Amasomo yo ku munsi mukuru wa Asomusiyo

Isomo rya 1: Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 11,19a;12,1-6a.10a

Nuko Ingoro y’Imana yo mu ijuru irakinguka, n’Ubushyinguro bw’Isezerano bugaragarira mu Ngoro yayo. Ikimenyetso gikomeye kigaragara mu ijuru: yari umugore wisesuye izuba, ukwezi kuri munsi y’ ibirenge bye, naho ku mutwe atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. Yari atwite kandi ariho atakishwa n’ibise, n’imibabaro y’iramukwa. Nuko ikimenyetso kigaragara mu ijuru: cyari ikiyoka nyamunini kandi gitukura nk’umuriro, kikagira imitwe irindwi n’amahembe cumi, n’amakamba arindwi kuri iyo mitwe uko ari irindwi.Umurizo wacyo usakuma igice cya gatatu cy’inyenyeri uzihananturira ku isi. Icyo Kiyoka rero gihagarara imbere y’uwo Mugore wari wegereje kubyara, kugira ngo giconcomere umwana ukivuka. Nuko abyara umwana w’umuhungu: ugomba kugenga amahanga yose n’inkoni y’icyuma. Maze uwo mwana we ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami. Hanyuma umugore ahungira mu butayu, aho Imana yamutegurije umwanya. Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti «Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa Kristu wayo.»

Zaburi ya 44(45),11-12a, 12b-13, 14-15a, 15b-16

Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi:

ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo,

maze umwami abenguke uburanga bwawe!

Ni we mutegetsi wawe: emera upfukame imbere ye!

Nuko rero, mwari w’i Tiri, abakungu bo muri rubanda

bazakugana bitwaje amaturo ngo bagushakeho ubutoni.

Umukobwa w’umwami, nguyu atungutse arabagirana,

yarimbanye umwambaro utatse zahabu!

Bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse,

ahagerana n’abakobwa, bagenzi be bamuherekeje;

Babinjiza mu ngoro y’ibwami,

batambagirana ibyishimo n’ubwuzu.

Isomo rya 2: Abanyakorinti 15,20-27a

Bavandimwe, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose. Nk’uko kandi urupfu rwakuruwe n’umuntu umwe, ni na ko izuka ry’abapfuye ryazanywe n’umuntu umwe. Kimwe n’uko bose boramye bitewe na Adamu, ni na ko bose bazasubizwa ubugingo biturutse kuri Kristu, nyamara buri wese murwego rwe: uw’ ibanze ni Kristu, nyuma hateho abamuyobotse, igihe azazira. Nuko byose bizarangire igihe azegurira Ubwami Imana se, amaze gusenyagura icyitwa ubuhangange, ubutegetsi n’ububasha cyose. Kuko agomba kwima ingoma kugeza ko azashyira abanzi be bose mu nsi y’ibirenge bye. Umwanzi w’imperuka uzarimburwa ni urupfu, kuko byanditswe ngo«Byose yabishyize mu nsi y’ibirenge bye.»

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,39-56

Muri iyo minsi Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire mu mugi wa Yuda, agera kwa Zakariya aramutsa Elizabeti, Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati « Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.» Nuko Mariya nawe aravuga ati «Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye. Kuko yibutse umuja we utavugwaga; rwose kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire. Ushoborabyose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu. Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya bo mu bihe byose. Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye atatanya abantu birata; yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana; abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa; yagobotse Israheli umugaragu we bityo yibuka impuhwe ze, nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu, abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.» Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu, abona gutaha.