Amasomo yo ku wa 15 Nzeli: Bikira Mariya, Umubyeyi wababaye

Isomo rya 1: Abahebureyi 5,7-9

Muri icyo gihe cy’imibereho ye ku isi, n i We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.

Zaburi ya 31(30), 2-3a, 3bc-4, 5-6,15-16, 20

Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,
singateterezwe bibaho!
Girira ubutabera bwawe, maze umbohore;
ntega amatwi, maze ubanguke untabare!
 
Mbera urutare rukomeye,
n’urugo rucinyiye nzakiriramo.
Koko rero ni wowe rutare rwanjye n’ingabo inkingira;
nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.
 
Ngobotora mu mutego banteze,
kuko ari wowe mbaraga zanjye.
Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe;
ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.
Ariko ndakwiringiye, Uhoraho,
ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!»
Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe,
ngaho rero ngobotora mu maboko y’abanzi banyibasiye!
Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi!
Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,
kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 19,25-27

Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati « Mubyeyi, dore umwana wawe. » Abwira na wa mwigishwa ati « Dore Nyoko. » Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe.