Amasomo yo ku munsi wa Mutagatifu Marita

Isomo rya 1: 1 Yohani 4,7-16

Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo. Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.

Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. Nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. Aho tumenyera ko turi mu Mana, na Yo ikatubamo, ni uko yaduhaye kuri Roho wayo. Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi. Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’Imana, Imana imuturamo, na we akayituramo. Twebwe, twamenye urukundo Imana yatugaragarije, kandi turarwemera. Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo.

Zaburi ya 33 (34),2-3, 4-5, 6-7, 8-9, 10-11

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!
 
Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,
twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.
 
Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.
 
Umumalayika w’Uhoraho aca ingando
hafi y’abamutinya, akabagoboka.
Nimushishoze maze mwumve
ukuntu Uhoraho anogera umutima;
hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!

Nimutinye Uhoraho, mwebwe abo yitoreye,

kuko abamutinya nta cyo babura.

Abakire bageza aho bakena bagasonza,

naho abashakashaka Uhoraho nta cyo babura.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 10,38-42

Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro, maze umugore witwa Marita aramwakira. Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye. Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho, araza abwira Yezu ati «Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!» Ariko Nyagasani aramusubiza ati «Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.»