ku isano ufitanye n’urukundo ? Ese icyabyaye ikindi ni ikihe ? Aho ibyabyo si nk’igi n’inkoko ? Ariko ubanza harabanje urukundo (Yh 3,16) ? Ariko se urukundo rutagaragara rwaba rwo ari urukundo nyabaki ko umusaraba ariwo urwerekana ? (1 Yh 4,9-10 ; Yh 15,13). Aha ! Ko biyoberanye ! Oya, ntibyatuyobeye ahubwo ni iyobera. Ibyo ari byo byose ntawavuga urukundo umusaraba udahari. Nk’uko aho umusaraba usesekaye urukundo ruhakonda. Mbega urukundo rwitanga ntirusigarane n’igitonyanga cy’amaraso. Nguwo umusaraba ! Musaraba wa Yezu Kristu, genda ni wowe Rukundo naho ibindi baba babibeshyera ! 

Umusaraba se si nawo muhamagaro wacu ? Twabishaka tutabishaka ni uko bibaye. Nyamara itonde utawuvangira. Umusaraba ntuhamagara uvuga ngo ngaho uwahaze amagara ye nansange ! Ahubwo uduhamagara uduhumuriza uti : « abashaka kubaho mu mahoro n’ibyishimo nimunshagare ». Koko rero umusaraba wa Yezu si isoko y’agahinda n’amaganya. Ahubwo abawugannye ubasendereza umunezero, mu gihe abatabona bibeshya ko babonabonnye (Yh 15,11). Erega urukundo rutanga ibyishimo. Abakurikira Yezu se si abemera kumukunda kuruta abandi bose ? (Yh 21,15-19). Abakurikiye Yezu rero bahimbazwa n’urwo rukundo. Imiruho n’iminiho bigahinduka impundu n’imidiho ( Yh 16,22). Ariko se mama uwo Musaraba, umuntu awusitaraho mu gisambu cyangwa awuroba nk’ifi mu biyaga bigari ?

 

2. GUHISHURIRWA UMUSARABA WA YEZU

 

« Naho njyewe, bavandimwe, niba nkigisha ukugenywa, naba se kandi ngitoterezwa iki ? Ubwo rero umusaraba nta we waba ugiteye kwibaza » (Gal 5,11). « Mbibamenyeshe rero, bavandimwe, iyo Nkuru Nziza nabigishije si iy’umuntu, si n’umuntu nyikesha, kandi si umuntu wayinyigishije : ni Yezu Kristu wayimpishuriye » (Gal 1,11-12). 

Nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga, Yezu Kristu wenyine ni we ushobora kuduhishurira iby’umusaraba we ! Kandi rero ibyo birasanzwe ngo umusonga w’undi ntukubuza gusinzira na kami ka muntu ni umutima we. Nta n’umuzindutsi wa kare cyane watashye ku mutima w’undi. Kuri Yezu rero umusaraba we ni ubuzima bwe bwose. Umusaraba we ni umutima we. Umusaraba we ni ibanga rikomeye abitse ku mutima we wuje impuhwe. Mu buzima bw’abantu muri rusange, umuntu ntapfa kubwira akababaro ke uwo abonye wese. Umuntu aganyira uwo basabanye. Nanone ibanga rikomeye ribikwa ku mutima w’umunyarwanda ni aho ashobora guhurira n’amahirwe. si abanyarwanda kandi bonyine no mu muco w’abayahudi, ubanza ariko byari bimeze, kuko uriya mugani Yezu yaciye avuga umuntu wahishe ikintu cy’agaciro mu murima ubyerekana (Mt 13,44). 

Kuri Yezu rero umusaraba we ukubiyemo ikintu cyamubabaje kuruta byose (urupfu) n’ikintu cyamushimishije kuruta byose (izuka). Niyo mpamvu ariryo banga rikuru abitse ku mutima we. Ndetse nawe ubanza bimugora kubivuga. Ubwo ndavuga akiri hano ku isi. Gusa ikizwi ni uko ryari ibanga yavunguriraga ku bigishwa be b’inkoramutima, intumwa. Ndetse rimwe na rimwe intumwa zimwe akaziheza agafata Petero na Benezebedeyi (Mt 17,1-9). Yezu yihereranaga intumwa akazisangiza kuri uwo musaraba we inshuro eshatu (Mt 8,31-33 ; 9,30-32 ; 10,32-34). Ariko se iryo banga ry’agatangaza izo ntumwa hari n’icyo zitoreragamo ? Urugero ni Petero washatse kubimubuza (Mt 16,21-23). Byanatangira akabyitambika imbere akura inkota (Yh 18,10-11), abonye bimuyobeye aramwihakana (Mk 14,66-72). Ntiyashyigikiye Yezu muri iyo nzira. Yari ataracengerwa n’iryo banga. 

Koko rero umusaraba wa Kristu ni ibanga rikomeye. Dore kubera kutarimenya abagenga b’iyi si bariho batariho, babambye umwami w’ikuzo (1 Kor 2,6-8). Naho kubera kutaritahura abagereki bashimikiriye iby’ubuhanga baribonamo ubusazi naho abayahudi rikabashengura umutima babona ari agahomamunwa (1 Kor 1,18-25). Kubera kutamenya iryo banga Sawuli yabangatanye abakristu abakurubana mu migi no mu nsinsiro. Ibyo yivugira ko yabiterwaga n’ubujiji ataragira ukwemera (1 Tim 1,12-13). 

Erega koko iryo yobera ni ibanga, Roho wa Yezu wenyine ashobora kuduhishurira, we utuye rwagati mu mutima we. Uko ni ko byagenze ku munsi wa Pentekosti kuko ariho intumwa zasobanukiwe. Pawulo n’abandi bose bahishurirwa iryo banga ni ku bwa Roho Mutagatifu. « Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo, kandi Roho uwo acengera byose, kugeza no ku mayobera y’Imana. Koko rero nta wamenya amabanga y’Imana, uretse Roho wayo nyine » (1 Kor 2,10-11). 

Biragoye koko kumva ukuntu Imana yemera kwicirwa n’abo yaremye ku giti cy’umusaraba. Biragoye kumva ukuntu umuntu wiciwe ku musaraba yaciriwe urwo gupfa ashobora noneho kongera kuba muzima ? Ku bwenge bw’abantu twavuga tuti : « ni ubugoryi ! ndetse ni ubusazi. Ikintu kirareka abantu kirusha imbaraga bakakica ? ! Mbega urupfu ! Mbega ubupfu ! » Abandi bati : « ese iyaba ari ufite imbaraga zamuzura ntaba yarazikoresheje ntatume bamwica ? ». Ese ubundi kuki yagombye gutegereza iminsi itatu ? Kuki se atazutse ku mugaragaro ngo yigaragambye no ku bishi be abereke ko baruhiye ubusa ? Ibyo ni ibitekerezo by’abantu. Ibya Yezu ni ibindi. Kugira ngo rero umenye ibitekerezo bya Yezu ni we wenyine ushobora kubiguhishurira. « Umuntu ugengwa na kamere ye gusa ntashobora kumva ibya Roho w’Imana, koko rero, kuri we ni nk’ibisazi, maze ntashobore kubyumva, kuko bene ibyo biserurirwa muri Roho wenyine. Koko se « ni nde wamenye ibitekerezo bya Nyagasani ngo akurizeho kumwungura inama ? Nyamara twebwe twifitemo ibitekerezo bya Kristu » (1 Kor 2,14-16). 

Abahishuriwe rero iryo banga ry’umusaraba, isi na bo ntibumva. Kuko baba bifitemo ibitekerezo itazi. Gusa ikizwi ni uko isi idashobora kubahinyuza. Kuko icyo umuntu ahinyuza ni cyo aba yabanje gusobanukirwa. « Naho umuntu uyoborwa na Roho w’Imana asobanukirwa muri byose, akaba kandi ntawe ushobora kumuhinyuza » (1 Kor 2,15). Uwo Roho ni we Muvugizi w’aba Yezu (Yh 14,16 ; Mt 10,20). Kandi ni we Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye (Yh 14,17). Kuko isi idashobora guhangana n’uwo Roho uvugira mu ba Yezu, ishaka kubacecekesha ibafunga cyangwa ibica (Int 6,8-8,4). Aho kugira ngo ibyo bizimye Kiliziya bikarushaho kuyizura. Kubera ko mu bubabare bw’abemera Kristu ahavugururira umusaraba we akarushaho kuwudukirisha. Ngiryo ibanga ry’umusaraba (Kol 1,24-29 ; 2 Kor 4,1-6,11). 

Niyo mpamvu uwa Yezu na we wacengewe n’iryo banga anezezwa no gusangira atyo ububabare hamwe na Kristu. « Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara arimwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we ariwo Kiliziya » (Kol 1,24). « Niyo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa kristu bunyituriremo. Bityo mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima, mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye » (2 Kor 12,9b-10). Ngiryo ibanga ry’umusaraba. Imbaraga zihishe mu ntege nkeya cyangwa intege nkeya zihishe imbaraga, ibyishimo bihishe mu mibabaro cyangwa imibabaro ihishe ibyishimo. Uko Kristu Yezu yari afite mu mutima we ibyishimo byinshi mu gihe yari arimo adupfira mu bubabare bwinshi, yishimira ko arokoye imbaga nyamwinshi, ni nako uvuga ko ari uwa Yezu, ububabare bwe budatana n’akanyamuneza ko ku mutima n’amahoro isi idatanga kandi ntitangatange (Yh 16,22 ; 14,27). 

Mu buzima busanzwe, abahetse umusaraba wa Kristu, ubuzima bwabo, isi buyibera amayobera maze ikabita abasazi. Ngo ese bariya bigize ibiki ? Ntituzi ibyo bigize ! Ese bari mu biki ? Umukobwa wize kandi umeze kuriya agiye kurindagirira mu babikira ? Sha ! Ubwo bwiza bwawe ugiye gupfusha ubusa nta soni ! Ubwo rero ugiye gupfa utabyaye ? Nta mugore nta n’umwana pe, ubaye incike ? ! Mbega gupfusha uruhagararo ! Abandi bakirwa mu mirimo yabo nawe ukirirwa utunuye amaso mu Kiliziya ! Ko utari Padiri kuki uhora kuri Paruwasi ? Ariko kuki mwe muhora mu masengesho ? Ubu se twe mwibwira ko tudasenga ? Ese Yezu wanyu uwo we ntazabarambirwa ra ? Usibye n’ababa bashaka kwerekeza ubwato bwabo mu mazi magari ngo babe kurushaho aba Yezu, n’undi wese uteye agatambwe gato muri Yezu ntabura gutera isi ikibazo. Uretse ingeso mbi wese, yemeye umusaraba wa Yezu, agombe aseserezwe n’abazisayemo (1Pet 4,1-6). 

None se iryo banga ry’umusaraba wa Yezu umuntu yarihishurirwa ate? Mu by’ukuri kumenya mbere na mbere uriguhishurira ni cyo cy’ibanze. Yezu Kristu ubwe ni we ushobora kuriguhishurira (Gal 1,11-12). Aho rero ushobora gushakira Yezu harazwi. Uzarushaho guhishurirwa ibanga ry’umusaraba nukunda kumva misa ugakunda gushengerera Yezu uri mu Ukaristiya, ugakunda gusoma ijambo ry’Imana Data muri Bibiliya no kurizirikana kandi ukiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya uvuga Rozali. Kwemera gukurikira Yezu ni nako gutangira guhishurirwa Ibanga ry’umusaraba, bityo ukagenda urushaho kuwakira. Maze ukawikorerana ibyishimo.

 

3. UKO TWATWARA UMUSARABA WA YEZU KRISTU

 

« Nabambanywe na Kristu ku musaraba. Mu by’ukuri ndiho, ariko si jye : ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubungubu ndiho mu mubiri, ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira » (Gal 2,19b-20).

« Igisigaye ni ukumumenya, we wazukanye ububasha, no kwifatanya na we mu bubabare bwe, ndetse no kwishushanya na we mu rupfu rwe, kugirango nibishoboka, nanjye nzagere ku izuka mu bapfuye » (Fil 3,10-11).

« Twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba » (1 Kor 1-23a). 

Muri make tuvuge ko gutwara umusaraba wa Yezu Kristu ari ukuwakira nyine mu buzima bwawe, ukawumenyesha abandi, ukawubambwaho kandi ukawuhimbaza mu masakaramentu.

 

3.1. KWAMAMAZA UMUSARABA WA YEZU KRISTU

 

Ushobora kwamamaza umusaraba wa Yezu Kristu ukoresheje ururimi rwawe. Abo mubana, abo muhuye bose bakamenya ko Yezu afite ububasha bwo gukiza. Bakamenya agaciro k’uwo musaraba we (urupfu n’izuka bye). Kwamamaza iyo Nkuru Nziza ni ukwiteganyiriza ubugingo bw’iteka. Koko rero hahirwa abamamaza uwo mutima wa Yezu. Azawubakomezamo, abahe gutsinda umwanzi Sekibi (Rom 10,8-10). Imvugo ikiza y’umusaraba ntisohokera ubusa mu kanwa ka muntu. Nta nubwo abayumvise bayumvira ubusa, ku bwa Yezu. None se wowe ugeze he ubwira abandi ngo bibuke Yezu Kristu wazutse mu bapfuye (2 Tim 2,8) ? Ese ugeze he wumvisha abandi ko tugomba guhihibikanywa n’urukundo rwa Kristu we wadupfiriye akazukira kudukiza (2 Kor 5,14-15) ? Uko ni ukwamamaza umusaraba wa Yezu. Kandi birakiza. 

Ushobora kandi kwamamaza umusaraba wa Yezu umanika mu nzu yawe ikimenyetso kiwerekana. Ishusho ya Kristu Yezu ubambye ku giti cy’umusaraba ni uburyo bukomeye bwo kwamamaza umusaraba wa Yezu Kristu. Mu rugo mu byumba hose hashoboka umukristu agomba kuhagaragaza ikimenyetso cy’umukiza Yezu Kristu. Tugomba kugira ishyaka ry’umusaraba nk’iryarangaga Tereza w’i Liziye (w’umwana Yezu n’uw’uruhanga rutagatifu). Uyu mutagatifu yaravugaga ati : « icyampa nkashinga umusaraba ahantu hose ». 

Nyamara kwambika umusaraba inkuta maze wowe ugasigarira aho nabyo ntacyo byatanga. Kwambara ikimenyetso cy’umusaraba kigaragarira amaso y’abantu na byo nyine ni ukuwamamaza. Nk’uko Pawulo atubwira ati : « mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu » (Gal 3,27). Tugomba rero kwerekana ko tuwambaye, ko twikoreye umusaraba we, twemera no kugaragaza ikimenyetso cyawo aho tunyuze hose. Ese kuki umuntu yakwirirwa abaririza niba uri umukristu ? Ufite se isoni zo kubigaragaza ? Ari uko bimeze waba utaramenya Yezu Kristu uwo ariwe. 

Ubundi buryo bw’agatangaza bwo kwamamaza umusaraba wa Yezu ni ugukora ku kimenyetso cy’umusaraba. Gukora ku kimenyetso cy’umusaraba ni isengesho ritangira andi yose riyaha agaciro rikanayasoza. Ibyo umukristu agomba kubimenya akanabyitaho. Igihe cyose n’aho waba uri hose uzatangize isengesho ryawe ikimenyetso cy’umusaraba kandi urisozeshe ikindi. Uko ni ukwamamaza umusaraba wa Yezu Kristu. Koko rero mu musaraba niho ibyiza bya Yezu byose bitugeraho binyuze. Imigisha yose n’imitongero mitagatifu iherekezwa cyangwa se igakorerwa mu kimenyetso cy’umusaraba. None se koko ni iki twakora kikadutagatifuza hanze y’umusaraba wa Yezu Kristu? 

Turamenye rero, ntituzagire isoni zo kubera umwami wacu umuhamya (2Tim 1,8) ! Nyamara iyo urebye usanga gukora ku kimenyetso cy’umusaraba bikorwa na bake ku mugaragaro. Aho se ahubwo si ho Yezu aba akeneye ko dushinga umusaraba we nk’uko nawe yabambwe ari ku manywa kandi i Yeruzalemu ? None se kuki twahisha icyo kimenyetso cy’umukiro ? Wigira isoni zo guhamya Yezu. Waba uri mu isoko, muri gare, muri tagisi, kwa muganga, aho bakorera ikizami ari benshi, wigira isoni zo kwamamaza uwo wamariyemo amizero yawe. Kora ku kimenyetso cy’umusaraba wambaza Data, Mwana na Roho bironkera ingabire nyinshi umuntu wese ubikora inshuro nyinshi. Byihatire muri Yezu kandi ubifashijwemo na Bikira Mariya. Bizatuma urushaho kuwubambwaho.

 

3.2. KUBAMBWA KU MUSARABA WA YEZU KRISTU

 

« Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari » (Gal 5,24).

Uvuga wese ko ari uwa Yezu atabambye ku musaraba we (Gal 6,14), uwo nguwo ni umubeshyi. Uwa Yezu yemeye gucika burundu ku byari bimurimo byose byamuteraga gutwarwa n’iby’isi, nk’ubwiyandarike n’ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu (Kol 3,5). Uwa Yezu yaciye ukubiri n’imibereho ye yo hambere, yivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha. Avugurura umutima we hamwe n’ibitekerezo bye ahinduka muntu mushya waremwe uko Imana Data ibishaka mu budakemwa no mu butungane (ef 4,22-24).

 

Uwa Yezu yacitse burundu ku binyoma. Ubu abwiza buri wese ukuri. Ntiyiba ahubwo yihatira gufasha abari mu bukene. Ntiyambura abamugurije. Nta jambo ribi rimuva mu kanwa ahubwo muri we havamo ijambo ryiza rihumuriza abandi rikagirira akamaro abaryumva. Uwa Yezu, yacitse burundu ku cyitwa ubwisharirize cyose n’umwaga n’uburakari n’intonganya no gutukana kimwe n’ikitwa ububisha cyose. Uwa Yezu ahubwo ahorana ineza n’impuhwe. Akababarira abandi bose ibyaha kuko azi neza ko Imana yamubabariye muri Kristu. Muri we ntihavugwa na rimwe ibyerekeye ubusambanyi cyangwa ubwandavure iyo buva bukagera.Uwa Yezu azi neza ko nta musambanyi cyangwa uwandavuye cyangwa umunyabugugu uzagira umugabane mu ngoma ya Kristu n’Imana Data. Niyo mpamvu yahisemo Yezu maze byose abibamba ku musaraba we (Ef 4,24-5,11). 

Uwa Yezu kandi ntiyishimira kubambanwa na Yezu wenyine. Abihamagarira n’abandi. Ntagira na rimwe uruhare ku bikorwa by’umwijima bitagira icyo bibyara. Ahubwo ahora abyamagana. Nubwo ibyo bene abo boramye bakora rwihishwa kubivuga biteye isoni we ntibimubuza kubyamagana. Kuko iyo bigeze ku mugaragaro, urumuri rugaragaza byose uko bimeze n’ababikoraga bakabona ububi bwabyo ku bwa Yezu bakabizibukira. Uwa Yezu ahora akangura abasinziriye mu rupfu boretswemo n’ingeso mbi ngo bahaguruke bave mu bapfuye maze Yezu Kristu abamurikire (Ef 5,12-14). 

Kubaho kuri ubwo buryo ni ko kubamba umubiri n’ingeso mbi n’irari ku musaraba. Ni ko kuba uwa Yezu. Niko gupfana na Kristu no kuzukana na we. Niko kubabarana na Kristu no kubaho muri we. Niko gukuzwa muri Kristu (Rom 6,3-14 ; 2 Tim 2,8-13). 

Hari abajya rero bishuka bakibeshya ko Yezu areregwa. Oya ! Icyo umuntu yabibye ni cyo azasarura. Ubibira umubiri, azawusaruraho urupfu. Naho ubibira Roho azayisaruraho ubugingo bw’iteka (Gal 6,7-8). Irari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya Roho bigashyira ubugingo n’amahoro (Rom 8,6). Iri hame nta gishobora kurihindura. Ntihazagire uguhendesha amagambo atagize aho ashingiye (Ef 5,6). Ntuzashukwe n’abikundira ibyishimo by’umubiri aho gukunda Yezu. Ntuzashukwe n’abiha isura y’ubusabaniramana, ariko mu by’ukuri bahakana ishingiro ryabwo : umusaraba wa Yezu Kristu tugomba kubambwaho (2 Tim 3,4-5 ; Fil 3,17-19). 

Duhereye aho rero, muri Yezu, ushaka kuba uwe wese agomba kubamba irari rye ryose ku musaraba. Kubaho ku bundi buryo ni ukurerega Yezu kandi ni ugusabana na Sekibi. Kandi tuzi neza ijambo rya Yezu ritubwira riti: « ntimushobora kunywera icyarimwe ku nkongoro ya Nyagasani no ku nkongoro ya Seikibi, ntimushobora kubangikanya ameza ya Nyagasani n’aya Sekibi. Cyangwa se twaba dushaka kwikururira ishyari ry’Imana ? Twaba se tuyirusha amaboko ? » (1 Kor 10,21-22). Niba ushaka rero kuba uwa Yezu, bamba ingingo zawe zose ku musaraba we ntihagire na rumwe rusigara. Ntuzahe Sekibi urwaho. Imigambi ye ntituyiyobewe (2 Kor 2,11). Reka kuba umupfayongo. Reka kuba umupfu. Ahubwo wihatire kumenya icyo Yezu ashaka ugikurikize. Ntiwuzure inzoga ahubwo wuzure Roho Mutagatifu (Ef 5,18). 

Koko rero hari amayeri menshi y’umwanzi Sekibi – Serupfu woretse imbaga nyinshi y’abantu ndetse harimo n’abantu bitwa ngo barasenga ! Dore bimwe mu byo Yezu ashaka ko uzinukwa burundu mu gihe Sekibi – Sekinyoma we agushukisha amaryohereza akubwira ko ntacyo bitwaye. Wibuke ko Yezu atubwira agira ati : « Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimfu mu bugingo, aho kujyana ibiganza byawe byombi mu nyenga y’umuriro utazima. Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjira mu bugingo ucumbagira, aho kurohwa mu nyenga ufite ibirenge byawe byombi. Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo, kuko ikiruta ari ukwinjirana rimwe mu ngoma y’Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga, aho urunyo rudapfa n’umuriro ntuzime » (Mk 9,43-48). « Mwumvise ko byavuzwe ngo ntuzasambane, njyeweho, mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije » (Mt 5,27). 

Duhereye ku nama za Yezu, kandi twibuka amayeri y’umwanzi Sekibi, uwa Yezu wese amenye ko igihe cyose uyobowe n’irari ry’umubiri wawe, urugingo wakoresha urwo ari rwo rwose n’icyo warukoresha icyo ari cyo cyose n’uko warukoresha uko ari ko kose bizakugabiza urupfu byanze bikunze. Birababaje nko kumva abantu bimitse umuco wo gusomana mu kanwa cyangwa ku bundi buryo, hagati y’abahungu n’abakobwa, abagabo n’abagore cyangwa abagore hagati yabo, birababaje kumva abantu nkabo bibeshya ko nta cyaha barimo. Gusambana si uguhuza ibitsina gusa. N’umurebye akamwifuza aba yamusambanyije nkanswe wowe uba wamukorakoye ahariho hose, wamukojejeho ibyo ushaka byose, warangiza uti : « ndi umwere w’ayo maraso ! » Abo Shitani yaziritse aho hantu ni benshi. Kandi bazumirwa. Shitani rero ibashakira n’amagambo ahimbaje ikababwira ngo ni ukwikundanira, cyangwa ngo ni « ugufiringa ». Mbega imbaga nyamwinshi ngo irorekwa n’umwanzi ! Abo bose bameze nk’ubushyo bashoreye babujyanye mu ibagiro bwo bugira ngo babujyanye mu rwuri. Abo bose « babyagiye ikuzimu nk’intama mu gikumba, Nyirarupfu akaba ariwe ubashorera abajyana mu rwuri, maze bwacya, abantu b’intungane bakabagenda hejuru, isura bahoranye ikayoyokera ikuzimu, bazabe ariho batura iteka » (Z 49,15). 

Amayeri ya Sekibi abuza benshi kuba ku musaraba wa Yezu ntabarika. Ariko abarangamira uwo bahinguranyije abafasha kuyatahura no kuyata kure yabo. Mu ibaruwa Abepiskopi banditse muri mata 2003 yitwa ngo « Hitamo ubugingo ureke urupfu » mu ngingo ya 22 hari aho bagira bati : « tugomba kwigisha dushishikaye ngo turwanye ibyaha n’imyifatire mibi ibangamiye ubumanzi, ikorora n’ubusambanyi. Turamagana abimika irari ribi, ubuhabara, uburyarya, abafata ku ngufu, imyambarire idahwitse, amashuho amena amabanga y’imibonano mpuzabitsina bigambiriye gusa kuyandagaza». Muri urwo rwego rero abirirwa batunuriye amaso amashusho y’ibiterasoni, n’abagenda baratira isi umubiri wabo, abo bose ntibibwire ko Umusaraba wa Yezu hari aho bahuriye na wo ! Sekibi ndetse yihererana bamwe bo ubwabo bakisambanya cyangwa bagasambana n’abandi bakobwa bakabeshya ko bibongerera umubiri. Hari n’abimitse Sekibi – Sekwiyongerera imibiri. Nk’aho Imana Data hari uwo yaremye ari igice. Abo bose hari aho bahuriye n’umusaraba wa Yezu ? Hari abandi bimitse umubiri bawumariraho ahari ibyabo byose, barihindura nako barihinduranya. Umusatsi, inzara, ingohe,… Yewe Sekibi nagende yasekaguye benshi ! Bose Roho wa Yezu nta kindi abasubiriramo usibye ririya jambo « Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi n’irari » (Gal 5,24). None se kubamba umubiri wawe ku musaraba wa Yezu ni ukuwuhata amasabune y’amoko yose agahindura uko utaremwe ? (Yer 2,22-23 ; 1Tim 2,9-10 ; 1 Pet 3,1-6). 

Nk’uko Kristu Yezu yabambwe ku musaraba agapfa rimwe rizima akazuka ni nako uwa Yezu aba yarapfuye burundu kuri izo ngeso mbi zose ku buryo atongera kuzisubira abikesha imbaraga za Yezu (2 Tim 1,6-14 ; Yh 10,28-30). Nka Yezu Kristu kandi, ubambye ku musaraba we akurikira inzira nk’iye mu bwiyumanganye (1 Pt 2,19-24).. Ntateshwa umutwe n’ibitotezo cyangwa no gucishwa bugufi n’isi, kuko aba azi neza ko Yezu akorera ariko byamugendekeye (Fil 2,5-11 ; Heb 12,1-4). Kugira ngo rero ibyo abishobore, uwa Yezu ahora azirikana iryo banga ry’umusaraba kandi akarihimbaza, akaba ari ryo avomamo imbaraga.

 

3.3. GUHIMBAZA UMUSARABA WA YEZU KRISTU

 

« Mbese inkongoro y’umugisha tunyweraho dushimira Imana, si ugusangira amaraso ya Kristu ? N’umugati tumanyurira hamwe, si ugusangira umubiri wa Kristu » (1 Kor 10,16).

« Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani kugeza igihe azazira » (1 Kor 11,26). 

Umusaraba wa Nyagasani Yezu rero uhimbarizwa mu masakaramentu, by’umwihariko mu isakaramentu ry’Ukaristiya. Isakaramentu ry’Ukaristiya ni ryo rihimbaza by’agahebuzo umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu. Mu yandi magambo, Igitambo cya Misa gihimbaza Yezu Kristu wapfuye akazuka kurusha ubundi buryo bwose bene muntu ashobora gukoresha hano munsi y’izuba. Ni Yezu ubwe wabidutegetse kandi atwereka n’uko tuzajya tubigenza (Lk 22,14-20 ; 1 Kor 11,23-32). Igihe cyose rero abemera Yezu bateranye batura Igitambo cya Misa, Yezu ubwe aba ahari kandi agakomeza umurimo we wo kudukiza. Misa n’umusaraba bifitanye isano rikomeye. Mu misa Yezu yongera nko gusesa amaraso ye ku musaraba ku buryo butaboneshwa amaso ariko nyabwo rwose. Maze ayo maraso ye, uwo musaraba we akawudukirisha. Niba rero nta handi umukiro uri usibye mu musaraba wa Yezu Kristu, birumvikana ko nta n’ahandi bene muntu ashobora kwakirira umukiro harusha mu misa. Aho umusaraba uhimbazwa kandi ukahatangira ubuzima ku biremwa byose. 

Birababaje rero kubona hari abakristu b’izina gusa batumva agaciro ka misa, bakayisiba uko bishakiye banayizamo bakayikererwa, batanakererwa bakumva ari imihango y’uruhererekane ibahenesha umutima gusa. Mbega agahinda. Hariho n’ababa bahari badahari, bakarangara cyangwa bakitekerereza ibibazo byabazonze. Iyaba bari bazi ko ibyo byose babituye ubutarambirwa Yezu kuri alitari yahita rwose abereka ko ahari kandi ahakiriza. Inshuti y’umusaraba wa Yezu rero uzayibwirwa n’uko idasiba misa bibaho kandi atari iy’icyumweru gusa ahubwo no ku mibyizi yose. 

Guhimbaza umusaraba wa Yezu Kristu ariko mu Ukaristiya ntibirangirana na Misa. Ahubwo bikomereza mu gikorwa gikomeye cyo « gushengerera ». Inshuti z’umusaraba wa Yezu, uzazibwirwa no kurangamira uwo bahinguranyije (Yh 19,37). Aba Yezu wabambwe barangamira Ukaristiya urwibutso rw’urupfu n’izuka rye maze bakarushaho kuryoherwa n’umusaraba. Hari abibeshya ko gushengerera bigoye. Ibyo ni ukubera ko badakunda Yezu. Ese uwo ukunda warambirwa no kumwicara iruhande umuteze amatwi. Ukoze atyo aba ahisemo umugabane usumba indi atazigera yamburwa (Lk 10,38-42). Gushengerera rero ni ugutakira Yezu umuteze amaso gusa, ucecetse. 

Hari uwakwibeshya ko utavuga ataba asenga ! None se iyo umwana ashaka gusaba umuntu umugati afite mu ntoki, akenshi ntamureba gusa akicecekera. Maze ny’ir’umugati yaba adashaka gutanga akaba nk’aho amutanguranwe ati : « Kindeba » ! Ayo maso aba yavuze byose. Yezu se ni we uyobewe kutureba mu maso ngo amenye ibyo tumusaba ? Yezu we abona ndetse n’ibyo twe tutiboneraga kandi akabitwereka. Gushengerera rero ni ugutumbira tabernakulo cyangwa umugati uri muri ositanswari maze ugatuza. Ni ugutunura no gutuza. Amaso « tunu » akanwa ngo « ce », imbere y’Isakaramentu ng’uko gushengerera. Ugiye gushengerera akabanza kubwira Bikira Mariya bakifatanya abikora neza kurushaho. 

Inshuti z’umusaraba wa Yezu rero zikomeza guhimbariza Yezu muri iryo sengesho, abatazi Yezu bose badasobanukirwa. Nyamara ntushobora rwose gucengera ibanga ry’umusaraba igihe udafunguye amaso ngo upfuke umunwa, maze ngo utangarire urwo rukundo rwitanze ngo utagatifuzwe. Usibye no gushengerera inshuti z’umusaraba ni n’inshuti z’ukaristiya n’ibijyana nabyo byose. Ese hari inshuti ya Yezu wabambwe ijya inyura iruhande rwa Kiliziya itinjiyemo ngo imusuhuze ? Kugera kenshi imbere ya Taberinakulo bitanga ingabire z’agatangaza. Abisunze umusaraba bose barushaho gusukurwa. Ngaho rero himbaza umusaraba wa Yezu wumva Misa kandi ushengerera, nta shiti uzarushaho gushegesha Mushukanyi no gutungwa na Mutangabugingo. 

Andi masakaramentu yose nayo ahimbaza umusaraba wa Nyagasani Yezu. Nta mugayo kandi iyo adapfa ngo azuke nta Sakaramentu ryari kubaho. Guhimbaza umusaraba mu masakaramentu ni no guhimbaza umubyeyi wayo.Kuko amasakaramentu yose asohoka mu musaraba. Nk’ubatizwa apfana na kristu kandi akazukana na we (Kol 2,11-13). Icyo ni igikorwa cy’umusaraba. Ariko kandi ubatizwa ni uwemeye umusaraba. Ni uwemera ko Yezu Kristu yamupfiriye akazuka. Ni uwemera ko Kristu ari umutegetsi n’umukiza (Intu 2,22-41). 

Naho Isakaramentu ry’ugukomezwa, Ingabire ritanga cyangwa se Roho Mutagatifu ubwe tumukesha umusaraba wa Yezu. Kuko mbere y’uko Yezu apfa ngo azuke Roho yari ataratangwa (Yh 7,37-39 ; Yh 16,7). Kandi uwo Roho Mutagatifu abamuhawe, ubutumwa bwabo ni ukubera Kristu abahamya bemeza ubudatuza ko yapfuye akazuka, ndetse n’abo bahamya bakaba biteguye kubizira aho kugira ngo babiceceke (Intu 5,26-32). 

Isakaramentu rya Penetensiya ryo rihimbaza umusaraba wa Yezu risesekaza Impuhwe zawo ku banyabyaha. Ni ibyaha byacu yari yikoreye ku musaraba we. None aranawifashisha ngo agukeshe. Mu maraso ya Ntama w’Imana tuhisukurira dutyo (1 Pet 2,19-24 ; 1 Kor 15,1-5 ; Rom 5,6-11 ; Hish 12,11 ; Hish 7,14). Inshuti y’umusaraba wa Yezu rero ntihwema kubona ibyaha byayo no kubizanira Yezu muri Penetensiya. Kandi utumva ko ari umunyabyaha Sekibi aba yaramugize icyari cyayo. Inshuti ya Yezu ihimbariza kenshi gashoboka umusaraba we muri iryo sakaramentu ry’Impuhwe (Yh 20,22-23). 

Naho ugushyingirwa guhimbaza umusaraba gutanga ingabire y’urukundo nk’urwo Kristu yakunze Kiliziya ye kugeza n’ubwo ayipfira (Ef 5,21-33). Umugabo agereranywa na Kristu naho umugore na Kiliziya. Imbaraga zo gukomera kuri iryo banga ry’urukundo bazivoma ku musaraba kuko batemerewe gutandukana (Mt 19,3-6) nk’uko Kristu adashobora gutandukana na Kiliziya ye.

Isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi rihimbaza umusaraba rifasha umurwayi kwakira ubwo bubabare nk’ingabire imusabanya n’umusaraba dukirizwaho. Rimuha ingabire yo kwihangana kandi ku bubasha bw’umusaraba akababarirwa ibyaha yakoze. Iryo Sakaramentu rimufasha kugurura amarembo y’amizero kuko Yezu Kristu wapfuye akazuka yatsindiye urupfu ku musaraba. Iyo ngabire rero ituma umurwayi asa na Yezu mu bubababare bwe (Kol 1,24). 

Isakaramentu ry’ubusaseridoti ritanga ingabire yo guhimbaza amabanga y’umusaraba ku buryo bw’umwihariko. Abarihawe ribashushanya kurushaho na Kristu wabambwe. Ku buryo na bo bahora biteguye kwituraho ituro muri Yezu kugira ngo roho z’abantu zikire (1 Tes 2,8 ; Fil 2,17). Abahawe kandi iri sakaramentu bahabwa by’umwihariko ubutumwa bwo kwamamaza umusaraba wa Nyagasani Yezu kandi bakaba bagomba no kuwubambwaho ku bwa Yezu (2 Kor 6,3-10 ; Yh 13,20 ; Mt 10,40).

 

4. UMWANZURO

 

« Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. Nimwishime munezerwe kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru » (Mt 5,12). 

Abatazi ibanga ry’umusaraba ntibashobora kumva ihirwe ryaba mu kwangwa n’abantu, mu gutukwa na bo (Lk 6,22-23). Ku bahishuriwe iryo banga nguwo umunezero. Nguko uko umusaraba wa Yezu utubereye umukiro. Muri wo ibyagomabaga kudushengura biduhindukira ibyishimo. Kubera ubwiza bw’iryo banga ni yo mpamvu ryamamazwa. Maze mu gihe rihimbazwa rikarushaho kwera imbuto. 

Gusa rero ikibabaje ni uko abenshi bakigenza nk’abanzi b’umusaraba wa Yezu : Abatwawe n’irari n’amaraha, abemera Yezu ariko binubira ibibazo bahura na byo. Abo bose ni abanzi b’umusaraba. Kuko uwanze umusaraba aba yanze n’uwawubambweho ! Mbega ukuntu Yezu afite inshuti nke ! Ubonye uyu munsi iryo banga ryakumviswe na bose maze buri wese agashimishwa no kubabarira muri Yezu bityo agasabana n’umusaraba we. 

Bikira Mariya Umubyeyi w’umusaraba, nadusabire kudasubira n’imbere y’ahadusaba amaraso kubera ikuzo rya Yezu Kristu wapfuye akazuka we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose. 

Gatagara, 30 – 31/Ukwezi kwa Rozari/2003