Isomo rya 1: Ibyahishuwe 21,9b-14
Nuko haza umwe muri ba bamalayika barindwi bari bafite inkongoro ndwi, zuzuyemo ibyorezo birindwi by’imperuka, maze arambwira ati « Ngwino nkwereke umwari, umugeni wa Ntama. » Ubwo njyanwa buhoro ku musozi munini kandi muremure, maze anyereka Umurwa mutagatifu, Yeruzalemu, yururukaga iva mu ijuru ku Mana. Wararabagiranaga, wisesuyeho ikuzo ry’Imana ubwayo, ububengerane bwawo bwari bumeze nk’ibuye ry’agaciro gakomeye, mbese nk’ibuye rya yapisi ibonerana. Uwo murwa wari uzungurutswe n’inkike nini kandi ndende, ukagira n’amarembo cumi n’abiri, kandi kuri ayo marembo hakaba abamalayika cumi na babiri, n’amazina yanditseho: ayo mazina ni ay’imiryango cumi n’ibiri y’Abayisraheli. Mu burasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru amarembo atatu, mu majyepfo amarembo atatu, no mu burengerazuba amarembo atatu. Inkike zikikije uwo murwa zari zubatse ku mfatiro cumi n’ebyiri, zanditseho amazina y’intumwa cumi n’ebyiri za Ntama.
Zaburi ya 144 (145),10-12, 12-13ab, 17-18
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
abayoboke bawe bagusingize!
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
batangaze ubushobozi bwawe,
bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba,
Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,
akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.
Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,
hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 1,45-51
Filipo na we azaguhura na Natanayeli, aramubwira ati « Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu. » Nuko Natanayeli aramubwira ati « Hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti? » Filipo nawe aramusubiza, ati « Ngwino wirebere. » Yezu abonye Natanayeli aje amugana, aravuga ati « Dore Umuyisraheli w’ukuri kandi utarangwaho uburyarya. » Natanayeli aramubwira ati « Unzi ute? » Yezu aramusubiza ati « Filipo ataraguhamagara, uri mu nsi y’igiti cy’umutini, nakubonaga. » Natanayeli aramusubiza ati « Rabbi, koko uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Israheli. » Yezu aramubwira ati « Wemejwe n’uko nkubwiye ngo nakubonye uri munsi y’umutini; uzabona ibitambutse ibyo ngibyo. » Arongera azamubwira ati « Ndakubwira ukuri koko: muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu. »