Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,9-13 [21 Nzeli – Mutagatifu Matayo, intumwa]

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,9-13

Yezu arakomeza, yigira imbere, abona umuntu wicaye mu biro by’imisoro, akitwa Matayo. Aramubwira ati “Nkurikira!” Arahaguruka, aramukurikira. Nuko, igihe Yezu yari ku meza iwe, abasoresha benshi n’abanyabyaha baraza, basangira na we n’abigishwa be. Abafarizayi babibonye, babaza abigishwa be bati “Ni iki gituma umwigisha wanyu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?” We rero abyumvise, aravuga ati “Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Nimugende rero, musiganuze icyo iri jambo rivuga ngo ‘Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo.’ Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo abanyabyaha.”