Matayo ahagarariye abo bose twahaye akato

Inyigisho yo ku Munsi Mukuru wa Mutagatifu Matayo, Intumwa;
Ku wa 21 Nzeri 2020.

Amasomo : Ef 4, 1-7.11-13; Zab 19(18); Mt 9, 9-13

Yigiye imbere abona Matayo aramubwira ati: “ Nkurikira”

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya 25 Gisanzwe, turahimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Matayo Intumwa, umwe muri ba cumi na babiri akaba n’umwanditsi w’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo .

Amasomo ya Misa – Ku wa 21 Nzeli: Matayo Mutagatifu

[wptab name=’Isomo: Abanyefezi 4′]

Isomo ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 4,1-7.11-13

Bavandimwe, ubu rero, jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akabe umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; n’Imana ni imwe, Yo mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose. Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, kuko Kristu yayimugeneye. Ni na We wahaye bamwe kuba Intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha. Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, n’abategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse, bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.

[/wptab]

[wptab name=’Zaburi ya 18 (19)’]

Zaburi ya 18 (19), 18, 2-3, 4-5ab

Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana,

n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo,

ijoro rikabimenyesha irindi joro.

Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo,

kuko ijwi ryabyo ritumvikana!

Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza,

n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi.

[/wptab]

[end_wptabset]

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,9-13 [21 Nzeli – Mutagatifu Matayo, intumwa]

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,9-13

Yezu arakomeza, yigira imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati “Nkurikira!” Arahaguruka, aramukurikira. Nuko, igihe Yezu yari ku meza iwe, abasoresha benshi n’abanyabyaha baraza, basangira na we n’abigishwa be. Abafarizayi babibonye, babaza abigishwa be bati “Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?” We rero abyumvise, aravuga ati “Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Nimugende rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ‘Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo.’ Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha.”

Kungura umubiri wa Kristu

Inyigisho yo ku wa 21 Nzeli 2013: Mutagatifu Matayo, intumwa

Murayigezwaho na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ef 4, 1-7.11-13; 2º. Mt 9, 9-13

Duhimbaze uyu Munsi mukuru wa Mutagatifu Matayo Intumwa, tuzirikane ko we na bagenzi be nta kindi bihatiye gukora, usibye gukomeza guteza imbere Umubiri wa KRISTU. Ni ingingo imwe twahisemo kuzirikana none, ingingo twasanze mu isomo rya mbere.

Muri Bibiliya Ntagatifu y’Ikinyarwanda, umutwe wa kane w’Ibaruwa yandikiwe Abanyefezi, wahawe inyi nyito: Gufatanya kungura umubiri wa KRISTU. Ni Pawulo intumwa washishikarije iyo Kiliziya gufatanya kungura umubiri wa KRISTU, abibahamo urugero kuko atigeze adohoka kwitangira ubutumwa n’ubwo yari mu munyururu bwose azira YEZU KRISTU. Yatweretse ko natwe, uko byagenda kose, tugomba guhatana n’aho twanyura mu mahwa y’inzitane kugira ngo tudapfusha ubusa ingabire YEZU KRISTU yaduhaye. Ashaka ko abo yahaye kuba intumwa bamutumikira batijana; abo yahaye kuba abahanuzi bahanure nta bwoba; abo yahaye kuba abogezabutumwa bitabire ubutumwa nta bunyanda; abo yahaye kuba abigisha na bo bitangire umurimo mu ikoraniro nta buhemu.

Mu ntangiriro za Kiliziya, hari amatsinda atatu y’ingenzi yafatanyaga kugira ngo iyogezabutumwa rigende neza: abitwaga intumwa cyangwa abogezabutumwa, bari abatagatifujwe (ababatijwe) bavaga mu mujyi bajya mu wundi bajyanywe no gutangizayo Kiliziya. Pawulo ari muri urwo rwego kimwe n’abandi bose bagiye bashinga Kiliziya nshya aho KRISTU yabaga ataramamenyekana. Mu mvugo ya none, twabita Abamisiyoneri. Undi murimo wari uw’abahanuzi: abo na bo bavaga mu ikoraniro bajya mu rindi bagamije gushishikaza abayoboke. Abo barigishaga bikomeye, bagatota, bakibutsa kandi bagacyaha ibintu byose bibangamiye ubuzima bwa gikristu. Muri iki gihe, abo bahanuzi twabagereranya n’abavandimwe tujya tuvuga ko bafite ingabire yo kwigisha. Bariho kandi biba byiza kubatumira hirya no hino kugira ngo bashishikaze abakristu babongerere agashyuhe mu by’ijuru. Ikindi gice cyari kigizwe n’abashumba n’abigisha: abo ni abavandimwe bagumaga mu makoraniro yabo, bakayobora kandi bagatanga inyigisho zisanzwe batiriwe bajya hirya no hino. Muri iki gihe, abo twabagereranya n’abakuru b’amakoraniro bayayobora kandi bakayashishikaza bisanzwe. Ni na bo bashobora gutumira abandi bavuye kure bazwiho ingabire yo kwigisha kugira ngo amakoraniro yabo ahorane agashyuhe ahore yivugurura.

Abo YEZU KRISTU yahaye ingabire zinyuranye zo kwitangira ubutumwa bahuje amatwara: kumwigana mu bwiyoroshye butuma begerana impuhwe abakene, abatishoboye n’abanyabyaha. Nta mwigishwa w’ukuri urangwa n’ubwirasi. Nk’uko YEZU yabitugaragarije mu Ivanjili, yazanywe n’abarwayi, bo bakeneye muganga. Ntabana na bo byo gukina gusa. Arabegera maze ijambo ababwira rigacengera intimatima y’umutima bagahinduka abana bagana ijuru bagatsinda umwijima. Amatwara nk’ayo, ni yo ahora yungura Umubiri Mayobera wa KRISTU ari wo Kiliziya.

Buri wese muri twe, yibaze icyo amaza buri munsi ingabire YEZU KRISTU yamuhaye. Mbereyeho kungura Umubiri wa KRISTU, cyangwa amatwara yanjye arawudindiza? Dusabe imbaraga zo guhora tubyarira abana benshi Kiliziya ku bwa Roho Mutagatifu.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Matayo mutagatifu adusabire mu rugaga rw’abatagatifu bandi twizihiza none ari bo Yonasi, Kasitori, Landelino na Mawura.