Amasomo ya Misa – Intebe ya Mutagatifu Petero i Roma

Isomo ryo mu Ibaruwa ya mbere ya Petero Intumwa 5,1-4

Bavandimwe, noneho rero, ndinginga abakuru b’ikoraniro bari muri mwe, nkabigira ari uko nanjye ndi umukuru kimwe na bo, n’umuhamya w’ububabare bwa Kristu, nkaba mfite n’uruhare ku ikuzo rigiye kugaragazwa. Nimukenure ubushyo bw’Imana mwaragijwe, mutabikoreshejwe n’agahato, ahubwo mubigiranye ubwende, nk’uko Imana ibishaka; mukabyemera atari ukwishakira amaronko, ahubwo ari ukugira ngo mwitangire abandi. Ntimugategekeshe igitugu abo mushinzwe kuragira, ahubwo nimubere ubwo bushyo urugero rwiza; maze igihe Umushumba mukuru azigaragariza, muzahabwe ikamba ridashanguka ry’ikuzo.

Zaburi ya 22(23),1-2b, 2c-3, 4, 5, 6

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura!

Andagira mu rwuri rutoshye,

akanshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigiriye kubahiriza izina rye.

N’aho nanyura mu manga yijimye

nta cyankura umutima, kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 16,13-19

Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be, ati «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?» Baramusubiza bati «Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.» Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!» Yezu amusubiza, agira ati «Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru. Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.»

Publié le