Amasomo yo ku munsi w’Ivuka rya Bikira Mariya

Isomo rya 1: Mika 5,1-4a

Uhoraho avuze atya: Naho wowe, Betelehemu Efurata, uri mutoya cyane mu miryango ya Yuda, ariko iwawe nzahavana ugomba gutegeka Israheli; inkomoko ye ni iyo hambere, mu bihe bya kera cyane. Nicyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli. We rero azemarara, aragire ubushyo bwe, abikesha ububasha bw’Uhoraho n’ubuhangange bw’izina ry’Imana ye. Icyo gihe bazashinga imizi, kuko azakomera, akanategeka kugera ku mpera z’isi. Ni we ubwe uzazana amahoro!

Cyangwa:

Abanyaroma 8,28-30

Bavandimwe, tuzi ko byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo. Abo yamenye kuva kera yanabageneye guhabwa isura y’Umwana wayo, ngo abe umuvukambere mu bavandimwe benshi. Abo yabigeneye kandi, abo ngabo yarabahamagaye ; abo yahamagaye kandi, abo ngabo yabahaye kuba intungane ; abo yahaye kuba intungane, abo ngabo yanabahaye ikuzo.

Indirimbo: Izayi  61, 10abcd, 11 ; 62, 1, 2, 3

Ndasabagizwa n’ibyishimo muri Uhoraho,

umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye,

kuko yanyambitse umwambaro w’umukiro,

akansesuraho umwitero w’ubutungane.

Uko ubutaka bumeza imbuto zabwo,

n’ubusitani bugakuza icyo bwabibwemo,

ni na ko Uhoraho azameza ubutungane n’ibisingizo,

imbere y’amahanga yose.

Sinzigera ntererana Siyoni,

sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu,

kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi,

n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri.

Bityo, amahanga azabone ubutungane bwawe,

abami bose babone ikuzo ryawe.

Nuko bazakwite izina rishya, rizatangazwa n’Uhoraho.

Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho,

nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 1, 1-16.18-23

Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.

Abrahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be, Yuda abyara Faresi na Zara, kuri Tamara, Faresi abyara Esiromi, Esiromi abyara Aramu. Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni. Salimoni abyara Bowozi, kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi, kuri Ruta, Yobedi abyara Yese, Yese abyara umwami Dawudi.

Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya, Salomoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa, Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi, Oziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi, Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi, Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.

Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zorobabeli, Zorobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori, Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Eliyudi, Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo, Yakobo  abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.

Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana, aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yozefu, umugabo we, wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati « Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo. » Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi, ati « Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama Inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli » , ari byo kuvuga ngo « Imana turi kumwe. »