Isomo rya 1: Ubuhanga 3, 1-9
Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana,
kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho.
Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu,
barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano,
bagiye kure byitwa ko barimbutse,
nyamara bo bibereye mu mahoro.
Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe,
bahorana amizero yo kutazapfa.
Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje,
bazahabwa ingororano zitagereranywa.
Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo;
yarabasukuye nka zahabu mu ruganda,
ibakira nk’igitambo kitagira inenge.
Igihe Imana izabagenderera, ni bwo bazabengerana,
barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye.
Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu,
maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose.
Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo,
abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo,
kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze,
ntanareke gusura abo yitoreye.
Zaburi ya 26(27),1.4.7.8.9.13-14
Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye,
kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,
kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.
Uhoraho, umva ijwi ryanjye, ndagutakira;
gira ibambe, unsubize!
Umutima wanjye wanyibukije ijambo ryawe,
wowe wavuze uti «Nimushakashake uruhanga rwanjye!»
None rero, Uhoraho, ni rwo nshakashaka,
ntumpishe uruhanga rwawe!
Wirakara ngo uhinde umuyoboke wawe,
ni wowe muvunyi wanjye;
ntunzinukwe ngo untererane,
wowe Mana nkesha agakiza!
Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’abazima.
Ihangane, wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima, ube intwari!
Rwose, wiringire Uhoraho!