Amasomo yo ku Butasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya

Isomo  rya 1: Igitabo cy’Intangiriro 3,9-15.20

Uhoraho Imana ahamagara Muntu aramubaza ati «Uri hehe?» Undi arasubiza ati «Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa, ndihisha.» Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?» Muntu arasubiza ati «Umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti ndarya.» Uhoraho Imana abwira umugore, ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati «Inzoka yampenze ubwenge, ndarya.» Uhoraho Imana abwira inzoka ati «Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi; uzakurura inda hasi, maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe. Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.» Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abazima bose.

Zaburi ya 97 (98), 1, 2-3b, 3c-4a.6b

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu

byatumye atsinda.

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimusingize Umwami, Uhoraho.

Isomo rya 2: Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi 1,3-6.11-12

Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu. Nguko uko yadutoreye muri We nyine, mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. Igena ityo mbere y’igihe, ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose, kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu, tubonereho gusingiza ikuzo ryayo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,26-28

Hahise amezi atandatu, Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya. Malayika aza iwabo, aramubwira ati «Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe.» Yumvise ayo magambo, arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.» Nuko Mariya abwira Malayika, ati «Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?» Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana. Dore Elizabeti mwene wanyu, na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu, kandi ubundi yitwaga ingumba, koko nta kinanira Imana.» Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda.

Publié le