Amasomo yo ku munsi wa Mutagatifu Lawurenti, Umumarityri

Isomo rya 1: Abanyakorinti 9,6-10

Muramenye ko «Uwabibye ubusa, asarura ubusa, naho uwabibye byinshi agasarura byinshi!»
Buri wese rero atange uko umutima we ubimubwira, atinuba, adahaswe, kuko Imana ikunda utanga yishimye. Imana ifite ububasha bwo kubasenderezaho ibyiza by’ubwoko bwose, kugira ngo muhorane ibya ngombwa igihe cyose no muri byose, mugasagura ndetse n’ibibafasha gukora ibikorwa byiza. Nk’uko byanditswe ngo «Yatanze ku buntu, akwiza abakene; ubutungane bwe buzahoraho iteka.»
Uha umuhinzi imbuto zo kubiba, akanamuha umugati wo kurya, azabaha namwe imbuto, azirumbure, kandi agwize umusaruro w’ubutungane bwanyu.

Zaburi ya 111 (112),1-2.5-6.7-8.4b.9

Alleluya!
Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,
agahimbazwa n’amategeko ye!
Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,
ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi,
ibintu bye aba abigengana ubutungane.
Nta bwo azigera ahungabana bibaho,
azasiga urwibutso rudasibangana.

Ntakangaranywa n’ibihuha bibi,
akomeza umutima akiringira Uhoraho,
8umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga,
agashobora kwirebera uko abanzi be bigorerwa.

Koko impuhwe, ineza n’ubutungane,
ni byo bimuranga.
Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya;
ubutungane bwe bugahoraho iteka,
akagendana ishema n’ubwemarare.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 12,24-26

Ndababwira ukuri koko: imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse, yera imbuto nyinshi. Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi si azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari na ho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira, Data azamwubahiriza.