Isomo rya 1: 2 Abanyakorinti 4,7-15
Bavandimwe, ariko uwo mukiro tuwutwaye mu tubindi tumeneka ubusa, bigatuma bose babona ko ubwo bubasha buhanitse buturuka ku Mana, aho kutwitirirwa. Baraduhutaza hirya no hino, ariko ntidutembagara; turagirijwe, ariko tugatambuka; turaburagizwa, ariko ntidushyikirwa; twatuwe hasi, ariko ntiduheranwa. Igihe cyose tugendana imibabaro y’urupfu rwa Kristu, kugira ngo n’ubuzima bwe bwigaragaze mu mubiri wacu. N’ubwo turi bazima bwose, duhora tugabizwa urupfu, duhorwa Yezu, kugira ngo ubugingo bwe bugaragarire muri iyi mibiri yacu y’impfabusa. Twebwe ariko urupfu ruratubungamo, naho muri mwe ubuzima ni bwose.
Ubwo dushyigikiwe n’ukwemera kw’Ibyanditswe bivuga biti«Naremeye, bintera kwamamaza», natwe turemera ikaba ari yo mpamvu twamamaza. Koko turabizi, Uwazuye Nyagasani Yezu, natwe azatuzurana na We, kandi twese azatwakire iruhande rwe. Ibyo byose ni mwe bigirirwa, kugira ngo musenderezwe ineza y’Imana, maze murusheho kuba benshi bashimira Imana, bayihesha ikuzo.
Zaburi ya 125(126),1-2ab, 2cd-3, 4-5, 6
Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,
twabanje kugira ngo turi mu nzozi!
Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,
n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.
Nuko mu mahanga bakavuga
bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!»
Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,
ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo!
Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago,
ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu.
Ni koko, umuhinzi ubibana amarira,
asarurana ibyishimo.
Uko agiye, agenda arira,
yitwaje ikibibiro cy’imbuto;
yagaruka, akaza yishimye,
yikoreye imiba y’umusaruro.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 20,20-28
Nuko nyina wa bene Zebedeyi asanga Yezu ari kumwe n’abahungu be bombi, arapfukama, ashaka kugira icyo amusaba. Yezu aramubaza ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Dore aba bahungu banjye bombi, tegeka ko bazicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu Ngoma yawe.» Yezu arabasubiza ati «Ntimuzi icyo musaba; mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?» Baramusubiza bati «Turabishobora.» Yezu ati «Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye, si jye ubitanga: ni ibyo abo Data yabigeneye.»Abandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. Nuko Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero, si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu. Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi».